• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Ikibazo cye kiroroshye, yumvaga ko adakorwaho- Perezida Kagame avuga kuri Ingabire na Diane Rwigara

Ikibazo cye kiroroshye, yumvaga ko adakorwaho- Perezida Kagame avuga kuri Ingabire na Diane Rwigara

Editorial 13 Nov 2018 ITOHOZA

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame atangaza ko ikibazo cy’umunyapolitiki, Ingabire Umuhoza Victoire cyoroshye maze agashimangira ko Diane Rwigara we ibyo yakoze byose yabitewe no kumva ko ari ntakorwaho.

Ibi umukuru w’igihugu, Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru Libération, ubwo ku Cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo yari i Paris yitabiriye inama mpuzamahanga ku mahoro, yahujwe n’umunsi wo kwibuka imyaka 100 ishize Intambara ya mbere y’Isi isojwe.

Ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ku ifungwa rya Victoire Ingabire na Diane Rwigara bagiye bigaragaza nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yagize icyo avuga kuri buri umwe muri aba bagore bamaze kwamamara kubera ibikorwa byabo bya politiki.

Ahereye kuri Ingabire victoire umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, FDU-Inkingi  kuri ubu ritemewe mu Rwanda, avuga ko uyu mugore wakatiwe gufungwa imyaka 15 akarekurwa muri Nzeri ku mbabazi za perezida, urubanza rwe rwaciwe  ku rwego rw’inkiko z’u Rwanda na mpuzamahanga.

Ati “Byaturutse mu bufatanye n’ubucamanza bw’u Buholandi kugira ngo hakorerweyo iperereza, aho Victoire Ingabire yabaga mu gihe kirekire. Batwoherereje ibimenyetso byanatanzwe mu rukiko. Ikibazo cye kiroroshye.”

Kuri Diane Rwigara, uyu muyobozi yavuze ko ngo uyu mwari yishingikirije abantu benshi bo hanze bari bamushyigikiye maze bimutera kumva nta muntu wamukoraho.

Aha yagize ati “Kuri Diane Rwigara ashinjwa ko umwaka ushize yashatse kwiyamamaza, agahimba urutonde rw’abamusinyiye kugira ngo kandidatire ye yakirwe. Ikigaragara yumvaga ko adakorwaho kuko ashyigikiwe n’abantu benshi hanze y’igihugu. Si uko bitemewe ahubwo biteza ibibazo byinshi.”

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Kuri ubu aburana yidegembya nyuma yaho  Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe bwe kuburana ari hanze ariko akaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali.

Ku rundi ruhande, ibi byaha arabihakana akavuga ko ari iturufu Leta yifashishije kugira ngo imukumire mu kibuga politiki ikinirwamo.

Ingabire Victoire aherutsee gufungurwa kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika, we avuga ko atigeze asaba. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15 ashinjwa ibyaha birimo ibyo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

2018-11-13
Editorial

IZINDI NKURU

Kwishishanya  hagati ya  DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza  kuraca amarenga atari meza

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza

Editorial 10 Jan 2017
Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Editorial 28 Mar 2017
I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye  mu muhango wo guherekeza muka Rusagara

I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye mu muhango wo guherekeza muka Rusagara

Editorial 30 Aug 2016
Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Editorial 23 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiliziya Gatolika yongeye gusabira imbabazi abapadiri bagize uruhare muri Jenoside
Mu Rwanda

Kiliziya Gatolika yongeye gusabira imbabazi abapadiri bagize uruhare muri Jenoside

Editorial 07 Oct 2017
BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho
INKURU NYAMUKURU

BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

Editorial 08 Dec 2019
U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo
POLITIKI

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo

Editorial 22 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru