1.Kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari, dushingiye ku cyerekezo 2050, twongera umurego mu gukora cyane, kubazwa ibyo dukora no kunoza imikoranire hagati y’inzego zose.
2.Gukomeza kubaka ubudasa bw’u Rwanda bushingiye ku miyoborere myiza dukomeza kwihitiramo no gushyigikira ubuyobozi butubereye kandi bufite icyerekezo no gukomeza umuco wo kwishakamo ibisubizo, kuwumenyekanisha no kuwuhererekanya mu badukomokaho.
3.Gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete civile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda.
4.Gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda no kubishara amasoko mu Rwanda no mu mahanga.
5.Gukomeza kunoza imitangire ya Servisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa servisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugira ngo bikosorwe.
6.Gushyiraho no gushyigikira gahunda y’Urunana rw’Urungano mu turere twose tw’igihugu no kugeza gahunda y’Itorero ry’igihugu mu byiciro byose by’Abanyarwanda harimo abakuze baba mu mahanga n’ababana n’ubumuga.
7.Gutegura neza imishinga minini yo kuhira imyaka cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.
8.Gushaka uburyo bwo kwegereza ibiro by’itora Abanyarwanda batuye mu mahanga.
9.Gukomeza gusigasira no kunga ubumwe bw’abanyarwanda turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko mu rubyiruko.
10.Gukomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’ibikorwa bibera mu mahanga bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
11.Gukora ubushakashatsi bugamije kumenya mu buryo bwimbitse ikibazo cy’ihungabana mu bacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo gifatirwe ingamba zihamye.
12.Gushakira umuti ukwiye inzitizi zibangamira irangizwa ry’imanza zisigaye zaciwe n’inkiko Gacaca ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.