Ni inama ya 7 isanzwe yateranye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2017, iteranire muri Congo Brazaville, aho yanitabiriwe na Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul.
Mu gihe mu bihugu bitandukanye byaba ibyo mu karere igihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu haba imidugararo, abakuru b’ibihugu bigize ICGLR bashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kuba barakoze amatora mu mahoro ndetse mu mucyo.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama uyu mwaka, Perezida Kagame yaje ku isonga n’amajwi 98,79 %, umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe na Democratic Green Party yagize 0.48%; amajwi y’imfabusa ni 0.18 %.
Iyi nama kandi yanifurije Perezida Kagame intsinzi kuba yarongeye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7.
Uretse u Rwanda, iyi nama yanashimiye Igihugu cya Angola, aho na cyo amatora yacyo aherutse yabaye mu ituze.
Insanganyamatsiko y’iyi nama yaganishaga ku gukomeza gusigasira ituze n’iyterambere ry’ibihugu bigize IGLR.
Bagarutse kuri FDRL
Kubirebana n’inyeshyamba zihungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, iyi nama yanzuye ko Ingabo za Kongo zigomba gufatanya na MUNUSCO zikarwanya bikomeye inyeshyamba za FDRL zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse na ADF Nalu irwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Ibi ngo bigamije kugarura amahoro mu bice bimwe na bimwe bwa RDC, aho habaye isibaniro ry’imitwe ihungabanya umutekano mu bihugu byo mu biyaga bigari.
Hanzuwe ko Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ICGLR, SADC ndetse n’Umuryango mpuzamahanga bazafasha MONUSCO kubasha gucyura mu Rwanda abarwanyi ba FDRL bari mu nkambi z’agateganyo za Kanyabayonga, Walungu na Kisangani.
Umutekano mu Burundi
Iyi nama yasabye ibihugu bihana imbibi n’u Burundi byakiriye impunzi z’abarundi ko byazokoroheza izishaka gutaha ndetse izitabishaka zigashyirwa kure y’umupaka ubihuza n’u Burundi.
Abarundi babarirwa mu bihumbi bahunze igihugu cyabo nyuma y’uko Perezida Pierre Nkurunziza afashe icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu muri Mata 2015, aho hanageragejwe kumukura ku butegetsi ku ngufu ntubyakunda.
Mu gihe impunzi z’abarundi ziri mu bihugu bitandukanye, ubutegetsi bw’u Burundi ntibuhwema kugaragaza ko mu gihugu ari amahoro, aho buhora bushishikariza buri wese gutaha.
ICGR yahamije ko igiye gutanga ubufasha bushoboka kugira ngo ibiganiro byatangijwe n’Umuryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigamije kugarura ituze mu Burundi bigere ku ntego yabyo.
Imitwe y’iterabwoba
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yanakomoje ku buryo hakirindwa imitwe y’iterabwoba ishobora guhungabanya umutekano.
Yasabye ko ibihugu byose biyigize byashyira imbaraga mu guhanahana amakuru kugira ngo imitwe y’iterabwoba yashaka kwinjira mu karere yahashywa.
Gushyira hamwe no kutenderezanya na byo byagaruts,eho, aho basabye ko ibihugu byose bigize ICGLR byakorana mu buryo bukomeye mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’akarere.
Kuri ubu ICGLR iri kuyoborwa na Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Congo Brazaville, aho yasimbuye João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Angola.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yabaye nyuma y’aho tariki ya 15 n’iya 16 Ukwakira uyu mwaka abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga bo muri ICGLR bakoranye inama.
Inama y’abaminisitiri bafite ububanyi n’amahanga kandi na yo yabanjirijwe n’iyabashinzwe ubutasi, abagaba b’ingabo n’abandi, aho na yo yabereye i Brazaville.
ICGLR ihuriyemo ibihugu 12 birimo Angola, Burundi, Repubulika ya Centrafrika, Repubulika ya Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Zambiya ndetse n’u Rwanda.
ICGLR yagiyeho mu mwaka wa 2000, aho igitekerezo cyo kuyishyiraho cyakomotse mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.
Biteganyijwe ko inama itaha izaba mu Kuboza 2019, ikazabera muri Sudani.
Perezida Kagame akigera i Brazaville