• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle   |   30 May 2025

  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»IMYANZURO Y’UMWIHERERO WA 13 W’ABAYOBOZI

IMYANZURO Y’UMWIHERERO WA 13 W’ABAYOBOZI

Editorial 17 Mar 2016 Mu Mahanga

DUHARANIRE GUTEZA IMBERE IBY’IWACU

Kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 14 Werurwe 2016, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, habereye Umwiherero wa 13 w’Abayobozi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Duharanire guteza imbere iby’iwacu”. Uyu Mwiherero wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, yashimiye abawitabiriye, aha ikaze Abayobozi bashya b’Uturere n’Umujyi wa Kigali, anabagaragariza ko abafitiye icyizere cyo kuzuza inshingano bahawe nk’Abayobozi bashya bagifite imbaraga nyinshi.

Yakomeje yibutsa akamaro k’umwiherero, asaba abawitabiriye guhora barangwa n’imikorere inoze kandi itanga umusaruro (efficiency), guhora baharanira kuyinoza (improvement), guhindura imikorere bakava mu buryo busanzwe bwabaye akamenyero (routine) ahubwo bagahora barangwa no kwihutisha ibyo bagomba gukora (sense of urgency) birinda imikorere idahwitse (mediocrity), kandi bagakomeza gukorera hamwe kugira ngo biduhe imbaraga zo guhangana n’ibibazo duhura nabyo tunarusheho guteza imbere iby’iwacu.

Nyuma yo kugezwaho uko imyanzuro 16 yafatiwe mu Mwiherero wa 12 w’Abayobozi yashyizwe mu bikorwa no kwemeza ko hashyirwaho ingamba zo kurangiza gushyira mu bikorwa imyanzuro itararangiye, abari mu Mwiherero wa 13 w’Abayobozi bagejejweho ibiganiro bikurikira:

a) Ingamba mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Icyerekezo 2020, Gahunda ya 2 y’Imbaturabukungu, na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (Improving delivery towards the achievement of Vision 2020 targets, EDPRS 2 and the 7YGP).

b) Guha agaciro no kurushaho gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda: Revamping the Manufacturing Sector).

c) Kubahiriza uburenganzira bw’umwana no guteza imbere imibereho myiza ye (The Rwandan Child: Guaranteering Rights and Promoting Social Welfare).

d) Imyifatire ikwiye kuranga abayobozi n’uko babazwa ibyo bashinzwe (Public Accountability and Ethics).

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:

1. Gukaza ingamba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu Mwiherero w’Abayobozi, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano no mu zindi nama nkuru zifatirwamo ibyemezo kugira ngo imyanzuro yose iba yafashwe ijye ishyirwa mu bikorwa neza kandi ku gihe.

2. Gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no kurwanya ruswa iyo ariyo yose, kandi mu byiciro byose.

3. Kunoza uburyo bwo kwegeranya ibimenyetso ku cyaha cya ruswa n’ibindi byaha, kandi igihe cyose habonetse amakuru ajyanye na ruswa, inzego zibishinzwe zikihutira gufata ibyemezo bikwiye byo mu rwego rw’akazi no kubikurikirana mu nkiko, kandi abatanga amakuru bakarushaho kurengerwa no kubishishikarizwa.

4. Kugabanya ku buryo bugaragara ingendo z’akazi zikorerwa mu bihugu byo hanze hagasigara izifitiye akamaro Igihugu, kandi aho bishoboka hakajya hakoreshwa gusa abahagarariye u Rwanda mu mahanga.

5. Kwihutisha ibikorwa bigenda gahoro byo mu Cyerekezo 2020, Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2) na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (7YGP), kugira ngo byubahirize ingengabihe yagenwe kandi birusheho gutanga umusaruro.

6. Kunoza itangwa rya servisi zihabwa abaturage mu nzego zose za Leta n’iz’abikorera hifashishijwe ikoranabuhanga (online services) nka Rwanda online, kandi abaturage bakarushaho gusobanurirwa uko rikoreshwa.

7. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifasha abahinzi n’aborozi kubonera ifumbire n’imbuto ku gihe hanashyirwa imbaraga mu gushyiraho gahunda zo gutuburira imbuto z’indobanure no gukorera ifumbire mu Gihugu, no kubunganira mu buryo buhoraho mu gucunga amazi n’ibikoresho byo kuhira mu byanya byatunganyijwe (big irrigation schemes) kugira ngo hongerwe umusaruro ku buryo bugaragara.

8. Gushyira mu bikorwa ku buryo buhamye amasezerano hagati y’abahinzi-borozi n’abanyenganda agamije kongera umusaruro no kuwugemurira inganda kugira ngo zongere ubushobozi bwazo (operation capacity).

9. Guhindura imyumvire (mindset) y’Abanyarwanda kugira ngo turusheho gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

10. Guteza imbere ku buryo bwihariye inganda zongerera agaciro ibiboneka mu Rwanda: ibiti, amata, impu, amabuye n’inganda zikora imyenda n’inkweto.

11. Gutangiza gahunda yo korohereza Abanyarwanda kuzigama no kwiteganyiriza mu buryo burambye (long term saving scheme) no kongera ubushobozi bwa BRD kugira ngo irusheho gushyigikira inganda

12. Gukaza umurego mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kubungabunga uburenganzira bw’abana n’izo guca ikibazo cy’imirire mibi yabo, gukumira impamvu zituma abana bajya mu mihanda cyangwa bata amashuri, no guca burundu icuruzwa ry’abantu.

13. Gukurikirana abantu bose barebera bakanahishira abahohotera abana, cyane cyane abayobozi, no guhana ababyeyi batita ku bana babo.

14. Kwihutisha iyubakwa rya Laboratwari y’Igihugu ipima ibya DNA n’ibindi bifitanye isano nayo (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo itangire gukora.

Ni itangazo dukesha urubuga rwa Internet rwa Republic of Rwanda

2016-03-17
Editorial

IZINDI NKURU

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Editorial 25 Aug 2022
Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya.

Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya.

Editorial 27 Dec 2022
Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Editorial 10 Jan 2018
Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

Editorial 29 Dec 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru