Kabuga Felesiyani, Interahamwe y’umucuruzi by’umwihariko waharaniye ko umutungo we wifashishwa mu mugambi wa Jenoside yo kurimbura Abatutsi akanawushyira mu bikorwa, akaba yari numwe mu bashakishwa cyane ku isi yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’imyaka 26 yihishahisha ubutabera. Kabuga yashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Arusha ndetse n’ubutabera bw’u Rwanda.
Mu mpapuro zisaba guta muri yombi Kabuga Felesiyani, zigaragaza ibyaha birindwi, birimo ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gukangurira cyane umugambi wa Jenoside, kurimbura ubwoko bw’Abatutsi n’ibindi. Kabuga Felesiyani niwe watumije amatoni y’imipanga mu gihugu cy’ubushinwa mu mezi ya mbere ya 1994.
Felicien Kabuga yavutse mu mwaka wa 1935, mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, Komini Mukarange Segiteri Muniga. Kabuga niwe wari umucuruzi ukomeye mu Rwanda akagira n’ijambo muri MRND yari abereye umuyoboke, mu mugambi wa Jenoside akaba yari Perezida Komite yari ishinzwe ikigega gishinzwe umutekano w’igihugu” , akaba kandi Perezida wa Komite yashyizeho Radio Rutwitsi RTLM zombie ziri ku isonga mu gutegura no kurimbura umugambi wa Jenoside.
Binyuze kuri Perezida Habyarimana, Felicien Kabuga yari akuriye akazu k’abantu bakomoka mu majyaruguru y’igihugu bari bakikije Habyarimana ndetse akaba yari afite ijambo ku basirikari, Interahamwe ndetse no ku butegetsi bw’igihugu.
Nubwo bigaragara ko hari abandi batanze imigabane muri RTLM, uyu ni umushinga wa Felesiyani Kabuga afatanyije na Ferdina Nahimana, Jean Bosco Barayagwiza nabandi kugirango bakwirakwize ibitekerezo by’umugambi wa Jenoside yo kurimbura Abatutsi nyuma yuko u Bufaransa bugize uruhare mu gushinga icyitwa Pawa. Ibyaha byose bya RTLM biri ku mutwe wa Kabuga Felesiyani.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zari zarashizeho igihembo kingana na Miliyoni eshanu z’amadorali y’Amerika kumuntu wese watanga amakuru agaragaza aho Kabuga Felecien aherereye. Mu gushakisha Kabuga Felesiyani, Col Patrick Karegeya yagiye atambamira iperereza ryatangaga amakuru afatika kuri Kabuga akiri mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda mbere yuko afatwa agafungwa akanahunga igihugu kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi. Nyuma yaho yashinze RNC na Kayumba Nyamwasa hamwe n’abandi nubwo baje gushwana bagatandukana.