Ku wa 30 Kamena 1962, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS) zohereje i Kigali ubutumwa bw’ishimwe bunakomoza ku kugirana umubano n’u Rwanda mbere y’umunsi umwe ngo rubone ubwigenge.
URSS yabaye igihugu cya mbere cyafunguye Ambasade i Kigali, ku wa 17 Ukwakira 1963.
Nyuma y’isenyuka rya URSS, Ambasade yayo yakomeje kuba iy’u Burusiya mu Rwanda. Imyaka 55 irashize, ibihugu byombi bibanye kandi neza.
Umubano umaze gushinga imizi wubakiye kuri dipolomasi, igisirikare, guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ambasade y’u Rwanda i Moscow yahagaritse imirimo yayo.
Nyuma yo kubaka inzego n’ubushobozi bw’abazikoreramo, mu 2013 u Rwanda rwongeye kuyifungura. Yari ifite icyicaro mu Budage aho yakoreraga kuva mu 2007.
Rwohereje abadipolomate baruhagararira ari bo Ambasaderi Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc; Colonel Gashaija Emmanuel ushinzwe umubano mu bya Gisirikare n’Umunyamabanga wa mbere, Karagire Francis.
Mu myaka itanu imaze ifunguwe yarushijeho kunoza umubano w’ibihugu byombi mu bya dipolomasi, ubuhahirane, uburezi n’ibindi.
Dipolomasi yaragutse!
Umubano w’ibihugu byombi wagukiye mu ngendo zihuza abayobozi bakuru b’impande zombi.
Mushikiwabo Louise wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yatumiwe na mugenzi we w’u Burusiya i Moscow mu 2015 baganira ku kunoza no kubyaza umusaruro umubano uhuriweho.
Banaganiriye ku myitwarire y’Umucamanza, Theodor Meron, waranzwe no kugabanyiriza ibihano no kurekura abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batarangije ibihano.
Imbere y’abagize Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, u Rwanda rwanenze imikorere y’Urukiko rushinzwe gusoza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (MICT).
U Rwanda rwitabaje u Burusiya nka kimwe mu bihugu biri mu Kanama k’Umutekano ka Loni hamwe n’u Bushinwa, u Bufaransa, u Bwongereza na Amerika.
Muri Kamena 2018, Minisitiri Sergueï Lavrov yasuye u rwa Gasabo, yakirwa na Perezida Paul Kagame i Kigali muri Village Urugwiro.
Umukuru w’Igihugu ku butumire bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yitabiriye umukino wafunguye Igikombe cy’Isi wabereye Luzhniki Stadium i Moscow, wahuje u Burusiya na Arabie Saoudite.
Yakiriwe na Vladimir Vladimirovich Putin w’u Burusiya baganira ku kunoza umubano mu buhahirane, ikoranabuhanga, guteza imbere ishoramari n’ubukerarugendo.
Mu bijyanye n’ubuhahirane ibihugu byombi bigira ibiganiro bigamije kubwagura bwangu.
Ambasaderi Mujawamariya n’abadiplomate bafatanya bahura n’abari mu nzego z’ubuyobozi n’iz’abikorera mu Burusiya mu kureshya iri shoramari.
Mu ntangiriro za Ukwakira 2018, Ambassaderi Mujawamariya yahuye na Guverineri w’Intara ya Voronezh, Alexander Gusev baganira ku gushyiraho imikoranire mu ishoramari ry’ubuhinzi bwagutse (agro-industry).
Ibi bizafungura imiryango ku masosiyete akora ibyo bikorwa agashobora kubyagurira mu Rwanda, abahinzi bagasangira ubunararibonye.
Guverineri Gusev yasabye ko hatangira ikusanyamakuru ku bakora mu buhinzi mu ntara ayoboye, agatangira guhererekanywa n’akorera mu Rwanda.
Ibi biganiro byanashibutsemo inzira izafasha u Rwanda kohereza ikawa n’icyayi muri Voronezh na yo ikaruha amavuta y’ibihwagari, isukari n’ibindi.
Ambasaderi Mujawamariya yanashyizwe mu batanze ibiganiro mu Nama igamije ishoramari hagati y’u Burusiya na Afurika (African Business Initiative). Yavuze ko Afurika n’u Rwanda by’umwihariko ariho hari ahazaza h’ishoramari ry’Isi.
Icyo gihe yahamagariye ba rwiyemezamirimo kuhashora imari. Yatangaje ko u Rwanda rworohereje abifuza kurushoramo imari baturutse ahandi.
Minisitiri Lavrov yatangaje ko yaba ibihugu bya Afurika n’u Burusiya bigomba kungukira mu mishinga y’ishoramari hagati y’impande zombi.
Umubano unashingiye ku burezi n’umuco
Ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Voronezh byanakomoje ku guteza imbere uburezi n’umuco mu Rwanda.
U Burusiya buri mu bihugu bitanga amahirwe yo kwiga cyane ku banyeshuri kuko uburezi bwateye imbere.
Imibare ya Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya igaragaza ko higa Abanyarwanda bagera ku 120, barimo 75, bigira kuri buruse za Leta n’abiyishyurira.
Uretse umwe ukorera Impamyabumenyi ya PhD, mu bijyanye n’Imibanire, abandi biga amasomo y’Ubuvuzi, Amategeko, Ikoranabuhanga, Ubumenyi bw’Ingufu zitangwa na gaz na peteroli, Ububanyi n’Amahanga, Ubumenyamuntu na Engineering.
U Rwanda rwasabye kongererwa buruse zikagera kuri 70 cyangwa 100 mu mwaka utaha.
Ubwo yashyikirizaga impapuro ze Umukuru w’Igihugu ku wa 2 Kamena 2018, Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, yahize guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kuwubyaza umusaruro.
Ati “Tuzibanda mu guhugura abantu mu bintu bitandukanye, urugero natanga, uretse buruse dusanzwe dutanga, tugiye kongera uwo mubare duhereye umwaka utaha, twongere umubare w’Abanyarwanda biga mu Burusiya. Dufitanye kandi umubano mu bijyanye n’igisirikare, ubuvuzi na politiki.”
Ambasade y’u Rwanda yanaganiriye n’abari mu nzego z’uburezi cyane zibanda ku bushakashatsi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, gukora imiti nkenerwa kwa muganga, ibitaro no kubaka umubano hagati ya Kaminuza zaho n’iy’u Rwanda (UR).
Umubano ushingiye ku burezi uteye imbere kuko hari abashakashatsi mu by’ibinyabuzima bo muri Kaminuza z’u Burusiya baza gukora ubushakashatsi mu ishyamba rya Nyungwe, kuko hari ibimera n’indabo bisigaye gusa mu Rwanda. Bamaze kuza inshuro eshatu.
Ambasaderi Mujawamariya na Colonel Gashaija banasuye Urwego ruhuza Ibigo bikora Ubushakashatsi mu bijyanye n’Ingufu za Nucléaire (Joint Institute for Nuclear Reasearch — JINR).
Bagaragaje ko u Rwanda rwifuza imikoranire binyuze mu mahugurwa n’ubushakashatsi buhuriweho n’inzobere. Mu mpera za 2018 hari Abanyarwanda bazahugurwa.
Mu 2015, Itorero Inganzo Ngali ryitabiriye imurika mpuzamahanga ry’umuco ryabereye i Moscow. Ryasusurukije abaryitabiriye ndetse bifuza ko rihagira igicumbi cyaryo.