• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Impera z’icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y’intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball

Impera z’icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y’intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball

Editorial 19 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Hirya no hino ku isi haberaga amarushanwa atandukanye by’umwihariko imikino y’intoki, aaha muri ayo marushanwa u Rwanda rwari ruhagariwe nubwo yasojwe ayo makipe atitwaye neza, muri Beach Volleyball yaberaga mu Rwanda mu bagabo n’abagore irushanwa ryatwawe na Leta z’unze Ubumwe za Amerika, ikipe yari mu Buholandi yatahanye umwanya wa 15 mu mikino y’igikombe cy’isi naho muri Basketball abari bakiniraga muri Kigali Arena begukanya umwanya wa gatatu.

Mu gihugu cy’u Buholandi haberaga igikombe cy’isi cy’abakobwa bakina umukino wa Volleyball, abangavu begukanye umwanya wa 15 mu makipe 16 yari aturutse hirya no hino ku isi.

Kuva taliki ya 9 kugeza kuya 18 Nyakanga 2021 mu gihugu cy’u Buholandi ndetse no mu Budage haberaga irushanwa ry’igikombe cy’isi mu bakobwa batarengeje imyaka 20, u Rwanda rukaba rwari muri ayo makipe yabonye iyo tike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi.

Ku i kubitiro abari b’u Rwanda bari mu itsinda rimwe na Brazill, u Buholandi ndetse na Argentine, iyi mikino yo muri iritsinda ikaba yararangiye ntamukino n’umwe babashije gutsinda, ibi byatumye ruhatanira gushaka umwanya wa cyanda kugera ku mwanya wa 16, gusa ntabwo byagenze neza kuko rwasojereje ku mwanya wa 15.

I Rubavu amakipe ane yari ahagarariye u Rwanda mu mukino wa Beachvolleyball nayo ntabwo yitwaye neza kuko ibikombe byerekeje mu gihugu cya Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika haba mu bagabo ndetse n’abagore.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi itatu ribera mu karere ka Rubavu, aho imwe mu makipe abiri y’abagabo yari ahagarariye u Rwanda yasezerewe atabashije kurenga amatsinda naho imwe mu ikipe y’abakobwa yari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine yo yageze muri 1/8 cy’irangiza.

Muri rusange abakinnyi bari bahagarire u Rwanda mu bagabo ni Akumuntu Kavalo Patrick wafatanyaga na Ntagengwa Olivier, hakaba indi kipe ya Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves, mu bagore hakinnye Nzayisenga Charlotte wari kumwe na Munezero Valentine ndetse n’ikipe yari igizwe na Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine.

Mu makipe yari yaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, iri rushanwa ryo ku rwego rwa kabiri muri uyu mukino, Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner, batsinze bagenzi babo Chase Budinger na Troy Field amaseti 2-0 (25-23, 21-15) ku mukino wa nyuma begukana igikombe ndetse n’umudali wa Zahabu.

Naho mu kiciro cy’abagore , umukino wa nyuma wasize umudali wa Zahabu wegukanywe n’Abanyamerikakazi Sara Hughes na Emily Day batsinze Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz amaseti 2-1 (19-21, 21-13, 16-14).

Mu mukino w’intoki wa Basketball, muri Kigali Arena haberaga imikino y’abakobwa yo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika gitegerejwe muri Cameruni muri Nzeri uyu mwaka.

I Kigali hari hateraniye amakipe ane yo mu karere ka Gatanu (Zone 5), ariyo u Rwanda rwakiriye iri rushanwa, Misiri, Sudani y’Epfo ndetse na Kenya yegukanye umwanya wa mbere wayihesheje guhagarira zone 5 mu gikombe cy’Afurika.

Muri iyi mikino u Rwanda rwakinnye imikino itatu ibanza itsinda ibiri itsinda umwe, yatsinze Kenya na Sudani y’Epfo itsindwa na Misiri, gusa muri 1/2 cy’irangiza yatsinzwe na Kenya ndetse Misiri nayo itsinda Sudani y’Epfo.

Ku mukino wa nyuma ikipe y’igihugu ya Kenya yatsinze iya Misiri amanota 99 kuri 83 bihita biyihesha itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu bakobwa, ku ruhande rw’u Rwanda bo batsinze amanota 83 kuri 56 ya Sudani y’Epfo.

2021-07-19
Editorial

IZINDI NKURU

Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro, Umugome Emmanuel ABAYISENGA yasabiwe kwirukanwa mu Bufaransa ntibyahabwa agaciro, none abituye kwica umupadiri wamukingiye ikibaba

Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro, Umugome Emmanuel ABAYISENGA yasabiwe kwirukanwa mu Bufaransa ntibyahabwa agaciro, none abituye kwica umupadiri wamukingiye ikibaba

Editorial 10 Aug 2021
Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.

Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.

Editorial 04 Mar 2021
Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Editorial 18 Oct 2019
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop George Michael yitabye Imana

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop George Michael yitabye Imana

Editorial 26 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame
Mu Rwanda

MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame

Editorial 23 Oct 2017
Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%
UBUKUNGU

Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Editorial 27 Feb 2018
Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya
INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya

Editorial 27 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru