Abantu benshi banejejwe n’uko isi imaze gutera imbere mu ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye kandi iryo koranabuhanga rikaba ryari ribereyeho gufasha umuntu mu buzima bwe bwa buri munsi. Ariko na none, iryo koranabuhanga ntiryasigaye inyuma mu bintu bishobora guhindura umuntu ubushwambagara mu mwanya muto, aha ndavuga icurwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi bifite ikoranabuhanga rihanitse.
Iri korwa rero ry’ibi bitwaro ryafashe indi ntera k’uburyo nta gihugu gishaka gusigara inyuma keretse ibifite amikoro make cg se bikaba bidafite abahanga mu gucura ibyo bikoresho. Irushanwa ryo gucura ibi bitwaro bya kirimbuzi ni muri bimwe byatumye habaho intamba y’isi ya 1 n’iya 2, none intambara ya 3 y’isi nayo iranuka. Kandi iramutse ibayeho ishobora kuzica abantu batigeze gupfa mu ntambambara kubera ikoranabuhanga riri mu bitwaro biriho.
Mu myaka ishize hagiye habaho gututumba kw’intamara zikomeye hanyuma zikagenda zihoshwa n’abayobozi babaga bashaka guharanira amahoro ku isi, uyu mwaka wa 2017 n’indi iri imbere, biragaragar ko ishobora kuzagarika ingogo kubera ubwumvikane buke bukomeje gufata intera hagati y’abategetsi b’ibihugu byibihangage bivuga rikijyana ku isi.
Tugiye kureba ibirimo kubera mu karere karimo inyanja y’Ubushinwa y’amajyepfo aho Amerika ishobora gukozanyaho n’Ubushinwa.
Ese koko Amerika ishobora gukozanyaho n’Ubushinwa?
Burya umuntu iyo azi ko ikintu gishobora kumugiraho ingaruka mbi zamubabaza, akenshi atinya guhangana nukuri kuri imbere ye maze akakwigizayo cyane kugira ngo arebe ko yakwiha amahoro. Ibi bigaragara iyo uvuganye n’abantu ukababaza niba intambara ya 3 y’isi ishobora kubaho, abantu barakwamagana bakakubwira ko abantu baciye akenge ko nta ntambara nkiriya yakongera kubaho, noneho wababaza niba intambara zirimo kuba ahandi zirimo gukowa n’abantu batagira ubwenge ugasanga baracecetse.
Uyu munsi iyo urebye uko ikibazo giteye hagati y’Amerika n’Ubushinwa gishobora gutuma hibazwa byinshi byihishe inyuma yacyo. Iki kibazo cyo mu nyanja y’Ubushinwa y’amajyepfo gifite ibindi byishi gihishe, kuko hakimara gusohoka raporo y’ubushakashatsi bwavugag ko hariya hantu hari Peteroli na Gaze z’ubwoko butandukanye byacukurwa imyaka myinshi, nibwo ibi bihugu byombi byatangiye gutungana agatoki.
Aho bigeze ubu byatumye ibihugu byombi byegeranya intwaro kabuhariwe bizerekeza muri kariya karere kugira ngo bibaye ngombwa bacakirane. Aha umuntu yakwibaza ati ese biriya birwa nibyo bapfa bishobora gutuma hagwa imbaga y’abantu? Oya gashozantambara ni umutungo kamere wahavumbuwe harimo na peteroli.
Mu byumweru bitatu bishize buri gihugu muri ibi twavuze cyerekeje intwaro zacyo muri kariya gace, ubu amato y’intambara yikoreye indege nyinshi n’abasirikare yafashe ibirindiro, amato agendera munsi y’inyanja ngo nayo aracicikana munsi y’inyanja.
Ibigendajuru bya gisirikare bya buri gihugu biragenzura hose, ndetse buri gihugu gifite ibisasu bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa Nuclear ku buryo byakoreshwa bibaye ngombwa, ibi bikaba byerekana ko ikibazo gishobora gutuma umuriro waka.
Ikinyamakuru Daily Star Online cyo cyatangaje ko iki kibazo kiri mu bibazo bikomeye bishobora kubyara intambara ya 3 y’isi yose kubera ko Ubushinwa bwarahiye ko budashobora kuganira n’umuntu uwariwe wese kubijyanye n’Imipaka y’Igihugu cyabo mugihe Perezida Trump yaburiye abayobozi b’Ubushinwa kuva muri kariya karere batarabona ishyano.
Ikindi biragaragara ko imyitwarire no gufata ibyemezo bya Trump ari ibintu biteye ubwoba benshi. Ubu rero icyo byabyaye kugira ngo bibaye ngombwa basakirane, buri wese yazanye intwaro zishoboka kugira ngo umwe yereke undi ko adashobora kuhamukura.
Umujyanama wa Trump yavuze ko intambara n’Ubushinwa ntacyayibuza.
Umujyanama wa Trump, Steve Bannon uyu akaba yaranashyizwe mu kanama kihariye k’umutekano w’Amerika (National Security Council), yabwiye Senat ko uko byagenda kose bazarwana n’Ubushinwa ngo nubwo atazi igihe bizabera. Kubera imbaraga uyu mugabo afite kandi akaba ntakimucika mu byemezo byo hejuru byafatwa muri Ameika, abasesenguzi bahise babona ko hari gahunda ikomeye kuri iki kibazo.
Twabibutsa ko iki kibazo cyagejejwe mu muryango w’ibihugu byabibumbye (UN) mu mwaka 2016 ariko kirananirana, ubu ibihugu byombi bigaragara ko bigiye gukoresha imbaraga za gisirikare.
Ubushinwa bwo buraregwa n’Amerika ko bimuye imipaka mu nyanja ngo kugira ngo bazarwanire kure y’imipaka yabo ngo ndetse bamaze kubaka ibirwa mu nyanja byo gushyiraho ibitwaro bya gisirikare ngo kubera ko amato y’intambara adahagije. Naho igihugu cy’Amerika cyatangiye imyitozo ikomeye ikaba irimo gukorerwa muri Philippine kubera ko yegereye ako karere, n’ahandi muri iyi nyanja.
Ese perezida Trump yatangiza iyi ntambara?
Iki ni ikibazo cyoroshye kuri we kuko mugihe gito amaze kubutegetsi ubwo yagezwagaho ibibazo byihutirwa yavuze ko azajugunya ingabo z’ abashinwa ziri muri aka karere zikagwa iwabo, yahise anasaba James Mattis uyobora ingabo ko ibikoresho bya gisirikare bigomba kuba hafi aho kugira ngo mugihe icyemezo gifashwe bazahite batangira urugamba.
Ibi ariko byasanze n’Ubushinwa bwaramaze gufata icyo cyemezo kuko bafite abasirikare barenga ibihumbi ijana baryamiye amajanja, ibikoresho bikomeye by’intambara birimo n’amato arasa ibisasu bya kirimbuzi nka Nuclear bikaba biri ahitwa Hainan nabyo byiteguye kwinjira mu ntambara.
Mugukomeza imyiteguro y’intambara, Amerika imaze gukusanya ibitwaro mu bihugu bifatanya nayo bigose kariya karere nka Koreya y’Amajyepfo, Japan n’ibindi. Muri ibi bitwaro harimo indege zirasa ibisasu bya kirimuzi nka Nuclear ngo ziri mu birindiro bya Guam. Ubwo ushinzwe ingabo muri Amerika yagendereraga Koreya y’Amajyepfo n’Ubuyapani mu cyumweru gishize, umwe mubari kumwe nawe yasubiye mu magambo Steve Bannon yavuze ashimangira ko ntagushidikanya ko intambara atari inzozi hagati y’Amerika n’Ubushinwa.
Naho James Mattis yatunze agatoki abashinwa ko kariya gace bashaka kwiba Amerika kahoze ari nyanja yabo, ko Ubushinwa butazahagumana kobazahava bakwanga hagakoreshwa imbaraga zikenewe.
Ibi bikimara gutangazwa nibwo People’s Liberation Army of China yahise isohora itangazo ibwira abashinwa ko intambara n’igihugu cy’Amerika bagomba kuyitegura isaha iyariyo yose, ko bitakiri inzozi ko buri mushinwa agomba kuzaterwa ishema no guhangana n’umwanzi uzaba ushaka kubavutsa ubusugire bw’ igihugu cyabo.
Mugihe abantu benshi bumva ko hari igihe bitashoboka ko Amerika n’Ubushinwa barwana, ibi bashobora kubyibagirwa kuko akenshi intambara tubona zishingiye kukurwanira Peteroli ariyo ihatse ubukungu bw’isi. Kariya gace ngo gashobora kuba ariko kavumbuwemo Peteroli nyinshi ku isi kuburyo ibi bihugu byombi bidashobora kuhahara badakozanijeho, ibi rero bikaba byemeza ko biriya bitwaro bitazasubira aho byahoze bidakoze umurimo byakorewe.
Ikindi iyi ntabara ibaye byasaba ibihugu byinshi kuyinjiramo kubera amasezerano yo gutabarana yagiye asinywa. Twavuga nka Koreya y’Amajyepfo, Ubuyapani,Malaysia, Taiwan, Vietnam, Philippine, Koreya y’Amajyaruguru yavuze ko yahita itabara Ubushinwa, Uburusiya bwatabara Ubushinwa ndetse na Iran murumva ko intambara ya 3 y’isi yaba yambikanye.
Hakizimana Themistocle