Tariki ya 24, 2020 Ikinyamakuru gikorera CMI kizwi nka Command Post cyasohoye inkuru ivuga ko “Intwaro zafatiwe muri Kenya zigiye muri Uganda hari aho zihuriye n’u Rwanda”. Iyo nkuru ivugako abasirikari bakuru mu ngabo z’u Rwanda (ntabwo amazina yabo yatangajwe) bahawe amafaranga yo gufasha abarwanya ubutegetsi muri icyo gihugu muri iki gihe cy’amatora bityo habe akavuyo muri Kampala.
Uwo muzindaro wa CMI wongeyeho ko u Rwanda rushyigikiye abarwanya Uganda bakoresheje intwaro baba mu burasirazuba bwa Kongo n’ibindi n’ibindi.
Nubwo Uganda ishyira hanze ibyo birego bitagira ishingiro, ntaho u Rwanda ruhuriye n’intwaro zafashwe n’inzego z’ubuyobozi za Kenya. Ni ibisanzwe ko ibicuruzwa byinjiye mu gihugu bigaragaza aho byaturutse, uwabiguze naho byerekeje. Muri ibyo byose ntaho u Rwanda rugaragara.
Ibinyamakuru byo muri Kenya nibyo byabanje gutangaza amakuru ajyanye n’ifatwa ryizi ntwaro zari zigiye muri Uganda. Inkuru ya Command Post yaje isa naho ije kuzimya umuriro nyuma yahoo amakuru y’ibanga ya Uganda yari agiye hanze aho Uganda yari yaguze intwaro ikazinyuza mu kindi gihugu itabisabiye uburenganzira.
Ubu amakuru agezweho ni uko Uganda iri gutakambira Kenya ngo irekure izo ntwaro. Byumvikane neza ko izo ntwaro iyo zitaba ari iza Uganda, icyo gihugu cyari gusaba Kenya ko izo ntwaro zasubizwa iyo zivuye.
Tariki ya 20 Ukwakira 2020, Benson Tussime yanditse inkuru yagaragazaga ko Polisi ya Uganda igiye kwinjiza abapolisi bashyashya bagera ku bihumbi 50 kubera amatora ya ateganyijwe muri Mutarama 2021.
Umuvugizi wa Polisi Fred Enanga yatangaje muri iyo nkuru ko bagiye kwinjiza abapolisi ariko bakazahita basezererwa nyuma y’amatora. Ikibazo umuntu yakwibaza hano ni uburyo Uganda igiye gushora akayabo itoza ibihumbi by’abapolisi bazasererwa nyuma y’amatora. Amakuru yizewe ni uburyo inzego z’umutekano CMI na ISO bumvikanye na RNC ko bazafatanya gushyigikira Perezida Museveni. Ibihembo bikazaba guha RNC intwaro ngo bagakuraho ubuyobozi buyobowe na Perezida Kagame.
CMI_ISO zumvikanye na RNC mu bikorwa byo gushyigikira Perezida Museveni no kurwanya abahanganye na Museveni.
Abarebye Televiziyo ku byaberaga Uganda mu minsi yashize ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, babonye uburyo abantu bameze nk’amabandi barasaga abadashyigikiye Perezida Museveni cyane cyane mu bice bya Kampala no mu bindi bice by’igihugu. Iyo mitwe yari yitwaje intwaro bari bambaye kambambili bameze nk’abashumba baragiye inka ariko bafite intwaro, nibo Polisi ya Uganda yemeje ko ari abapolisi basanzwe.
Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko Uganda ifasha imitwe irwanya Leta ya Uganda nka FDLR, RNC nindi ndetse abayobozi b’u Rwanda bakaba barabigaragaje inshuro nyinshi. Muri ubwo bufasha harimo kubaha imyitozo, kubaha impapuro z’inzira ndetse no kugenzura ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda.
Imbaraga CMI na ISO bakoresha mu gusebya u Rwanda bakoresha Command Post kuko ukuri kuzatsinda ibinyoma biciriritse bitangazwa nuyu muzindaro wabo.