• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yageze muri Cameroon aho igiye gukina imikino Nyafurika

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yageze muri Cameroon aho igiye gukina imikino Nyafurika

Editorial 11 Aug 2023 Amakuru, IMIKINO

Ikipe y’u Rwanda yageze muri Cameroun nta kibazo aho igiye gukomeza kwitegura imikino y’Afurika “ Women’s African Nations Volleyball Championship 2023” izatangira taliki 14 igasozwa 24 Kanama 2023.

Iyi mikino y’Afurika izabera muri “Palais Polyvalent des Sports de Yaoundé” yakira abantu ibihumbi 10 ikaba iri hafi y’aho ikipe icumbitse muri Hotel des Deputes.

Abakinnyi bakigera muri Cameroun baruhutse nyuma ku mugoroba bakora imyitozo yo kunanura imitsi muri “Gym”.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 11 Kanama 2023, ikipe irakora imyitozo mbere ya saa sita muri Gym ubundi ku mugoroba bakorere imyitozo mu kibuga.

Kugeza ubu nk’uko CAVB ibitangaza amakipe 17 ni yo yemeje ko azitaira iri urushanwa aya akaba ari Cameroun, Algeria, Burkina Faso, Burundi, RDC, Cote d’Ivoire, Misiri, Ghana, Kenya, Lesotho, Mali, Maroc, Nigeria, Tunisia, Uganda, Zambia n’u Rwanda.

Amakipe atatu ari yo Kenya, Maroc n’u Rwanda akaba yaramaze kugera muri Cameroun ahagiye kubera irushanwa.

Biteganyijwe ko taliki 14 Kanama amakipe yose agomba kuba yageze muri Cameroun hanyuma taliki 15 Kanama 2023 akaba ari bwo hazaba “Technical Meeting” kugira ngo harebwe amakipe yitabiriye nyuma habe na tombola y’uko azahura ubundi irushanwa nyirizina ritangire taliki 16 Kanama 2023.

Iri rushanwa ubwo riheruka muribuka ko ryabereye mu Rwanda taliki 12 kugeza 20 Nzeri 2021 aho ryari ryitabiriwe n’amakipe 9. Ikipe ya Cameroun ni yo yegukanye igikombe itsinze Kenya ku mukino wa nyuma amaseti 3-1 (25-21, 25-23, 15-25 na 25-23). Ikipe y’u Rwanda nta bwo yasoje irushanwa kuko yatewe mpaga.

2023-08-11
Editorial

IZINDI NKURU

Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura

Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura

Editorial 23 May 2023
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Editorial 05 Sep 2024
RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

Editorial 09 Nov 2021
Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, umutoza Jose Mourihno yahawe gutoza AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, umutoza Jose Mourihno yahawe gutoza AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Editorial 05 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho  kandi umuntu adakwiye kubyirata’
Mu Mahanga

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Editorial 19 Dec 2016
Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]
ITOHOZA

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Editorial 21 Sep 2017
I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera
UBUKUNGU

I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera

Editorial 20 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru