• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Editorial 02 Jul 2020 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Uburenge bwageze mu ntara y’Uburasirazuba, aborozi barasabwa kwirinda ingendo z’amatungo kuko uburenge bwandura vuba cyane babasaba kandi  kugira isuku ku matungo yabo, kugira ngo abafite amatungo arwaye atanduza ayandi.

Ubuyobozi bw’Akarere burasaba aborozi bose kwitwararika kuko indwara y’uburenge yandura byihuse bityo bakaba basaba abafite inka zanduye kujya bihutira kwegera abaganga b’amatungo b’Imirenge batuyemo kugira ngo babafashe bityo  amatungo yabo atazicwa n’iyo ndwara, cyane ko uburenge bushobora nogufata andi matungo Atari inka nk’ihene intama n’ingurube.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irasaba aborozi bo mu Rwanda by’umwihariko abo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe gutangira kwitwararika kubera indwara y’uburenge isanzwe yibasira amatungo yongeye kugaragara mu Mirenge itangukanye y’Akarere ka Kayonza

Indwara y’uburenge iherutse kugaragara mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ubwo yibasiraga Intara y’Uburasirazuba, icyo gihe  bivugwa ko yahombeje Leta y’u Rwanda miliyoni zigera ku 10 z’Amadorari y’Amerika (arenga miriyari 9.5 z’amafaranga y’u Rwanda) mu gihe cy’amezi ane gusa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kivuga ko iyi ndwara y’uburenge ikunze kwibasira Intara y’Iburasirazuba kubera ikbazo cy’abakura inka zanduye mu Bihugu bya Tanzaniya na Uganda bakazizana bakoresheje inzira zitemewe n’amategeko cyane nk’ubu turi mugihe cya Covid 19, aho imipaka ifunze bakazinyuza mu mazi nko mu Kagera gahana imbibi na Tanzaniya,  ndetse n’umugezi w’icyambu, uhuza imbibi n’Intara ya Kabare yo muri Uganda.

Izi nka zabaga ziganjemo iziba zije gucuruzwa mu Rwanda ndetse no mu bihugu bituranyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)  n’u Burundi, bituma  mu mwaka w’I 2000 hafatwa hanzurwa ko uwinjije inka mu gihugu agomba kuba afite icyemezo cyo muri Laboratwari ko zapimwe ku bintu bitandukanye birimo kuba mu gace zivuyemo nta burenge bwahagaragaye mu myaka 5 ishize.

Kuri ubu imipaka ifunzwe birakekwa ko iyi ndwara yazanywe n’imbogo esheshatu ziherutse kurenga uruzitiro rwa Pariki y’Akagera zikagera mu giturage.

MINAGRI yavuze ko “ko hagaragaye ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu nka zororerwa mu Kagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini no mu Kagari ka Kanyinya, Umurenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza.’’

Mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara, kuyikumira no kwirinda ikwirakwira ryayo, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine yasabye ko hakurikizwa amabwiriza mashya, cyane ko iyi ndwara yandura vuba cyane mu gihe cy’izuba.

Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi  MINAGRI yasabye aborozi guhagarika ingendo z’amatungo (inka, ingurube, ihene, n’intama) ku mpamvu iyo ariyo yose (kororwa, kugurishwa, kubagwa,) ayo mabwiriza areba imirenge ya   Gahini, Mwiri, Murundi na Ndego yo mu Karere ka Kayonza,  mu Mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo no mu Mirenge ya Nasho na Mpanga yo mu Karere ka Kirehe.

Aborozi bo mu ntara y’Uburasirazuba basabwe  gukingiza inka yose yujuje amezi atandatu no kuzamura muri iyo mirenge yavuzwe yo mu Turere twa  Kirehe, Gatsibo na Kayonza twagaragayemo amatungo arwaye kugirango bakomeze kwirinda, cyane ko indwara y’uburenge yandura byihuse, bityo dukomeze kurinda amatungo yanduye ataraba menshi ndetse no gukumira kutanduza amatungo y’utundi turere tugize intara.

Aborozi bafite amatungo yagaragaje cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge basabwe guhita bahamagara umuganga w’amatungo, Kwambara uturindantoki n’agapfukamunwa igihe cyose umuntu agiye kureba no gusuzuma itungo rirwaye. abaganga b’amatungo barasabwa kwihutira kumenyekanisha muri RAB itungo rigaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge kugira ngo rikurikiranirwe hafi.

Mu gihe haba hari ubonye itungo rigaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge cyangwa itungo ritazwi inkomoko mu ishyo ry’umuturanyi, arasabwa kumenyesha ubuyobozi bumwegereye.

Bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko ahana mu Rwanda, umuntu wese uzakora ibinyuranyije n’ibikubiye muri iri tangazo azahanishwa ibihano bikubiye mu nging ya 134 n’iya 159 zo mu itegeko Nomero 54/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zandura mu matungo.

 

2020-07-02
Editorial

IZINDI NKURU

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

Editorial 13 Feb 2019
Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8

Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8

Editorial 15 Jul 2018
Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere

Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere

Editorial 07 Sep 2021
APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.

APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.

Editorial 12 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Gen. Gaciyubwenge arahigwa bukware
Mu Mahanga

Burundi : Gen. Gaciyubwenge arahigwa bukware

Editorial 06 Mar 2018
Ese kwihanganira abanyabyaha no kubaha ibihano bidakanganye sibyo byaba bituma abagizi ba nabi biyongera mu Rwanda?
Amakuru

Ese kwihanganira abanyabyaha no kubaha ibihano bidakanganye sibyo byaba bituma abagizi ba nabi biyongera mu Rwanda?

Editorial 04 Oct 2021
FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26
Amakuru

FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26

Editorial 11 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru