• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

Editorial 16 Apr 2017 ITOHOZA

Mu masaa tatu za mugitondo cyo kuwa Kane tariki 13 Mata 2017, nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje ko umubyeyi witwa Iribagiza Chritsine wari utuye mu murenge wa Niboye, Akagari Ka Niboye mu karere ka Kicukiro yishwe anizwe n’ abantu bataramenyekana, habanje gutangazwa ko yishwe atewe ibyuma, ariko nyuma biza kumenyekana ko yahotowe n’abagizi banabi.

Umuvandimwe wa Nyakwigendera witwa Emma Iryingabe uririmba muri Korari Hoziana atangaza amwe mu mateka n’ ibigwi bya bya Nyakwigendera Christine wari mukuru we.

Emma yagize ati “Nk’ umuvandimwe wanjye uko nari muzi, yari umubyeyi ufite umwana umwe w’ umukobwa ufite imyaka 26. Uwo mwana yiga mu Bubiligi”

Yakomeje avuga ko Iribagiza Christine yari umuntu uzi kubana n’ abandi kandi agakorera kuri gahunda, yongeraho ko nta muntu n’ umwe bari bafite icyo bapfa.

Ati “Nyakwigendera icyo muziho nk’ umuvandimwe ni uko yari umuntu ukunda abantu, utirengagiza umuntu uwo ariwe wese, kandi uzi kubana n’ abantu b’ ibyiciro byose baba abakuze baba abana, nta kibazo yagiranaga n’ abantu. Yamenyaga ibimureba akabikora kandi akagira gahunda”.

Emma avuga ko Nyakwigendera yagiye mu Bubiligi mu 1985, amaze gushakana n’ umugabo we bakoranaga muri CHUK. Mbere yo kujya mu Bubiligi Nyakwigendera yari umukozi wa CHUK akora muri Labotoire (Laboratine), amaze gushakana n’ umugabo w’ Umubiligi wari umudogiteri muri CHUK bagiye kuba mu Bubiligi

Mu ijwi rituje ryumvikanagamo agahinda arinako agera hagati agafatwa n’ ikiniga, Emma yagize ati “Kubera ko umugabo we yari umudogiteri bahoraga bimuka,….babaye mu Bubiligi, barahava bajya muri Bolvia yewe no mu Burundi barahabaye”

Muri 2007 nibwo Nyakwigendera Christine yagarutse mu Rwanda atura Kicukiro, mu kagari ka Niboye umurenge wa Niboye ari naho yiciwe n’ abantu bataramenyekana.

Umwana we yize amashuri yisumbuye mu ishuri ry’ Ababiligi mu mujyi wa Kigali (Ecole Belge), akomereza muri Kaminuza yo mu Bubuligi arinaho akiga kugeza ubu.

Nyakwigendera Christine yakoraga akazi k’ ubwubatsi. Akaba yari umucikacumu wa Jenoside yakorewe abatutsi, yishwe amaze igihe gito avuye mu gihugu cy’ u Bubiligi gusura umukobwa we. Apfuye afite imyaka 58 y’ amavuko.

Emma avuga ko bataramenya ibijyanye n’ imihango yo gushyingura Nyakwigendera kuko umurambo we ukiri mu bitaro bya polisi ku Kacyiru, aho wajyanywe gukorerwa isuzuma.

-6319.jpg

Abaturanyi b’uwo nyakwigendera basobanura ko abamwishe binjiye mu gipangu mu ma saa tatu za mu gitondo, babanza gutera ibyuma umuzamu wari umaze kubafungurira

2017-04-16
Editorial

IZINDI NKURU

Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Editorial 21 Aug 2019
Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Editorial 10 Mar 2017
440,000$: Ikiguzi  cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

440,000$: Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

Editorial 02 Oct 2017
CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

Editorial 15 May 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Hakizayezu
    June 22, 20199:10 am -

    Mu Rwanda abagizi ba nabi bashobora gutinyuka gutera urugo saa tatu muri quartier iri kuri kaburimbo si benshi.

    Noneho igitangaje n’ukuntu hahise humvikana umukobwa kuri radio ubeshya ngo bamuteraguye ibyuma nyamara yanigishijwe imigozi.

    Abicisha imigozi nabo si benshi mu Rwanda.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Mu Mahanga

Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Editorial 12 Oct 2016
NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers
IMIKINO

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

Editorial 07 Jun 2018
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa
Amakuru

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa

Editorial 28 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru