• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Imyaka 55 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya bwahagarariwe bwa mbere i Kigali

Imyaka 55 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya bwahagarariwe bwa mbere i Kigali

Ubwanditsi 25 Oct 2018 POLITIKI

Ku wa 30 Kamena 1962, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS) zohereje i Kigali ubutumwa bw’ishimwe bunakomoza ku kugirana umubano n’u Rwanda mbere y’umunsi umwe ngo rubone ubwigenge.

URSS yabaye igihugu cya mbere cyafunguye Ambasade i Kigali, ku wa 17 Ukwakira 1963.

Nyuma y’isenyuka rya URSS, Ambasade yayo yakomeje kuba iy’u Burusiya mu Rwanda. Imyaka 55 irashize, ibihugu byombi bibanye kandi neza.

Umubano umaze gushinga imizi wubakiye kuri dipolomasi, igisirikare, guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ambasade y’u Rwanda i Moscow yahagaritse imirimo yayo.

Nyuma yo kubaka inzego n’ubushobozi bw’abazikoreramo, mu 2013 u Rwanda rwongeye kuyifungura. Yari ifite icyicaro mu Budage aho yakoreraga kuva mu 2007.

Rwohereje abadipolomate baruhagararira ari bo Ambasaderi Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc; Colonel Gashaija Emmanuel ushinzwe umubano mu bya Gisirikare n’Umunyamabanga wa mbere, Karagire Francis.

Mu myaka itanu imaze ifunguwe yarushijeho kunoza umubano w’ibihugu byombi mu bya dipolomasi, ubuhahirane, uburezi n’ibindi.

Dipolomasi yaragutse!

Umubano w’ibihugu byombi wagukiye mu ngendo zihuza abayobozi bakuru b’impande zombi.

Mushikiwabo Louise wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yatumiwe na mugenzi we w’u Burusiya i Moscow mu 2015 baganira ku kunoza no kubyaza umusaruro umubano uhuriweho.

Banaganiriye ku myitwarire y’Umucamanza, Theodor Meron, waranzwe no kugabanyiriza ibihano no kurekura abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batarangije ibihano.

Imbere y’abagize Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, u Rwanda rwanenze imikorere y’Urukiko rushinzwe gusoza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (MICT).

U Rwanda rwitabaje u Burusiya nka kimwe mu bihugu biri mu Kanama k’Umutekano ka Loni hamwe n’u Bushinwa, u Bufaransa, u Bwongereza na Amerika.

Muri Kamena 2018, Minisitiri Sergueï Lavrov yasuye u rwa Gasabo, yakirwa na Perezida Paul Kagame i Kigali muri Village Urugwiro.

Umukuru w’Igihugu ku butumire bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yitabiriye umukino wafunguye Igikombe cy’Isi wabereye Luzhniki Stadium i Moscow, wahuje u Burusiya na Arabie Saoudite.

Yakiriwe na Vladimir Vladimirovich Putin w’u Burusiya baganira ku kunoza umubano mu buhahirane, ikoranabuhanga, guteza imbere ishoramari n’ubukerarugendo.

Perezida Kagame aherutse kwakirwa na mugenzi we w’u Burusiya, Vladmir Putin

Ubuhahirane buri ku ntambwe nziza!

Mu bijyanye n’ubuhahirane ibihugu byombi bigira ibiganiro bigamije kubwagura bwangu.

Ambasaderi Mujawamariya n’abadiplomate bafatanya bahura n’abari mu nzego z’ubuyobozi n’iz’abikorera mu Burusiya mu kureshya iri shoramari.

Mu ntangiriro za Ukwakira 2018, Ambassaderi Mujawamariya yahuye na Guverineri w’Intara ya Voronezh, Alexander Gusev baganira ku gushyiraho imikoranire mu ishoramari ry’ubuhinzi bwagutse (agro-industry).

Ibi bizafungura imiryango ku masosiyete akora ibyo bikorwa agashobora kubyagurira mu Rwanda, abahinzi bagasangira ubunararibonye.

Guverineri Gusev yasabye ko hatangira ikusanyamakuru ku bakora mu buhinzi mu ntara ayoboye, agatangira guhererekanywa n’akorera mu Rwanda.

Ibi biganiro byanashibutsemo inzira izafasha u Rwanda kohereza ikawa n’icyayi muri Voronezh na yo ikaruha amavuta y’ibihwagari, isukari n’ibindi.

Ambasaderi Mujawamariya yanashyizwe mu batanze ibiganiro mu Nama igamije ishoramari hagati y’u Burusiya na Afurika (African Business Initiative). Yavuze ko Afurika n’u Rwanda by’umwihariko ariho hari ahazaza h’ishoramari ry’Isi.

Icyo gihe yahamagariye ba rwiyemezamirimo kuhashora imari. Yatangaje ko u Rwanda rworohereje abifuza kurushoramo imari baturutse ahandi.

Minisitiri Lavrov yatangaje ko yaba ibihugu bya Afurika n’u Burusiya bigomba kungukira mu mishinga y’ishoramari hagati y’impande zombi.

Umubano unashingiye ku burezi n’umuco

Ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Voronezh byanakomoje ku guteza imbere uburezi n’umuco mu Rwanda.

U Burusiya buri mu bihugu bitanga amahirwe yo kwiga cyane ku banyeshuri kuko uburezi bwateye imbere.

Imibare ya Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya igaragaza ko higa Abanyarwanda bagera ku 120, barimo 75, bigira kuri buruse za Leta n’abiyishyurira.

Uretse umwe ukorera Impamyabumenyi ya PhD, mu bijyanye n’Imibanire, abandi biga amasomo y’Ubuvuzi, Amategeko, Ikoranabuhanga, Ubumenyi bw’Ingufu zitangwa na gaz na peteroli, Ububanyi n’Amahanga, Ubumenyamuntu na Engineering.

U Rwanda rwasabye kongererwa buruse zikagera kuri 70 cyangwa 100 mu mwaka utaha.

Ubwo yashyikirizaga impapuro ze Umukuru w’Igihugu ku wa 2 Kamena 2018, Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, yahize guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kuwubyaza umusaruro.

Ati “Tuzibanda mu guhugura abantu mu bintu bitandukanye, urugero natanga, uretse buruse dusanzwe dutanga, tugiye kongera uwo mubare duhereye umwaka utaha, twongere umubare w’Abanyarwanda biga mu Burusiya. Dufitanye kandi umubano mu bijyanye n’igisirikare, ubuvuzi na politiki.”

Ambasade y’u Rwanda yanaganiriye n’abari mu nzego z’uburezi cyane zibanda ku bushakashatsi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, gukora imiti nkenerwa kwa muganga, ibitaro no kubaka umubano hagati ya Kaminuza zaho n’iy’u Rwanda (UR).

Umubano ushingiye ku burezi uteye imbere kuko hari abashakashatsi mu by’ibinyabuzima bo muri Kaminuza z’u Burusiya baza gukora ubushakashatsi mu ishyamba rya Nyungwe, kuko hari ibimera n’indabo bisigaye gusa mu Rwanda. Bamaze kuza inshuro eshatu.

Ambasaderi Mujawamariya na Colonel Gashaija banasuye Urwego ruhuza Ibigo bikora Ubushakashatsi mu bijyanye n’Ingufu za Nucléaire (Joint Institute for Nuclear Reasearch — JINR).

Bagaragaje ko u Rwanda rwifuza imikoranire binyuze mu mahugurwa n’ubushakashatsi buhuriweho n’inzobere. Mu mpera za 2018 hari Abanyarwanda bazahugurwa.

Mu 2015, Itorero Inganzo Ngali ryitabiriye imurika mpuzamahanga ry’umuco ryabereye i Moscow. Ryasusurukije abaryitabiriye ndetse bifuza ko rihagira igicumbi cyaryo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, aherutse mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Ambasaderi Mujawamariya na Colonel Gashaija ubwo basuraga Urwego ruhuza Ibigo bikora Ubushakashatsi mu bijyanye n’Ingufu za Nucléaire

2018-10-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Ubwanditsi 25 Aug 2024
U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa

U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa

Ubwanditsi 18 Dec 2018
Guverinoma ya RDC yasabye ibisobanuro ba Ambasaderi b’u Rwanda, u Bufaransa na Angola

Guverinoma ya RDC yasabye ibisobanuro ba Ambasaderi b’u Rwanda, u Bufaransa na Angola

Ubwanditsi 28 May 2018
Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15

Ubwanditsi 20 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu
Amakuru

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Ubwanditsi 03 Dec 2023
Tunisie ibaye ikipe ya gatatu isezerewe nyuma ya Cameroni n’u Rwanda
IMIKINO

Tunisie ibaye ikipe ya gatatu isezerewe nyuma ya Cameroni n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Jan 2016
VIDEO: Ikiganiro kihariye na Sandrine Isheja ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018
SHOWBIZ

VIDEO: Ikiganiro kihariye na Sandrine Isheja ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018

Ubwanditsi 14 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru