Ibihugu byose by’Isi n’u Rwanda rurimo byugarijwe n’icyorezo cya CORONAVIRUS giterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa COVID-19, aho kugeza ubu kubera iki cyorezo ubukungu bw’abatuye Isi bushobora kuzagabanuka ku kigero cya 0.1% nk’uko bitangazwa n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF.
Iyi ndwara idasanzwe yagaragaye bwa mbere mu gihugu cy’Ubushinwa kuva mu Ugushyingo umwaka wa 2019, ikaba imaze guhitana yo benshi. Kugeza uyu munsi, iyi ndwara ihangayikishije cyane cyane ibihugu bikomeye nka Amerika, aho muri Afurika isa nk’aho itabateye ubwoba cyane kubera ingamba bafashe no kuba bamwe badashoboye guhangana na yo bityo bagahitamo kwiyakira.
Perezida wa Tanzaniya John Magufuli aherutse gutangaza ko icyo igihugu cye gishyize imbere ari amasengesho aho kureka ubukungu bw’abenegihugu bujya mu kaga.
Kuva icyi cyorezo cyagera mu Rwanda ubwo hagaragaraga umurwayi wa mbere (Umuhinde wageze mu Rwanda aturutse i Mumbai mu Buhinde tariki 13 Werurwe 2020 bikemezwa tariki 14 Werurwe, u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’iki cyorezo.
Izi ngamba zashyizweho na Minisiteri y’ubuzima zirimo gukomeza gukurikiza amabwiriza yatanzwe, by’umwihariko abantu bakaraba intoki bakoresheje umuti wabugenewe, birinda guterana mu kivunge, kandi batanga amakuru mu gihe cyose babonye umuntu ufite ibimenyetso by’icyo cyorezo, bahamagara ku murongo utishyurwa wa 114.
Uko umubare w’abandura iki cyorezo urushaho kugenda wiyongera, hafashwe izindi ngamba zikakaye zirimo kuguma mu rugo no gufunga imwe mu mirimo ituma abantu benshi bahura nk’amahoteli, utubari, ibigo by’ubucuruzi bitanga serivisi zitari ibyo kurya, amasengero n’amashuri, n’ibindi ndetse abantu babwirizwa gushyira intera ya metero imwe igihe bagendana cyangwa baganira, dore ko gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana bimaze kuba nk’umugani cyangwa amateka kuva aho iki cyorezo gikandagirije amajanja mu gihugu cy’u Rwanda.
Ibi byose u Rwanda rurimo gukora bikaba bigaragaza intsinzi ishoboka yo gutsimbura icyorezo cya COVID-19, dore ko mu barwayi bose bamaze gutahurwaho iyi ndwara 49 bamaze kuyikira nk’uko Minisiteri y’ubuzima yabitangaje ku wa mbere tariki 13 Werurwe 2020.
Bimaze kugaragara ko iyi ndwara yihuta cyane mu gukwirakwira mu banyarwanda, u Rwanda rwari rwashyizeho ibwiriza ryo kubwira abaturage kuguma mu ngo zabo mu gihe cy’ibyumweru bibiri byari biteganyijwe kurangira muri Werurwe 2020, ariko biza kuba ngombwa ko iyi minsi yongerwaho ibindi byumweru bibiri bizarangira tariki 19 Mata 2020. Icyumweru kimwe mbere y’iri bwiriza gisa nk’aho cyarangiriye mu kwitegereza aho umuvuduko w’iyi ndwara uganisha,izindi ngamba zarakomeje.
N’ubwo umubare w’abakira iyi ndwara ukomeje kuizamuka aho kugeza ubu mu Rwanda abarwayi 49 bamaze gusezererwa, ingamba zo gukumira zirakomeza kugeza aho Minisiteri izabonera ko ari ngombwa ibikorwa bifunze bikongera gukora.
Mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda , Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko abantu bakwiye gukomeza kwitwararika, kuko byagaragaye ko hari abantu bagendana Coronavirus batabizi kuko nta kimenyetso na kimwe bagaragaza, nyamara bashobora kuyikwirakwiza mu bandi.
Ati “Abenshi twagiye tubabona bitewe n’uko yahuye n’uwari ufite nk’ikimenyetso, ugasanga undi ameze neza, wanabimubwira akakugisha impaka ati ‘banza unyereke igisubizo’, ukabimwereka. Hari abantu benshi rero bagendana virus batabizi.”
Dr Nsanzimana avuga ko Laboratwari ya RBC ipima Coronavirus, ubwo yatangiraga gupima iki cyorezo muri Mutarama itahereye ku busa, kuko yari imaze kugira ubushobozi bwo gupima icyorezo cya Ebola kandi nacyo gikomeye.
Byanagaragaye ko u Rwanda rumaze kubaka ubushobozi mu rwego rwo gupima iyi ndwara, aho uyu munsi rufite ubushobozi bwo gupima abantu bari hagati ya 800 na 1000 ku munsi.
Abarwayi bose bamaze gutahurwaho icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bagera ku 134 hakaba nta n’umwe uratakaza ubuzima.
Kugeza ubu ku isi yose umubare w’abanduye iyi ndwara urabarirwa muri 1,970,220, mu gihe abagera kuri 124,544 bo mu bihugu 185 bamaze kuhatakariza ubuzima.