• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse no kuri FDRL

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse no kuri FDRL

Editorial 20 Oct 2017 Mu Mahanga

Ni inama ya 7 isanzwe yateranye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2017, iteranire muri Congo Brazaville, aho yanitabiriwe na Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul.

Mu gihe mu bihugu bitandukanye byaba ibyo mu karere igihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu haba imidugararo, abakuru b’ibihugu bigize ICGLR bashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kuba barakoze amatora mu mahoro ndetse mu mucyo.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama uyu mwaka, Perezida Kagame yaje ku isonga n’amajwi 98,79 %, umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe na Democratic Green Party yagize 0.48%; amajwi y’imfabusa ni 0.18 %.

Iyi nama kandi yanifurije Perezida Kagame intsinzi kuba yarongeye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7.

Uretse u Rwanda, iyi nama yanashimiye Igihugu cya Angola, aho na cyo amatora yacyo aherutse yabaye mu ituze.

-8443.jpg

Insanganyamatsiko y’iyi nama yaganishaga ku gukomeza gusigasira ituze n’iyterambere ry’ibihugu bigize IGLR.

Bagarutse kuri FDRL

Kubirebana n’inyeshyamba zihungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, iyi nama yanzuye ko Ingabo za Kongo zigomba gufatanya na MUNUSCO zikarwanya bikomeye inyeshyamba za FDRL zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse na ADF Nalu irwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Ibi ngo bigamije kugarura amahoro mu bice bimwe na bimwe bwa RDC, aho habaye isibaniro ry’imitwe ihungabanya umutekano mu bihugu byo mu biyaga bigari.

Hanzuwe ko Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ICGLR, SADC ndetse n’Umuryango mpuzamahanga bazafasha MONUSCO kubasha gucyura mu Rwanda abarwanyi ba FDRL bari mu nkambi z’agateganyo za Kanyabayonga, Walungu na Kisangani.

Umutekano mu Burundi

Iyi nama yasabye ibihugu bihana imbibi n’u Burundi byakiriye impunzi z’abarundi ko byazokoroheza izishaka gutaha ndetse izitabishaka zigashyirwa kure y’umupaka ubihuza n’u Burundi.

Abarundi babarirwa mu bihumbi bahunze igihugu cyabo nyuma y’uko Perezida Pierre Nkurunziza afashe icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu muri Mata 2015, aho hanageragejwe kumukura ku butegetsi ku ngufu ntubyakunda.

Mu gihe impunzi z’abarundi ziri mu bihugu bitandukanye, ubutegetsi bw’u Burundi ntibuhwema kugaragaza ko mu gihugu ari amahoro, aho buhora bushishikariza buri wese gutaha.

ICGR yahamije ko igiye gutanga ubufasha bushoboka kugira ngo ibiganiro byatangijwe n’Umuryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigamije kugarura ituze mu Burundi bigere ku ntego yabyo.

Imitwe y’iterabwoba

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yanakomoje ku buryo hakirindwa imitwe y’iterabwoba ishobora guhungabanya umutekano.

Yasabye ko ibihugu byose biyigize byashyira imbaraga mu guhanahana amakuru kugira ngo imitwe y’iterabwoba yashaka kwinjira mu karere yahashywa.
Gushyira hamwe no kutenderezanya na byo byagaruts,eho, aho basabye ko ibihugu byose bigize ICGLR byakorana mu buryo bukomeye mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’akarere.

Kuri ubu ICGLR iri kuyoborwa na Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Congo Brazaville, aho yasimbuye João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Angola.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yabaye nyuma y’aho tariki ya 15 n’iya 16 Ukwakira uyu mwaka abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga bo muri ICGLR bakoranye inama.

Inama y’abaminisitiri bafite ububanyi n’amahanga kandi na yo yabanjirijwe n’iyabashinzwe ubutasi, abagaba b’ingabo n’abandi, aho na yo yabereye i Brazaville.

ICGLR ihuriyemo ibihugu 12 birimo Angola, Burundi, Repubulika ya Centrafrika, Repubulika ya Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Zambiya ndetse n’u Rwanda.

ICGLR yagiyeho mu mwaka wa 2000, aho igitekerezo cyo kuyishyiraho cyakomotse mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.

Biteganyijwe ko inama itaha izaba mu Kuboza 2019, ikazabera muri Sudani.

-8444.jpg

Perezida Kagame akigera i Brazaville

2017-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’imiriro zigenda zigabanuka

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’imiriro zigenda zigabanuka

Editorial 06 Jun 2016
Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Editorial 02 Jan 2016
Uwahoze ari Meya wa Rutsiro yatawe muri yombi

Uwahoze ari Meya wa Rutsiro yatawe muri yombi

Editorial 03 Mar 2016
Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo

Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo

Editorial 25 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Vital Kamerhe, icyegera cya Tshisekedi yanze kwitaba ubushinjacyaha ku inyerezwa ry’umutungo
POLITIKI

RDC: Vital Kamerhe, icyegera cya Tshisekedi yanze kwitaba ubushinjacyaha ku inyerezwa ry’umutungo

Editorial 07 Apr 2020
Bishop Rugagi  yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Bishop Rugagi yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Editorial 04 Mar 2018
Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu
IKORANABUHANGA

Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Editorial 06 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru