Nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’ Ubucuruzi, Inganda n’ Ibikorwa by’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba ku mikino y’amahirwe, hakagaragara ko hari sosiyete yemerewe gucuruza iyo mikino itubahiriza neza amategeko n’amabwiriza ayigenga, cyane cyane kutishyura abatsindiye ku ntego zatanzwe, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri iyi Minisiteri yahagaritse iyo sosiyete.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ Ibikorwa by’Umuryango w’ Afrika y’Uburasirazuba, ashingiye ku itegeko n°58/2011 ryo kuwa 31/12/2011 rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe, ashingiye kandi ku mpungenge zimaze minsi zigaragazwa n’abaturage bo mu Turere tumwe na tumwe batishyurwa integano y’amahirwe adahinduka baba bategeye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Minisitiri Francois Kanimba amenyesha abanyarwanda bose ko imikino yo gutega y’ ikigo cy’ubucuruzi cya LPS/NEW SOJEL PARTNERSHIP izwi kw’ izina rya Sports4Africa, ibaye ihagaritswe by’agateganyo kugirango hanononsorwe uburyo ubucuruzi bwayo bugomba gukorwa nta we bubangamiye, kandi ibanze kwishyura no kurangiza izindi nshingano zituruka ku bikorwa by’imikino y’amahirwe yo gutega yagejeje ku bakiniye ahantu hatangirwa serivisi zayo bagatsindira integano yashyizweho.
Minisitiri Francois Kanimba
Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ Ibikorwa by’Umuryango w’ Africa y’Uburasirazuba, arasaba inzego zose bireba cyane cyane Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze na Polisi gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’lki cyemezo.