• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza zifite inzu zitazwi zikorerwamo iyicarubozo ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza zifite inzu zitazwi zikorerwamo iyicarubozo ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Ubwanditsi 30 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen Elly Tumwine, yabwiye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu ko mu gihugu hari inzu zifungirwamo abantu zitazwi ariko badashobora kwemererwa kuzisura kubera impamvu z’umutekano.

Kuri uyu wa Gatatu Tumwine yari imbere ya Komisiyo yari iyobowe na Janepher Nantume Egunyu, aho yatangaga ibisubizo ku birego by’iyicarubozo rikorerwa mu nzu zifungirwamo abantu zitazwi (Safe Houses).

Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize Perezida w’umutwe w’Abadepite, Rebecca Kadaga, yabwiye komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu gukora iperereza ku bivugwa ko hari inzu zifungirwamo zitazwi ahitwa Lwamayuba i Kalangala na Kyengera muri Wakiso.

Tumwine akigera imbere ya Komisiyo yasabwe gusubiza ibibazo umunani birimo kuvuga niba muri Uganda hari inzu zifungirwamo zitazwi, itegeko zikurikiza mu gukora, umubare wazo, abantu bazirimo, ubwoko bw’ibyaha butuma umuntu afungirwa mu nzu zitazwi, niba abazifungiwemo bakorerwa iyicarubozo n’ibindi.

Ati “Hari inzu zifungirwamo abantu zitazwi kandi nk’uko nabibwiye inteko, zirakoreshwa mu bihugu byinshi ku Isi yose kandi akamaro kazo ni uguhuza ibikorwa by’ubutasi. Ubutasi ntabwo bukorerwa mu ruhame nk’aha turi muri komisiyo, bukorwa mu ibanga”.

Abajijwe niba abadepite basura izi nzu, Tumwine yababwiye ko bitari mu nshingano zabo bityo bidashoboka. Ni ibintu byarakaje abadepite ku buryo Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yamusubije ko atemeye gukorana na komisiyo mu gihe abanya-Uganda bakomeje gufatwa nabi no gufungirwa ahantu hatazwi.

Uganda yemeye ko ifite inzu zifungirwamo abantu zitazwi mu gihe ikomeje kotswa igitutu cyo guta abantu muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko no kubafungira ahantu hatazwi bagakorerwa iyicarubozo ndetse ntibanagezwe mu butabera.

Inashinjwa kandi ko binyuze mu rwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO), hakorwa imikwabu hagafatwa abasivili b’inzirakarengane bagatwarwa mu nzu zifungirwamo zitazwi bagakorerwa iyicarubozo.

Si abanya-Uganda gusa bavuga ubunyamaswa bakorerwa n’inzego z’umutekano zibafungira ahatazwi, kuko hari n’abanyarwanda bashimuswe n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI na ISO, bagafungirwa muri izo nzu bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Kuva mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda barimo abagore bafite abana bato bakurwa mu modoka bakajya gufungwa bashinjwa kuba intasi, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bagafungirwa mu nzu zitazwi.

Aba barimo abasabwa kwiyunga n’Umutwe wa RNC [wa Kayumba Nyamwasa] ushaka guhungabanya u Rwanda.

Harimo uwitwa Rugorotsi Eric, washimuswe kuwa 25 Ukwakira 2018 na Twahirwa David washimuswe kuwa 15 Ukuboza. Aba bombi ngo bajyanywe na ISO. Rugorotsi wari umucuruzi yafatiwe i Kampala yagiye kugura ibyuma by’ibinyabiziga kimwe na Twahirwa wari wagiye muri gahunda ze.

Undi Munyarwanda witwa Ntakirutimana Theoneste, wayoboraga Itorero ADEPR muri Uganda yafashwe kuwa 28 Werurwe na Asiimwe Apollinaire wafashwe kuwa 7 Mata. Bombi byagaragaye ko bashimuswe na CMI. Hari kandi Gasana Deus, wavunjaga amafaranga wafashwe ku wa 3 Mata 2019 na ISO.

Aba banyarwanda bose bashimuswe bashyizwe ahantu hatazwi aho badashobora kugerwaho n’imiryango yabo cyangwa abanyamategeko babo.

Nyuma yo gufatwa, nta mpapuro zibata muri yombi cyangwa indi nzira y’amategeko ikurikijwe, ibinyamakuru bimenyerewe mu gukwirakwiza icengezamatwara muri Uganda, byatangiye kwandika inkuru ko ‘bakorera u Rwanda’.

2019-08-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Ubwanditsi 10 Jul 2018
Ibyo Kizito na Ingabire bategetswe nyuma yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame

Ibyo Kizito na Ingabire bategetswe nyuma yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 Sep 2018
“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

Ubwanditsi 28 May 2025
Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Ubwanditsi 05 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amajwi n’amashusho yo guterekera Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amajwi n’amashusho yo guterekera Mudacumura

Ubwanditsi 21 Nov 2019
Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo
INKURU NYAMUKURU

Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo

Ubwanditsi 22 Feb 2018
Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi

Ubwanditsi 13 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru