Umuryango w’Abibumbye watangaje ingabo z’Abarundi 25 ndetse n’izo muri Gabon 16 zishinjwa ihohotera mu buryo butandukanye zakoreye abaturage zari zishinzwe gucungira umutekano muri Repubulika ya Centrafrica.
Umuvugizi w’umuryango w’Abibumbye Stephane Dujarric yagize ati iperereza ryerekanye ko ingabo za Gabon n’u Burundi zagize uruhare mu ihohoterwa ryakorewe abaturage ba leta ya Centrafrica mu myaka ya 2014 na 2015, nyuma izi ngabo zikava muri iki gihugu zitarangije gahunda yari yazijyanye bityo ibi bihugu bikaba bisabwa gukurikirana ibyo ingabo zabyo zikurikiranyweho.
Guhera mu mwaka wa 2014, nibwo uyu muryango wohereje ingabo zisaga 1200 zizwi nka MONUSCO mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, aho umubare munini w’izo ngabo washinjwe ibikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi nirimo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ndetse no kubakoresha ibindi bikorwa bitandukanye bitajyanye n’ubutumwa bwari bwabajyanye.
Leta ya Centrafrica yaranzwemo ibibazo by’umutekano mucye byagiye bishingira ahanini ku mabuye y’agaciro guhera mu mwakwa wa 2013.
Izi ngabo za MONUSCA zigiye mu butumwa bw’amahoro muri kiriya gihugu, zisimbura iz’u Bufaransa na zo zahavuye zishinjwe ibikorwa bisa na biriya by’ihohotera.
Uretse izi ngabo za Gabon n’u Burundi zishinjwa ibi bikorwa, UN iravuga ko hari n’abandi basirikare 8 batamenyekanye amasura mu mafoto bityo nabo bakaba bakomeje kwigwaho
.