Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021 yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b’imikino (abasifuzi n’abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA maze ifata imyanzuro ikurikira :
1. SIMBA Honoré : Komisiyo yasanze SIMBA Honoré wari Umusifuzi wungirije mu mukino wa Primus National League wahuje Musanze FC na Police FC ku itariki ya 10 Ukuboza 2021 yarakoze amakosa bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru cumi na bibiri by’imikino (12) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.
2. UGIRASHEBUJA Ibrahim : Komisiyo yasanze UGIRASHEBUJA Ibrahim wari umusifuzi wo hagati mu mukino wa Primus National League wahuje Etincelles FC na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021 yarakoze amakosa bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru cumi na bitandatu by’imikino (16) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.
3. GAKIRE Patrick : Komisiyo yasanze GAKIRE Patrick wari umusifuzi wungirije ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Marine FC na Mukura VS&L ku itariki ya 8 Ukuboza 2021 yarakoze amakosa bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru cumi na bibiri by’imikino (12) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.
4. KWIZERA Fils : Komisiyo yasanze KWIZERA Fils wari umusifuzi ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo wahuje Intare FC na The Winners FC ku itariki ya 12 Ukuboza yarakoze amakosa bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru cumi na bitandatu by’imikino (16) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.
Komisiyo y’imisifurire yafashe ibi byemezo igendeye ku itegeko rigenga imisifurire mu FERWAFA mu ngingo ya karindwi (7) igika cya makumyabiri na rimwe (21).
FERWAFA iboneyeho kumenyesha abanyamuryango bayo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye b’umupira w’amaguru ko itazihanganira amakosa y’imisifurire ayo ari yo yose kandi ko izakomeza gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abasifuzi mu byiciro byose mu Rwanda.