Iyi nkuru ni igitekerezo bwite cy’umwanditsi Sam Gody Nshimiyimana : Icyo navugaho nk’umuntu wakoranye nabo :
Hamaze kwandikwa igitabo ku Rwanda cyitwa “AMAKURU MABI ABANYAMAKURU BA NYUMA MU BUTEGETSI BW’IGITUGU “.Anjan SUNDARAM twakoranye muri INTERNEWS/EU I Kigali. Kuba Anjan SUNDARAM yaranditse igitabo ku Rwanda ntibyantunguye yarabimbwiye, gusa sinamenye icyo azandikaho, n’uburyo azandikamo.
Ariko nagiraga impungenge z’uko azagenda mu ngengabitekerezo y’umugore wamushatse, Nathalie BLAQUIERE, wangaga u Rwanda urunuka, akanabigaragaza mu bakozi bacu, aho yashyiraga imbere mu buryo butumvikana no mu mishahara, akurikije ko uri umurundi cyangwa umuzayirwa ( Congolais).Ngo yarazi kumenya n’Abahutu n’Abatutsi b’abanyarwanda ngo nubwo babihishaga. Bamwe bakamuseka cyangwa bakamugaya abandi bakabimushima!
Mbere yo kuza mu Rwanda yakoraga Ituri, abo bantu beza baho ntiyasubiye kubasura, n’imyaka yose yabaye mu Rwanda, ntiyigeze agira amatsiko yo kujya gutemberera I Bujumbura, mu gihugu yavugaga ko kiyobowe neza n’umutegetsi utera umupira unasenga. Nyamara yahoraga akata ku ma moto wenyine mu mabarabara ya Kigali , mu gihugu yitaga icyo abagome. Mu ntambara z’urudaca nahoragamo n’uwo mugore, Anjan ntiyazivangagamo. Yari afite icyo akurikiye!
Uyu Anjan Sundaram twamaranye imyaka itatu, nkorana n’umugore we muri Internews, iyo twagiraga amahugurwa y’abanyamakuru yadufashaga guhugura, ndetse yari umuhanga kurenza umugore we. Gusa umugore niwe wari ufite akazi, ari nawe muyobozi( mubi ) wanjye, umugore wahoraga ashaka kumva inkuru mbi zaba ku Rwanda. Byaje kurangiza, adashoboye kumvisha abaterankunga ikoreshwa ry’amafaranga, kuko icyo bayaduheraga wasangaga ntacyakozwe, ahubwo tugasubira mu byo twarangije gukora.
Uko niko inkunga z’ubumwe bw’I Burayi, na DFID zahagaze, aduta mu biro adasezeye, ajya gusaba akazi muri PNUD ya Kigali, aho yakoze umwaka umwe bikamunanira, ntibamwongerere contrat. Yagiye atyo na Anjan we, n’ubu imodoka ebyiri iya Defender n’iya Suzuki Grand Vitara, umushoferi wazitwaraga yarazijyaniye, utundi dukoresho tunyanyagiye mu bahoze ari abakozi. Leta y’u Rwanda nta ruhare na rumwe yagize mu ihagarara rya Internews mu Rwanda, kuko n’uruhusa rwo gukora rwari ruhari. Twahagaritswe n’imicungire mibi ya Nathalie Blaquiere, umubanyi wa Anjan.
Ngaruke kuri Anjan Sundaram. Uyu yajyaga yohereza amakuru ku Rwanda muri New York Times na Associated Press. Inkuru yohereje ku Rwanda zose zaraguzwe zigasohoka. Ku bitangazamakuru biba bidafite inyungu nyinshi muri tuno duhugu twacu, kugirango inkuru bazajye kuyemera n’uko kiba ari ikintu basanzwe batazi , ndetse batanakekaga.
Ubu isura ya Perezida KAGAME n’u Rwanda izwi muri America, ni iterambere, ikoranabuhanga, umutekano…. Kuvuga ko hari igihande cy’abantu kitagaragara mu ndorerwamo z’ igihugu , muri iryo terambere, uwo mutekano n’ikoranabunga, icyo kintu kikaba ubwisanzure bw’itangazamakuru, igitabo wakwandika cyabona ubusohokero kandi kikagurwa.
Nababwiye kandi ko Anjan SUNDARAM, ni umwana w’umuhanga kandi w’umwihanduzacumu. Aratinyuka cyane,yagiye kuba muri Kongo avuye mu ishuri muri USA, mu gihe n’abahabaga bahahungaga. Muri izo aventures niho yahuye na Nathalie, akora aventure ya kabiri baribanira! Ibitarashimishije ababyeyi bohereje umwana kwiga, akarita, akajya kwinjira abangana na nyina. Icyo gihe yari afite imyaka nka 23. Arashaka kuzereka ababyeyi be b’Abahindi, bamufata nk’uwataye umuco wabo, dore ko yarongoye Umuzungukazi ( Umufaransa wo muri Canada), wavutse muri 1964, umusore yaravutse muri 19985. Iwabo bamufataga nk’inzererezi itagira akazi, yinjira abakecuru kugirango ibeho.
ANJAN na NATHALIE
Arashaka kubereka ko afite intego, ubukire butava mu gucuruza gusa bimwe by’Abahinde! Azayabonera mu kwandika, kandi arimo araza ! Niyo mpamvu azi kwihanukirira inkuru, nk’iri zina yabatije iki gitabo. Azabona abasomyi, ariko se ibyo bazasoma nibyo ?
Abanyeshuri twigishije:Ati: “Bamwe batewe ubwoba ntibandika, abandi barafungwa, abandi barahunga, abandi baragurwa bahabwa imyanya ihemba neza.”
Abafungwaga: Twahoraga tuganira ku banyamakuru bafunzwe. Hari abafungwaga bagiye gusaba abantu amafaranga ngo “ Nutayampa ndakwandika”, ibyo mwese mwarabikuriye. Ahubwo baburana, ubunyamakuru bugatuma bagabanyirizwa igihano. Ati “ Hafunzwe umunyamakuru w’umugore”. Byatumye mfata Abonnement y’ibinyamakuru byose, tukajya tubikorera isesengura mu gihe cy’amasomo.
Byarangije abari mu isomo bose bemeje ko izo atari inkuru ari isebanya cg gutukana. Namubajije niba iwabo uunyamakuru ashyize kuri Perezida w’iwabo imisaraba ya Hitler, uko byagenda ? Ambwira ko n’umukuru w’ Intara bitashoboka. Mu bihugu bikomeye ikinyamakuru bagica za Miliyari kikagwa mu gihombo kitakwikuramo. Ibyo babigendera kure !
Abanyamakuru bahunga : Icyo gihe Gasasira Bosco yari amaze kugenda. Ubwe musobanuriye ibyanditswe mu nkuru za Gasasira, aravuga ati ni nk’umwiyahuzi. Ariko liste yari imaze kuba ndende irimo ba Kabonero, Gasana, ba MacDowell , Lucie Umukundwa…..
Namubwiye nk’umunyafurika yo munsi y’ubutayu bwa SAHARA. Ubonye wese icyanzu kimugeza i Burayi yumva ko ari Paradizo ! Kandi koko ayo babona y’imfashanyo, aruta ayo bavunikiraga ino aha! Muri kino gihugu ubuzima bw’ifaranga burakomeye. Ni ugukora cyane. Hari abiba wenda bakabizira, babisimbuka bakaramuka.
Igitabo BAD NEWS
Ubunyangamugayo bwari bumaze kuba buke mu itangazamakuru, uwemerewe amafaranga yanyuranyaga n’amasomo twabaga tumaze kumwumvisha ko umuntu yandika inkuru yacukumbuye, kandi ifitiye icyo imariye abasomyi. Aho nkagirango tubyumvikanyeho ! Ariko ni ubundi yarabyumvaga ni ukwigiza nkana, kuko haje agahebuzo uwitwa Alpfonse NSABIMAMA, avuga ko ahigwa kuko yandikaga mu museso.
Yaje guhungishirizwa i Kampala
Yari arangije amahugurwa yacu, afite na projet yo gukora ikinyamakuru. Yacyetse ko Internews mu nshingano zayo itera inkunga y’amafaranga abashinga ibinyamakuru. Inkunga twatangaga ni uguhabwa aho kwandikira na Internet. Ahindura umuvuno, ashaka icyamukura mu Rwanda. Yihererana Nathalie na Anjan,amubwira ko ashakishwa bikomeye, ndetse ko afunguwe mu nzego z’iperereza, ko yari afungiye ahantu hatazwi, n’abamufashe batazwi. bamuhungungishiriza iwabo mu rugo, ahamara ukwezi. Nyuma barabimbwira ngo kureba icyo azira. Naho yaraye muri Polisi i Nyamirambo, indaya babanaga ihuruje yayikubise ngo yamwanduje indwara ( Sida). Ntibyababujije kumwohereza i Uganda, agezeyo yakirwa n’imiryango harimo na Amnistie Internationale bari bamuteguriye kumwakira. Sinzi niba ariho akiba, ariko afite ibintu yandika online bisebya igihugu , nkaho aricyo cyamwirukanye. Uyu ni umwe mubabahaga ibinyoma bikubiye muri kiriya gitabo. Abandi, hari n’abakiri ino.
Umunyamakuru Alphonse Nsabimana
Anjan na Nathalie baje kumbwira ko umuterankunga bahaye Alphonse, yababwiye ko yaperereje agasanga abeshya ibyo avuga. Ngirango nabo bumvise ukuri nababwiye. Ariko hari izindi mpamvu bamuhoragaho. Bifuzaga ko haboneka iyindi mpunzi nshya y’umunyamakuru, bakuzuza liste. Uwo musore Alphonse, ise wabaye Burgmestre wa Mushubati, akatiwe burundu kubera genocide i Gitarama, uwo nawe yashakaga tike y’i Burayi.
Ngo hari n’abaterwa ubwoba cyangwa abagurwa bakajya mu mirimo ikomeye
Anjan Sundaram, nk’umuntu wamaze imyaka irenga itatu mu Rwanda kandi abana n’itangazamakuru, azi neza ko ikibazo atari uguterwa ubwoba, n’ababufite nibo babwiteramo. Ahubwo se bo baba banditse iki kandi bate ? Ese ibyo bitangazamakuru bibakoresha ni ibihe ? Bifite mutungo ungana ute ? Bibahemba bite ? Ngiyo impamvu nyamukuru ituma abarangije ishuri ry’Itangazamakuru bahitamo kujya kuba abavugizi b’ibigo, aho bazasanga umushahara uzabatunga, kuko abenshi bajyamo gushaka diplôme atariwo muhamagaro wabo.
Sam Gody NSHIMIYIMANA
Nitumara gusoma iki gitabo cyasohotse, tuzabasesengurira byimbitse impamvu n’imvo, kuko na kera mu gihe cy’aba « Philosophes », habagaho n’abandi bitwaga « Sophistes», baheraga ku gitekerezo cyiza cya ba « Philosophes », bakubakiraho indi nsobanura ijya mu ruhande rujya inyuma, bakarangiza bigaragaje ko na ba « philosophes » nabo ibitekerezo byabo nta gaciro bifite. Nguko uko iteka uko u Rwanda ruzajya rwihagararaho mu rwego mpuzamahanga, iteka hatazabura abazahahira ku kurushakira inenge.
Sam Gody NSHIMIYIMANA