Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Muhadjiri mu muryango winjira muri Police FC, Mico Justin ategerejwe muri Kiyovu SC cyangwa se Rayon Sports – Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda
Nyuma yaho shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 usojwe ikipe ya APR FC yegukanye iki gikombe kikaba icya 19 itwaye muri rusange ndetse amakipe nka AS Muhanga na SunrISE FC zisanze mu kiciro cya kabiri, amakipe yatangiye kwiyubaka by’umwihariko ashaka abakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.
Kugeza ubu mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yatangiye kureba uko yakwiyubaka avugana n’abakinnyi ndetse n’abatoza mu rwego rwo kureba ko bazitwara neza, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi barimo kwifuzwa n’amakipe atandukanye hano imbere mu gihugu.
APR FC
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize idatsinzwe ikabigeraho ubugira kabiri yikurikiranya ifite bamwe mu bakinnyi bivugwa ko batazakomezanya nabo bitewe n’uko amasezerano yarangiye ndetse abandi bamaze kubona amakipe yo hanze bazakinamo umwaka utaha w’imikino.
Kugeza ubu abakinnyi barimo kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Fitina Omborenga, Byiringiro Lague na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ngo aba bamaze kubona amakipe hanze y’u Rwanda aho umwaka utaha w’imikino batazaba bari kumwe na APR FC.
Aba ariko biyongeraho abakinnyi ngo batazakomezanya nayo barimo Nshuti Innocent, Rwabugiri Omar, Mushimiyimana Muhammed, Nizeyimana Djuma ndetse na Danny Usengimana bivugwa ko uyu yamaze no gusezera kuri bagenzi be abamenyesha ko atazagumana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Kugenda kwabo bakinnyi birakurikirwa no kubasimbuza, mu bakinnyi bivugwa ko bazahita berekeza muri APR FC, harimo Emery Bayisenge wakinaga muri AS Kigali, umunyezamu Ntwali Fiacre uzava muri Marines ndetse na Nshuti Savio Dominique wari usanzwe mu ikipe ya Police FC.
Iyi kipe kandi biravugwa ko mu bandi bakinnyi ikeneye harimo Nishimwe Blaise wa Rayon Sports ndetse kandi na Niyigena Clement ukina yugarira muri yi kipe.
AS KIGALI
Iyi kipe y’abanyamujyi yasoje uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iri ku mwanya wa kabiri aho yatsindiye guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, kugeza ubu iyi kipe ni imwe mu makipe azatandukana na bamwe mubakinnyi bayo ndetse nayo ikaba ishaka abandi bakinnyi ngo yiyubake yitegura iyi mikino y’umwaka utaha.
Ku isonga mu bakinnyi bamaze gutandukana n’iyi kipe ni Hakizimana Muhadjiri uri mu nzira zo kwerekeza muri Police FC, Sudi Abdallah we washoje amasezerano kuri ubu agiye kwerekeza mu gihugu cya Jordanie aho agiye gukora ikizamini mu ikipe ya Al Wahdat FC.
Mu bandi bakinnyi bakinnyi batazakomeza n’iyi kipe barimo umunyanijeriya Orotomal Alexis ndetse na Bate Shamiru, iyi kipe kandi ishobora kubura myugariro Emery Bayisenge ashobora kwerekeza muri APR FC , ni mu gihe kandi ikipe ya Rayon Sports ngo yatangiye ibiganiro n’umukinnyi Ndekwe Felix ndetse na Kwizera Pierrot.
Gusa mu kwiyubaka iyi kipe yatangiye kuvugana n’umunyezamu Ntaribi Steven wo mu ikipe ya Musanze FC ndetse na Shaorin umunyezamu wa Surise FC.
POLICE FC
Iyi kipe kuri ubu idafite umutoza mukuru ndetse n’umwungirije nyuma yaho yatandukanye na Haringingo Francis ndetse n’umwungiriza we Rwaka Jean Claude, iyi kipe ikaba yaramaze kumvikana na Hakizimana Muhadjiri ku masezerano y’umwaka umwe aho agomba guhabwa miliyoni 15 ndetse akajya ahembwa miliyoni 1 na 200 ku kwezi gusa amakuru aravuga ko uyu mukinnyi azahabwa amafaranga yose kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2021.
Iyi kipe kandi ishobora kwinjiza abandi bakinnyi babiri barimo Nsabimana Eric uzwi nka Zidane wakiniraga AS Kigali ndetse na rutahizamu Usengimana Danny wakiniraga APR FC , iyi kipe kandi ngo yatangiye ibiganiro na rutahizamu wa Musanze FC ariwe Twizerimana Onesme.
RAYON SPORTS
Iyi kipe itarahiriwe cyane n’umwaka ushize w’imikino iravugwamo ko yatangije gahunda yayo isanzwe yiswe Ubururu bwacu agaciro kacu, iyi ni gahunda yo gukusanya amafaranga bakenewe kuri iyi kipe mu rwgo rwo kwiyubaka.
Iyi kipe biravugwa ko yatangiye ibiganiro n’abakinnyi bamwe na bamwe isanzwe yari ifite barimo Muhire Kevin , Heritier Luvumbu ndetse na Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda, gusa kuri uyu mukinnyi bisa naho birimo kugorana bigendanye n’uko uyu mukinnyi ngo yifuza amafaranga angana na miliyoni 10 kugirango asinyire iyi kipe.
Mu bandi bakinnyi iyi kipe y’ubururu n’umweru bakenewe ndetse batangiye no kuvugana n’ubuyobozi harimo Muhadjiri Hakizimana wari wifujwe mbere n’iyi kipe ariko ntibyagenda neza bitewe n’uko iyi kipe isa niyatinzemo gato uyu mukinnyi yerekeza muri Police FC.
Undi mukinnyi urimo gushakwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports ni Mico Justin, ni rutahizamu wari mu ikipe ya Police FC mu myaka ibiri ishize gusa agorwa no kubanzamo bitewe n’uko atagiye akoreshwa cyane.
Undi mukinnyi utegerejwe muri Rayon Sports ni Babuwa Samson, uyu mukinnyi wasoje amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports ndetse akaza no kuyisezera binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, ashobora kujya muri Gikundiro nubwo nawe ashakishwa n’ikipe ya Musanze FC.
KIYOVU SPORTS
Ikipe ya Kiyovu itarahiriwe n’uyu mwaka w’imikino bitewe n’uko umusaruro utaragenze neza hari amakuru avuga ko iyi kipe irimo gushaaka abandi bakinnyi kugirango umwaka utaha izabone umusaruro utandukanye n’uwo yabonye umwaka ushize.
Ku isonga iyi kipe yamaze guha amasezerano abakinnyi bayo babiri aribo Tuyishime Benjamin ndetse na Mustapha Nsengiyumva, aba bakinnyi kandi bariyongeraho Mico Justin wa Police FC, kugeza ubu amakuru avugwa nuko uyu mukinnyi yahuye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, iyi kipe y’urucaca ikaba yashyizemo imbaraga kugirango uyu mukinnyi abe yayijyamo avuye muri Police FC.
Mu yandi makuru atandukanye yo guhindura abakinnyi ndetse n’abatoza, kuri uyu wa mbere ikipe ya Musanze FC iri mu biganiro n’umutoza Haringingo Francis ko yayibera umutoza mukuru ndetse akaba yagendana na Rwaka Jean Claude nk’umutoza umwungirije, gusa aha birimo kugorana kuko iyi kipe ishaka kugumana na Canavarro usanzwe yungirije muri iyi kipe.
Ku rundi ruhande ikipe ya Etincelles FC yatangiye ibiganiro n’umutoza wa Rutsiro FC nawe wasoje amasezerano muriyo kipe, gusa ku ruhundi ruhande ikipe ya Rutsiro nayo irimo kuganira n’uyu mutoza kugirango bagumane.
Ikipe ya Sunrise FC yamaze kumanuka mu kiciro cya kabiri, irifuza uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Gorilla FC , Ruremesha Emmanuel aho kugeza ubu uyu mutoza atazakomezanya n’iyi kipe ya Gorilla FC yamaze guha amasezerano umunyezamu Ndoli Jean Claude wahoze akinira ikipe ya Musanze FC.