• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Editorial 10 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Uyu munsi Perezida Kagame yakiriye intumwa zidasanzwe za Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimye zari ziyobowe na Misitiri Ezechiel Nibigira ushinzwe Afurika y’iburasirazuba, urubyiruko, umuco na siporo.

Minisitiri Niyibigira yari azanye ubutumwa budasanzwe bwakurikiwe n’ibiganiro byo kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi ni ugutsindwa gukomeye kwa Perezida Museveni wibeshyaga ko yashyira u Rwanda mu kato maze agashaka kubikora yiyegereza n’u Burundi. Aha yabeshye icyo gihugu ko agiye kubaka umuhanda ubahuza ariko utanyuze mu Rwanda ukaruzenguruka unyuze muri Kongo mu gihe n’imihanda yo muri Kampala yabaye igisoro imvura yagwa igahinduka ibiyaga.

Tubibutse ko Perezida Museveni atifuza na rimwe icyateza imbere u Rwanda imbere, dore ko yimanye inzira y’amashanyarazi yagombaga kuva muri Etiyopiya, akima Rwandair inzira yo kujya London mu Bwongereza inyuze Entebbe nyuma yo kwanga inzira ya gari ya moshi ituruka muri Kenya mu gihe igihugu cya Kenya cyari cyarangije kubaka ku ruhande rwacyo.

Perezida Ndayishimiye amaze kubona ko Perezida Museveni na murumuna we Salim Saleh babanyunyuza imitsi mu butubwa bw’AMISOM muri Somaliya.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze kuzahuka dore ko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Ndayishimiye nyuma yaho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi agahura na Mugenzi we Dr Vincent Biruta ku mupaka wa Nemba bari hamwe n’inzego zishinzwe iperereza z’ibihugu byombi.

U Burundi kandi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi bahoze ari aba MRCD/FLN ya Paul Rusesabagina ndetse n’u Rwanda rushyikiriza u Burundi abarwanyi ba RED Tabara bari bahungiye mu Rwanda banyuze muri Nyungwe.

Ibi byose ni ibigaragaza ko umubano uri kuzamuka. U Burundi kandi bwasanze mu kuzamura ubukungu butakumira u Rwanda dore ko Abanyarwanda binjirizaga amafaranga menshi icyo gihugu igihe umubano wari umeze neza.

Mu mwaka wa 2013 ubwo isoko rya Bujumbura ryafatwaga n’inkongi, indege ya RDF yaratabaye bwangu ijya kuzimya uwo muriro iramira byinshi.

Abanyarwanda kandi ntibakwibagirwa muri 2006 ubwo ikipe y’abayobozi b’u Burundi yari iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza yakinaga niya Vision2020 igizwe n’abayobozi b’u Rwanda umutoza mukuru ari Perezida Paul Kagame.

Mu mwaka wa 2008-2009,u Burundi ntabwo bwashoboye kwishyura ibirarane bwari bufitiye umuryango w’Afurika y’iburasirazuba nuko u Rwanda rurayatanga.

Ni byinshi u Rwanda rwakoze; kuba umubano w’ibihugu byombi wazahuka abaturage b’ibihugu byombi basa n’abahujwe n’ururimi rumwe bose babyungukiramo.

2022-01-10
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyamakuru Casmiry William Kayumba yitabye imana bitunguranye

Umunyamakuru Casmiry William Kayumba yitabye imana bitunguranye

Editorial 16 Jan 2018
Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Editorial 23 Jun 2024
Mu mukino Petros utoza Urucaca yashinje abasifuzi bo mu Rwanda ubwiyemezi, Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0

Mu mukino Petros utoza Urucaca yashinje abasifuzi bo mu Rwanda ubwiyemezi, Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0

Editorial 03 Oct 2023
Amakipe 11 arimo 7 y’abagabo 4 y’abagore niyo yitabira irushwanwa rya volleyball ’Kirehe Open’

Amakipe 11 arimo 7 y’abagabo 4 y’abagore niyo yitabira irushwanwa rya volleyball ’Kirehe Open’

Editorial 22 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida El-Sisi yasoje uruzinduko  rwe mu  Rwanda
Mu Rwanda

Perezida El-Sisi yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Editorial 16 Aug 2017
FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique
INKURU NYAMUKURU

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

Editorial 22 May 2018
Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana biyita abakomisiyoneri ba Polisi
Mu Mahanga

Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana biyita abakomisiyoneri ba Polisi

Editorial 23 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru