• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Ubwanditsi 17 Aug 2016 Mu Rwanda

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda, General Kale Kayihura yavuze ko ikusanyabukungu n’iterambere ry’ikoranabuhanga bituma urwego rw’umutekano rumwe rudashobora kubikemura hatabaye imikoranire y’inzego zitandukanye.

IGP Kayihura yavugiye ibi mu nama yahuzaga inzego za Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Kanama.

Yavuze ati:”Hari byinshi inzego zacu zigomba gukoranira hamwe ngo turwanye ibyaha byugarije ibihugu byacu, kandi ni ngombwa ko dukomeza kwiga no gufashanya; kuko igihe muri Uganda hazaba harangwa umutekano mucye bizagira n’ingaruka ku Rwanda, akaba ariyo mpamvu tugomba gukorana bya hafi nk’ikipe imwe.”

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda basinyanye amasezerano y’imikoranire mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka aya masezerano akaba anemeza ko hazabaho ubufatanye mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi b’impande zombi binyuze mu mahugurwa, gusangira ubunararibonye, gukorera hamwe imikwabu ku mipaka ibihugu bihuriyeho, kurwanyiriza hamwe icuruzwa ry’abantu no kurwanya ibyaha ndengamipaka no kongerera ubushobozi abapolisi mu nzego zitandukanye.

Gen.Kayihura n’intumwa yari ayoboye yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda muri rusange n’ubwa Polisi y’u Rwanda by’umwihariko kuko bwakoze ibishoboka byose mu guteza imbere Polisi.

Yavuze ati:”Biratangaje kubona ibyo mumaze kugeraho mu gihe gito, iki ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyanyu.”

Izi ntumwa zeretswe imikorere y’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’ibyo ritegenya gukora ngo rinoze imikorere yaryo.

Mubyo iri shami riteganya harimo gukoresha ikoranabuhanga mu ikoreshwa ry’ibizamini by’abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, bikaba biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizaba ryatangiye gukoreshwa mu myaka 2 iri imbere.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmauel K. Gasana yashimiye imikoranire n’ubutwererane bugaragara hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byombi, bugaragarira cyane cyane mu guhanahana ubunararibonye no kwigira hamwe uko ibibazo by’umutekano byakemuka.

Yavuze ati:”Ubutwererane n’imikoranire myiza yatumye dufatira hamwe ingamba z’uko twarwanyiriza hamwe ibyaha ndengamipaka.”

-3693.jpg

Mu masaha ya mu gitondo, umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda n’intumwa ayoboye basuye ikigo kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda (RURA), aho basobanuriwe imikorere y’iki kigo mu igenzura ry’amafaranga yinjizwa n’ibigo by’itumanaho buri munsi.

RNP

2016-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Ubwanditsi 10 Aug 2017
Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Ubwanditsi 08 Nov 2021
Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi

Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC

Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC

Ubwanditsi 04 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanzi b’Igihugu bikomye bikomeye Ikinyamakuru Rushyashya n’umuyobozi wacyo
ITOHOZA

Abanzi b’Igihugu bikomye bikomeye Ikinyamakuru Rushyashya n’umuyobozi wacyo

Ubwanditsi 12 Mar 2016
Dr Frank Habineza  arashinjwa kutitabira Ubutumire bwa RPF muri Kongere yayo
POLITIKI

Dr Frank Habineza arashinjwa kutitabira Ubutumire bwa RPF muri Kongere yayo

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Zimbabwe: Mnangagwa yashyize muri Cabinet bamwe mu basirikare bahigitse Mugabe
Mu Mahanga

Zimbabwe: Mnangagwa yashyize muri Cabinet bamwe mu basirikare bahigitse Mugabe

Ubwanditsi 01 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru