Abantu 120 bashinjwa guhungabanya umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, berekanwe mu ruhame n’ingabo za Congo.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo ubuyobozi bwa batayo ya 33 y’ingabo za Congo (FARDC), yeretse itangazamakuru izi nyeshyamba avuga ko zigizwe n’Abarundi, Abanyarwanda, Abagande ndetse n’Abanye-Congo.
Izi nyeshyamba zafatiwe mu bitero byiswe ‘Tujikinge’, mu duce twa Bukavu- Uvira, mu Kibaya cya Rusizi, abandi bafatirwa muri Katana, Shabunda na Bukavu,… bose ngo bakaba bagomba gushyikirizwa ubutabera.
Ufite mu nshingano ze Itangazamakuru n’itumanaho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Faustin Muliri, avuga ko abafashwe abenshi ari Abarundi ariko umubare wabo ukaba utaramenyekana.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ActualiteCD, Faustin yakomeje ashimangira ko izi nyeshyamba zafashwe zishobora koherezwa iwabo mu Burundi, Rwanda, Uganda nyuma y’ibiganiro bizahuza abahagarariye ibihugu ziturukamo babifashijwemo n’itsinda ry’umuryango wa CIRGL.
Izi nyeshyamba zifashwe mu gihe hari hashize iminsi havugwa amakuru y’uko hari itsinda ry’abantu bari bambaye imyenda ya gisirikare bafite n’intwaro, baturutse mu Burundi bagana muri Congo mu gace ka Uvira.
Bitangazwa ko baba ari abasirikare ba Congo hamwe n’Imbonerakure, bari binjiye ku butaka bwa Congo kuburizamo ibitero by’inyeshyamba za RED-Tabbara, FNL zirwanya Leta y’u Burundi.
Mu kiganiro na Radiyo Ijwi rya Amerika, ubuyobozi bw’ingabo z’u Burundi bwahakanye buvuga ko nta basirikare babwo boherejwe muri Congo.