Uwahoze ari Umukuru w’ingabo za FDLR Gen Maj Paul Rwarakabije yabwiye TV1 ko ikibazo cya FDLR atari umubare w’abawugize ahubwo ko ikibazo ari ingengabitekerezo bagenderaho ndetse bashaka gukwirakwiza muri Kongo no mu Rwanda. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Claude Gabirano asobanura amavu n’amavuko ya FDLR.
Rwarakabije yavuzeko FDLR yavutse mu mwaka wa 2000 ikaba yarasimburaga ikitwaga PALIR bafite n’ingabo zitwa ALIR akaba aribo bazwi nk’abacengezi bari barayogoje amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1997-1999. ALIR yahindutse FDLR nyuma yuko ishyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Gen Maj Paul Rwarakabije
Rwarakabije yavuze inzira y’ubuzima bwa FDLR mu bijyanye no kubona ibikoresho ndetse n’ibiribwa aho yavuzeko FDLR yakoreshaga imbunda bakuye mu Rwanda bagitangira, nyuma baza gufashwa byimbitswe nuwahoze ari Perezida wa Kongo, Laurent Desiré Kabila aho indege zabagemuriraga ibikoresho n’imiti mu mashyamba bahozemo. Ibyo kurya Rwarakabije yavuzeko abaturage babagemuriraga nyuma barabireka bakajya kubifata ku ngufu.
Rwarakabije yayoboye umutwe wa FDLR nyuma yuko abandi bayobozi bakuru bawo bari bamaze kugwa ku rugamba. Abo ni Col Nkundiye na Col Mugemanyi. Niwe wazaga ku mwanya wa gatatu, nuko afata icyemezo ko bava mu Rwanda bagasubira muri Kongo kuko intego yabo batari bayigezeho. Baje mu Rwanda bibwira ko abasirikali b’u Rwanda ari bakeya bakekaga ko abenshi bari muri Kongo. Ku kibazo cy’uko hari amahanga yabafashaga, Rwarakabije yavuzeko usibye u Bufaransa bwabahaga inama nta kindi gihugu.
Inzira yo gutaha
Nyuma yo kuva mu Rwanda, Rwarakabije yavuzeko yakoze isesengurantamabara yibuka intambara zose yarwanye guhera muri 1990, kandi abo barwana ari bamwe yibuka ko adashobora kubatsinda. Yegereye bamwe mu basirikari yiyumvamo barabiganira. Ibi ni nyuma y’igitero yohereje mu Rwanda hafi ibihumbi bitatu ingabo za RDF zigafata abagera ku bihumbi bibiri bakoherezwa mu ngando. Amakuru yageze muri FDLR nuko n’abandi batangira gutaha. Ibi bikorwa by’ubumuntu bya RDF nibyo byakoze ku mutima Rwarakabije nawe yifuza gutaha. Rwarakabije kandi yari afite amakuru ko bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR binjijwe muri RDF kandi ko abaturage bahinduye imyumvire yo gufasha FDLR aho muri 2001 abaturage aribo batoraguraga abacengezi bakabajyana mu ngando. Ibi bigakurikizwa n’ubukangurambaga bwakorwaga ku ma Radiyo.
Nkaka Ignace alias La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe, bari kuburanira mu nkiko zo mu Rwanda.
Bwa mbere nandikiye umusirikari wa RDF twabanaga mbere witwa Gerard Munyakazi ibaruwa nuko ntiyansubiza nshaka kumenya amakuru. Nuko nongera nandikira uwahoze ari Perefe wa Ruhengeli Rucagu Boniface nduha umupasotoro w’umunyekongo, mubaza nti ko mudusaba gutaha umuntu yataha ate?
Rucagu yaransubije ati wavuganye na Guverinoma y’u Rwanda. Nkibaza ngo nzavugana nande? Nyuma naje kubona numero za Gen James Kabarebe turavugana hari umuntu uduhuje. Namuhamagaye bwa mbere, ubwa kabiri arampamagara tumara igihe kirekire. Uko twagiye tuvugana yansobanuriraga ibintu nanjye nkamubwira uko ibintu bimeze. Kabarebe yambwiye abo twabanaga bari mu buyobozi harimo uwungirije Polisi Juvenal Mbarizamunda, nkumva na Stanley Nsabimana nawe ari mu buyobozi bukuru bwa Polisi, akomeza kumbwira benshi harimo na ba Kanimba. Nza gusanga aribyo. Kabarebe yongeyeho ko izo ngabo duheza mu mushyamba ya Kongo twazihuza zikaba umutwe w’ingabo ukomeye aho kurwana hagati yacu. Namusubije ngo izi ngabo ndaziyoboye ariko kuzicyura sinabishobora. Biroroshye kwinjiza inyeshyamba ariko kuyicyura biragoye.
Gen Kabarebe yasubije Rwarakabije ko yamwoherereza abasirikari bakuru hanyuma bagasura u Rwanda barangiza bagasubirayo. Uwo nakoragaho wese yaravugaga ngo ndashaka ku muroha. Ibi nyanteye ikibazo kuko igitekerezo cyanjye cyo gutaha nabonye hajemo ikibazo. Mu basirikari bandidaga buzuye batayo, nafashe abasirikari 100 nizeye mbabwira ko tugiye kuganira na Leta ya Kigali, harimo abasirikari bakuru harimo na Gen Maj Jerome Ngendahimana. Kabarebe yarambwiye ngo niba ngiye kuza ibisigaye byose arabikora. Yatwoherereje imodoka ndetse atwoherereza n’intumwa yari yigize umunyekongo. Twari tumaze ukwezi tuvugana nari maze kubyiyumvamo.
Ntabwo kunyura muri Bukavu byari kunyorohera nk’umusirikari mukuru wa FDLR, twaje nijoro noneho tugera Rusizi nabwo bikiri nijoro, uwari umukuru w’ingabo muri ako karere niwe bari bashinze kunyakira, kuko abasirikari nari nyoboye bari bambaye imyenda isanzwe n’abatwakiriye baje bambaye imyenda isanzwe kugirango tutikangana kuko twari dufite imbunda nabo bazifite. Nageze I Rusizi tariki ya 14 Ugushyingo 2003. Kaberebe yatwoherereje indege idukura I Rusizi ku munsi wakurikiyeho.
Twahise tuzenguruka igihugu hose dusaba abasigaye gutaha nsubira mu ngabo muri 2004 hamwe na bamwe mu basirikari twari twazanye. Nabazwaga kenshi niba ntaje mu Rwanda kugirango nzasubireyo. Igisubizo mbasubiza nuyu munsi nuko intambwe nateye yo gutaha ntazigera na rimwe nsubira hanze y’igihugu. Igihugu nicyo nashakaga, ubu ndagifite, kandi mbanye neza n’abo twarwanaga, ahubwo nifuza ko ninsaza nzashyingurwa mu Rwanda.
Icyo Rwarakabije avuga kuri Mudacumura na Bazeye
FDLR yatakaje ingufu kuko havuyemo abiyise RUD Urunana na CNARED, Lt Gen Mudacumura naramuhamagaye nkigera mu Rwanda yanga kunyitaba, noneho yabona arinjyewe telephone akayihereza umufashe we Lt Gaspard. Ntabwo yigeze ashaka kumvugisha. Naho Bazeye nkigera mu Rwanda naramuhamagaye ambwira ko nafashe inzira yanjye ko we adateze gutaha mu Rwanda ati nzagwa muri iri shyamba. Abayobozi bose bakuru ba FDLR narabavugishaga.