Abagize itsinda ry’Intumwa z’u Rwanda na Uganda (Ad Hoc Commission) ryiga ku iyubahirizwa ry’amasezerano impande zombi zashyizeho umukono agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu, bahuriye ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020.
Abagize iryo tsinda bahura mu rwego rwo gutegura inama ya kane izahuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iteganyijwe kubera kuri uwo mupaka ku itariki ya 21 Gashyantare 2020.
Ni nyuma y’ibibazo u Rwanda rwagaragaje by’uko Uganda ihohotera Abanyarwanda, bagafungwa binyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo; ko Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ikabangamira ubucuruzi bwarwo.
Ni ibikorwa byagejeje aho mu ntangiriro z’umwaka ushize, u Rwanda rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo.
Ubwo habaga iyo nama ya gatatu yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, RDC na Angola, mu nyandikomvugo yayo, ku ngingo ya karindwi hagaragaramo ko hafashwe imyanzuro itanu. Habanza uwo kurekura abaturage bafunzwe bagaragajwe kandi bari ku ntonde zahererekanyijwe n’ibi bihugu.
Harimo guhagarika ibikorwa byose byo gushyigikira no gutera inkunga imitwe ibangamiye umuturanyi; kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’abaturage b’umuturanyi; gukomeza ibikorwa bya komisiyo ihuriweho nk’uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho no kuba inama itaha izahuza aba bakuru b’ibihugu bine izabera i Gatuna ku mupaka uhuriweho w’u Rwanda na Uganda, ku wa 21 Gashyantare 2020.
Kuki umupaka wa Gatuna?
Itangazamakuru rya Uganda ryashishikajwe no kwerekana ko umupaka wa Gatuna, ari wo muzi w’ukutumvikana hagati ya Kampala na Kigali. Nta kwita ku nshuro byagaragarijwe ko umupaka ari ingaruka yoroshye y’ibyatumye habaho ikibazo kuruta uko waba impamvu yacyo.
Ibi bitangazamakuru byimye agaciro ibindi byose bitajyanye n’urwitwazo rwa Uganda rw’uko ibyabaye byose bishingiye ku mupaka wa Gatuna, bikavuga ko nta gaciro bifite ndetse bigafatwa nk’ibinyoma.
Kuwa 8 Gashyantare, igitangazamakuru cyo muri Uganda, The Daily Monitor, cyanditse inkuru ifite umutwe uvuga ko ‘Ba Minisitiri bahuye mbere y’uko Museveni na Kagame bahura ku kibazo cy’umupaka’, byerekana ko intego yo guhura ari ugufungura umupaka wa Gatuna.
“Turasenga ko kuwa 21 Gashyantare inama yabyara umusaruro wo kongera gufungura umupaka, hagasubukurwa ubucuruzi bwambukiranya umupaka”. Aya ni amagambo Monitor yanditse ko yavuzwe na Nelson Nshangabasheija, uyobora umujyi wa Katuna, itamenyesheje abasomyi ko ikibazo atari umupaka.
Ibi ni ibinyoma bya The Monitor bigamije guhisha ukuri, bikaba ari ibiheruka byiyongera ku bindi yanditse hamwe na bagenzi bayo. No mu gushaka kugaragaza impande zose no kutabogama, iki gitangazamakuru kivuga itangazo riheruka rya Angola, mu buryo butari bwo cyerekana uko ryafashe umwanzuro wo kurekura imfungwa n’ibyiyemejwe n’ubutegetsi bwombi byo kudafasha abahungabanya umutekano.
Bakomeza gusubiramo nk’aho ari intero y’indirimbo ko ‘u Rwanda rwanze kugaragaza ubushake bwo gusubiza ku murongo umubano nk’uko Uganda ibufite’. Ibi byanditswe na SoftPower kuwa 20 Mutarama, isoza ivuga ko ‘u Rwanda kuva umwaka ushize rwanze ndetse ku bushake ruca intege uburyo bwose bugamije gukemura ibibazo byarwo, harimo kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda yasinywe hagati ya Museveni na Kagame, akeneye guhita yubahirizwa.’
Iyo batavuze ibinyoma gusa, bayobya abasomyi ku bushake. Kuwa 2 Gashyantare, ChimpReports, ya Giles Mahame, yanditse ko ‘Museveni na Kagame bemeranyijwe kurekura imfungwa no guhurira ku mupaka wa Gatuna’. The Independent ya Andrew Mwenda, nyuma y’aho yanditse ko ‘U Rwanda rutaritegura gukora nk’ibyo Uganda yakoze’, agendeye ku kuba Uganda yararekuye abanyarwanda icyenda muri Mutarama, bari bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Biteye ikimwaro kuvuga ko amasezerano atarimo kubahirizwa kuko u Rwanda rutarimo gukora nk’ibyo Uganda yakoze. Kuva umwuka mubi watangira, u Rwanda rwakomeje kwita cyane ku kuba nta munya-Uganda, wahohoterwa, nk’uko ari yo politiki yarwo.
Kuva u Rwanda rwasaba abaturage barwo kutajya muri Uganda, kubera impungenge z’umutekano wabo utizewe ariko rukizeza abanya-Uganda ko nta kibazo bazarugiriramo ndetse umutekano wabo uzakomeza kubungabungwa nk’uw’abaturage barwo n’abandi baturarwanda.
Iyi niyo mpamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka nk’uko ibitangazamakuru bya Uganda bikomeje kubitsimbararaho biyobya abaturage b’iki gihugu. Ni ugukomeza gutera intambwe yo kurekura abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, abagize uruhare mu iyicarubozo cyangwa ibindi bikorwa bya kinyamaswa by’inzego z’umutekano bakabiryozwa byaba ibyatumye ababikorewe bapfa, bamugara cyangwa barwara mu mutwe.
Iyi nama kandi inagamije gusuzuma intambwe iyo ari yo yose yatewe na Uganda mu gushyira iherezo ku bufasha ubwo ari bwo bwose igenera abarwanya u Rwanda.
Iyo nama ibaye mu gihe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ya gatatu iheruka guhuza abo bakuru b’ibihugu i Luanda muri Angola ku itariki 02 Gashyantare 2020 rigenda gahoro cyane.