• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu abari ingabo za Kayumba Nyamwasa , Maj. (Rtd) Mudhatiru n’abo bareganwa badashobora gukurikiranwa bidegembya

Impamvu abari ingabo za Kayumba Nyamwasa , Maj. (Rtd) Mudhatiru n’abo bareganwa badashobora gukurikiranwa bidegembya

Editorial 29 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuba batagira aderesi zizwi babarizwaho mu Rwanda, kuba bashinjwa ibyaha bikomeye, ni bimwe mu mpamvu abacamanza bayobowe na Lt. Col. Charles Asiimwe Madudu, bashingiyeho kuri uyu wa Mbere, banga ko abantu 25 bakurikiranweho gukorana n’imitwe y’iterabwoba ya RNC na P5.

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rukaba rwategetse ko aba bafungwa iminsi 30 mu gihe hategerejwe urubanza rwabo. Abakekwa bakaba barimo n’abanyamahanga bakomoka muri Uganda, u Burundi, na Malawi, bakaba barafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarsai ya Congo aho bitorezaga banategura gutera u Rwanda.

Bose bashinjwa kurema cyangwa kwifatanya n’imitwe yitwaje ibirwanisho itemewe, kugambirira kugirira nabi guverinoma iriho, cyangwa Perezida wa Repubulika, kugirana imibanire na guverinoma y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, no kurema cyangwa kwifatanya n’umutwe w’abagizi ba nabi.

Abucamanza bushyigikira impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha busaba ko abakekwa bakurikiranwa bafunze, bavuga ko hari impamvu zituma bizera ko abakekwa bishoye mu bikorwa by’ubugambanyi bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu cyangwa kugirira nabi ubuyobozi bwacyo cyangwa guverinoma, bikaba bituma ibyaha bashinjwa biba ibyaha bikomeye bitatuma bemererwa gukurikirnwa bidegembya.

Abacamanza basanze kuba abashinjwa bariyemereye ibyo bashinjwa kandi bakemeza ko bari mu mitwe yitwaje ibirwanisho igamije guhungabanya igihugu, bihagije kutemererwa  gukurikiranwa badafunze hashingiye ku kuba kugeza ubwo bafatwaga, batari barigeze bagerageza kwitandukanya n’imitwe bari barimo ku bushake.

Bati: “Usibye Maj. (Rtd) Mudhatiru, abandi bavuga ko bari barasezeranyijwe ibintu byinshi n’ababinjije mu nyeshyamba, ariko iyo ntabwo ari impamvu ihagije kubera ko nta n’umwe muri bo wagerageje gucika P5.”Mu gihe abandi bose basanzwe nta mibanire bigeze bagirana na guverinoma y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, Maj. (Rtd) Mudhatiru, wari warasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu 2013, we aziregura kuri iki cyaha ubwo urubanza ruzasubukurwa.

Nk’uko byumvikanye basomerwa ibyaha bashinjwa, Mudhatiru yagendaga muri Uganda, mu Burundi no muri Congo ariko anabonana n’abo muri RNC ndetse na bamwe mu bashinzwe umutekano muri Uganda no mu Burundi bigira icyaha cyo kugambana n’igihugu cy’amahanga hagamijwe guhungabanya ikindi gihugu cyigenga.

Urukiko rukaba rwarasanze abashinjwa bagomba gukomeza gufungwa kugeza urubanza rutangiye mu mizi hashingiwe ko barekuwe bashobora gucika igihugu n’ubutabera.

Urukiko rwanavuze ko Maj. (Rtd) Mudhatiru ubwe yemeje iyo mibanire n’ibyo bihugu ariko asaba urukiko kuzamuha igihano cyoroheje hagendewe ku burwayi afite no kuba yiteguye kugororwa.

Abacamanza ariko bavuze ko abashinjwa bose mu buryo bumwe cyangwa ubundi hari aho bahuriye n’ibikorwa bya P5, kubw’ibyo bakaba bagomba kuburanishwa ku ruhare rwabo, nubwo baba barabyemeye.

Abacamanza bateye utwatsi kuba abashinjwa barahawe amasezerano y’ibinyoma, na RNC n’ibihugu byaboroherezaga nk’u Burundi na Uganda bo batabizi, bavuga ko kuba ntacyo bakoze ngo bave muri iyo mitwe kugeza ubwo bajya mu myitozo, ari ikimenyetso cy’ibyo bakurikiranweho.

Urukiko kandi rwasanze nta n’umwe ukwiriye  gukurikiranwa adafunze kubera uburemere bw’ibyaha  bashinjwa, byose bifite ibihano biri hejuru y’imyaka ibiri y’igifungo.

Ubusanzwe amategeko ateganya ko icyaha gihanishwa imyaka iri munsi y’ibiri gishobora gutuma uhita uhabwa uburenganzira bwo gukurikiranwa udafunze, mu gihe iyo birenze imyaka ibiri haba hagomba gukurikizwa ubushishozi bw’abacamanza.

Ku ruhande rwe, Maj. (Rtd) Mudhatiru ntiyigeze agira icyo arenzaho ku cyemezo cy’abacamanza ahubwo yashimiye minisiteri y’ingabo y’u Rwanda, kubera ukuntu bafashwe kimuntu aho bafungiye muri gereza ya gisirikare. Yavuze ko kuva bagera mu Rwanda batigeze bakorerwa iyicarubozo cyangwa ngo bimwe uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Ati: “Mu bindi bihugu, iyo wamaze kumenyekana nk’umwanzi w’igihugu, ntabwo uba witeze gufatwa neza uko ari ko kwose ariko aho dufungiye na serivisi tubasha kubona, ndashaka gushima ubuyobozi bw’ingabo na perezida wa repubulika ku kudufata kimuntu hatitawe ku bikorwa byacu”.

Uyu wakomerekeye mu mirwano hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta mu burasirazuba bwa Congo, akaba agendera ku mbago, yageze mu rukiko afashijwe n’abasirikare batatu bo muri Military Police bamusindagizaga banamutwikiriye ngo atanyagirwa.

Mudhatiru yanemeje ko arimo aravurwa akaguru ke kangiritse. Abacamanza bakaba bategetse ko aba 25 bakomeza gukurikiranwa bafunze mu gihe iperereza rikomeje ngo batazacika ubutabera kuko nta aderesi zizwi bafite mu Rwanda.

Mudhatiru ufatwa nk’uwari ushinzwe kwinjiza abandi mu nyeshyamba kandi azakurikiranwaho ibindi byaha bibiri yihariye bitandukanye n’abandi basore bato bari basezeranyijwe ijuru nibamara gukuraho guverinoma y’u Rwanda. Bakaba baratawe muri yombi bava muri Kivu y’Amajyepfo bajya muri Kivu y’Amajyaruguru aho bateguriraga gutera u Rwanda.

Bose bari muri P5, ihuriro rigizwe n’amashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nka AMAHORO-PC, FDU-inkingi, PDP-imanzi, PS-Imberakuri na RNC.

Raporo y’impuguke za Loni muri raporo yazo mu ntangiriro z’uyu mwaka yemeje ko iri huriro ribaho, ndetse Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col. Jeannot Ruhunga, yemeje ko ibitero biherutse kugabwa I Musanze na Burera bifite aho bihuriye na P5.

Src: Ktpress

2019-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano

Editorial 12 May 2019
Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Editorial 12 Dec 2018
Abagaragu ba Rujugiro Triibert mu mazi abira kubera ubugome,ubujura n’ubugambanyi.

Abagaragu ba Rujugiro Triibert mu mazi abira kubera ubugome,ubujura n’ubugambanyi.

Editorial 14 Jul 2020
Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si  Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Editorial 12 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw
UBUKUNGU

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

Editorial 17 Jan 2018
U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

Editorial 26 Nov 2018
Polisi yafashe magendu n’imiti yarangije igihe mu mikwabu itandukanye.
Mu Mahanga

Polisi yafashe magendu n’imiti yarangije igihe mu mikwabu itandukanye.

Editorial 04 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru