• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Editorial 19 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, nibwo amakipe abiri ya hano mu Rwanda yatangaje abatoza bayo bashya, ku isonga ikipe ya AS Kigali yerekanye umugande Mike Muteebi ko ariwe mutoza mushya naho Bugesera FC yo itanganza Ndayiragije Etienne.

AS Kigali yerekanye Muteebi nk’umutoza mukuru ugomba gufatanya na Jackson Mayanja nk’umutoza umwungirije, aba bombi bakaba bahawe amasezerano y’imyaka ibiri batoza ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali.

Aba batoza bombi baje muri iyi kipe nyuma yaho baheruka gutandukana na Eric Nshimiyimana nk’umutoza mukuru ndetse na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije bakaba bari basezerewe kuri uwo mwanya.

Mike Muteebi ukomoka mu gihugu cya Uganda aje gutoza AS Kigali nyuma yo gutoza amakipe atandukanye arimo KCCA FC na Villa SC, uyu mutoza kandi yanatoje ikipe y’igihugu ya Uganda izwi nka Uganda Cranes.

 

Ku rundi ruhande, nyuma yaho Bugesera FC yatandukanye na Mbarushimana Abdou yamusimbuje umutoza w’umurundi ariwe Ndayiragije Etienne wari waje mu Rwanda bivugwa ko aje gutoza ikipe ya Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma.

Ndayiragije Etienne ahawe amasezerano mu ikipe ya Bugesera FC nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arimo Vitalo yo mu gihugu cy’u Burundi ndetse anatoza ikipe y’igihugu, yanatoje muri Tanzania mu ikipe y’igihugu ndetse na Azam.

Binyuze kuri Twitter, ikipe ya Bugesera FC ikaba yatangaje ko uyu mutoza azafatanya n’ubuyobozi gushaka abazamwungiriza muri iyi kipe.

2022-01-19
Editorial

IZINDI NKURU

FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

Editorial 22 Dec 2025
Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere

Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere

Editorial 01 Sep 2025
Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Editorial 24 Jul 2025
Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Editorial 27 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Editorial 08 Sep 2018
Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka
Mu Rwanda

Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Editorial 17 Aug 2016
‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%
Mu Rwanda

‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%

Editorial 17 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru