• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   01 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Editorial 13 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Hashize iminsi itari mikeya, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yifuza guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Kuva kera kugeza uyu munsi , Museveni yagerageje ibikorwa byinshi harimo kugumura abasirikari bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda, gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda aho Uganda ibaha imyitozo n’intwaro kugirango bakureho Perezida kagame bashyireho Kayumba Nyamwasa

Icyo gihe u Rwanda rwaba rwiyongereye ku karere kayoborwa na Perezida Museveni. Kuva FPR Inkotanyi yatangiza urugamba rwo kubohoza igihugu iturutse muri Uganda, byabaye ibyifuzo birebire bya Perezida Museveni kuba yayobora abayobozi b’u Rwanda. Kubahirwa kuba warafashije umuntu ntabwo bihatirwa ahubwo uwafashijwe niwe ushimira uwamufashije. Dore impamvu zizatuma Mueveni na Kayota baba barota ku manwa ku ntambara bashaka ku Rwanda

Ibisobanuro by’intambara

Kugira ngo intambara iyo ari yo yose igerweho, abarwanyi n’abanyagihugu basobanurirwa impamvu yayo bakayisobanukirwa bakanamenya impamvu yayo akaba aribyo bizamura morale y’abarwanyi ndetse niy’abanyagihugu bazagerwaho niyo ntambara . Bagomba kwitegura ingaruka bazagira kubera impamvu y’intambara yumvikana cyane cyane nkiyo uburenganzira bwabo bw’ibanze bwabangamiwe.

Hagomba kubaho ibyiringiro ko intambara izahindura ubuzima bwabo neza. Ni ubuswa n’ubusazi bukabije kuba ushaka intambara kuberako Perezida Museveni atishimiye Perezida Kagame kubera ko atamwumvira akaba ariyo mpamvu ashaka kumusimbuza Kayumba Nyamwasa.

Abanyarwanda bafitiye icyizere Perezida Kagame

Abanyarwanda ubu bameze neza mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu ndetse na politiki, binyuranye n’ibinyoma Kayumba n’abambari be bakomeje kubwira isi aho bavuga ko Abanyarwanda bari mu bukene bukabije badafite n’ubwisanzure bakaba bakeneye kubohorwa. Abanyarwanda barishimye bakaba bishimiye ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame wahinduye ubuzima bwabo.

Abagera kuri za miliyoni bikuye mu bukene. Kuva muri 2001 igipimo cy’ubukene cyavuye kuri 58,9% kugera kuri 38,2. Abanyarwanda bafite inkuru zishingiye ku iterambere zerekana aho bavuye naho bageze. Nonese Kayumba arashaka kubohora bande kubabohora ibiki? Ntabwo Abanyarwanda bazemerera Kayumba Nyamwasa kuba yakora intambara ku butaka bw’u Rwanda.

Kwizera umugaba w’ingabo

Intambara iyariyo yose igomba kugira umugaba w’ingabo wizewe. Abarwanyi bagomba kumugirira icyizere ndetse n’icyo bari kurwanira. Kayumba ntashobora kwizerwa. Mu rubanza rukomeje kubera I Kigali aho RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse na FLN ya Paul Rusesabagina, abahoze ari abarwanyi bafatiwe ku rugamba bavuze uburyo Kayumba yanyereje hafi miliyoni n’igice y’amadorali. Ayo mafaranga akaba yari yatanzwe n’abanyamuryango ngo bagure imbunda ngo barwanye Leta y’u Rwanda nuko umwana w’umuhungu yiguriramo amakamyo nkuko byatangajwe na Callixte Nsabimana wahoze ari umuvugizi wa FLN nkuko yabibwiye urukiko.

Kwihuza n’abajenosideri

Kubona Kayumba wakuze ari impunzi ndetse bamwe mu bagize umuryango mugari we barishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994, none ubu akaba yihuza n’abagize umutwe w’Iterabwoba wa FDLR basize bakoze Jenoside ni akumiro katagira uko kavugwa. Abacuruzi Kayumba yishingikirizaho ahanini ni abatinya gusubira mu Rwanda kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uko ni ko Kayumba umururumba w’amafaranga wamutwaye umurindimurira mu kurya akaribwa n’akataribwa. Yabaye mugenzi w’abajenosideri. Kayumba yikungahaje ahereye ku ntwererano z’abanyamuryango ba RNC ubwo rero intambara ntikibaye kuko amafaranga yayakoresheje mu nyungu ze bwite.

Ubwoko bw’intambara bashaka

Ubwoko bw’intambara Museveni yifuje ku Rwanda ntabwo ariyayindi ihuza ibihugu bibiri, kuko ntiyabona ibisobanuro aha umuryango mpuzamahanga kandi agerageje yahura n’urukuta rwubatse neza

Ikoranabuhanga ryatumye intambara ya kinyeshyamba itagifite agaciro

Ikoranabuhanga rigezweho ryatumye intambara ya guerilla idashoboka kuko ubuhanga bugezweho bujyanye n’udushya tw’ubushakashatsi byatumye intambara ya kinyeshyamba itagikoreshwa. Telefone zigezweho ziri hirya no hino mu byaro zituma ibitero bidakunda. Nta kintu twavuga ku ikoranabuhanga ribarizwa mu ngabo z’u Rwanda RDF. Uwishoye akarokoka niwe wabara inkuru

RNC yabaye ya nka ikamwa na Kayumba Nyamwasa

Kayumba Nyamwasa icyo yashakaga muri RNC yakigezeho. Yigwijeho ubukungu kuburyo ubu yabaho neza naho abana bashutswe na RNC bagwa mu mashyamba ya Kongo. Naho Museveni umaze igihe ushaka guhindura ubutegetsi mu Rwanda ko abo afasha ari ugukamira mu kitoze cyangwa kuvomera mu rutete.

2021-05-13
Editorial

IZINDI NKURU

Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari

Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari

Editorial 22 Feb 2016
Dore umuti Perezida Kagame yatanze watuma Afurika isatira iterambere Aziya igezeho

Dore umuti Perezida Kagame yatanze watuma Afurika isatira iterambere Aziya igezeho

Editorial 28 Jan 2018
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Editorial 26 Feb 2024
Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Editorial 19 Jun 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru