Iryo bara ryaguye mu gitondo cyo kuwa 9 Werurwe 2020. Mu rukerere, mu gihe cy’isaha cumi n’imwe za mugitondo, igico cy’abapolisi bari bazengurutse urugo rw’uwitwa Niyongabo ruri ku musozi wa Gakaranka muri komine Mugamba mu ntara ya Bururi.
Urwo rugo rubamo cyane cyane inka za Niyongabo kuko we aba mu Nyagasasa. Kuri urwo rugo niho kandi Albert Niyondiko yari yaraye iryo joro ari kumwe n’uwitwa Gatoto, umukozi wa Niyongabo. Kuba igipolisi cyari kizi neza aho Niyondiko yaraye, byerekana ko yari yakurikiranywe rwose umusi wa mbere y’uko afatwa kugeza igihe ba maneko bamenya iyo yagiye kurara.
Mugitondo, abo bapolisi bahise bategeka abari munzu bose ko basohoka, bumva ntawuvuga. Hahise akanya barasa amasasu atatu ku muryango, kubera ubwoba, Gatoto arafungura arasohoka, bahita bamufata baramuboha. Albert Niyondiko we yanze gusohoka. Niho umwe mu bapolisi yafata ikemezo cyo kwinjira munzu ku ngufu. Ibyakurikiye bivugwa muburyo butandukanye. Bamwe mu bapolisi bavuga ko Niyondiko yaba yagerageje kurwanya polisi akoresheje umupanga yari afite, abari hafi ye bo bavuga ko Niyondiko yagerageje guhunga ahita yicwa. Icyo bose bahurizako n’ukuntu yishwe. Albert Niyondiko yapfuye kugera hanze, umupolisi ahita amurasa urusasu mu mpyiko, Niyondiko yikubita hasi ariko ntiyari apfa. Muri ako kanya abapolisi bahita baza kumusonga bamutemaguje umupanga wiwe.
Mugihe byari bimeze gutyo, abapolisi bahise babwira abaturage ko Niyondiko yabatorotse ariko ko bashoboye gusigarana umupanga wiwe. Abaturage bategetswe guterura umurabo wa Niyondiko Albert, bawuzamukana ku rugo iwe ruri kur’uwo musozi wa Gakaranka, bagahita bawuhamba vuba vuba. Uko byategetswe niko byagenze : Albert Niyondiko yahambwe hafi y’irembo ry’urugo rwe, ahambwa umuryango we ntanumwe uhari. Uretse ba bapolisi, ibyo bikorwa byahagarikiwe n’intumwa ebyiri za Burugumesitiri wa komini.
Inyuma yo gushyingura umurambo wa Albert Niyondiko, polisi yatangiye gusaka ingo zimwe na zimwe, harimo n’urwa Gatoto, gifata abantu bake barimo Niyongabo, ariwe wari mu rugo kwa Niyondiko yicirwa aho.
Albert Niyondiko yazize iki ?
Mu mwaka wa 2015, Niyondiko ari mu bamaganye ukwiyamiriza manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza, nyuma aza gushinjwa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, inzego za maneko ziramushaka ziramubura zakomeje kumugendaho ziza kumenya aho aherereye nyuma aza kwicwa. Albert Niyondiko yari mu nama y’ishyirahamwe ry’iterambere ku musozi aho yari atuye. Mu gihe cy’iyo nama haravugwa abasore babiri baje kureba abayirimo, bigashoboka ko zari intasi za polisi za mukurikiranaga. Bishoboka kandi ko hari abagumye bamucunze kugirango barebe aho ajya kurara kuko si kenshi yararaga mu rugo iwe. Albert Niyondiko, naho yakoraga imirimo ye yaburi munsi yari abizi ko azicwa. Ikibabaje n’uko polisi yahisemo kumwica imutemaguye aho kumuha umwanya wo kwisobanura kubyo ashinjwa.
Ikibabaje kurutaho n’ukuntu yashyinguwe iwe kandi umuryango we ugahezwa nuhakandagire kugirango uhahamuke kurushaho.
Albert Niyondiko yavukiye ku musozi wa Gakaranka muri komine Mugamba mu 1986. Yize amashuri yiwe kugeza mu mwaka wa gatanu w’amashuri mato. Ntiyigeze yinjira igisirikare cy’Uburundi. Yakora akazi k’ubuhinzi n’ubworozi. Yari yubatse, apfuye asize abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri. Mu bya politike, Albert Niyondiko yari mu ishyaka rya MSD.