• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Isesengura; Komite nshya ya RNC Uganda, ikimenyetso simusiga cyuko RNC yabaye nkaya nkende ishaje yananiwe kurizwa igiti yiyurizaga

Isesengura; Komite nshya ya RNC Uganda, ikimenyetso simusiga cyuko RNC yabaye nkaya nkende ishaje yananiwe kurizwa igiti yiyurizaga

Editorial 22 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ku italiki 13 ugushyingo 2019 , nibwo RNC yashyizeho Komite i Bugande ; iyo urebye abagize iyo Komite biguha isura nyayo yerekana icyo RNC aricyo kubera ibikorwa n’amateka by’abayigize abo ari abo.

RNC ni umutwe w’iterabwoba ugizwe naba mafia ruharwa bahunze ubutabera cyangwa banyereje umutungo mu gihugu.  Abayigize nabo ni abantu b’ibisambo , bampemuke ndamuke kandi babirasi kabuhariwe.

Mpereye kuri Déo Nyirigira yavuye mu Rwanda atorotse yarateje uruhagarara mu madini. Mbere yo guhunga yabanje no kuvuga murusengero ko mu Rwanda hagiye kuba intambara kugirango ateze impagarara bamukurikire.

Christophe Busigo: Uyu mugabo usibye kuba ari umusazi mu mutwe kubera ukuntu akabya akanabomborekanya amagambo,  yavuye mu Rwanda yibye amafaranga yari yaratanzwe na MINALOC yo kubaka amadamu mu ntara y’iburasirazuba ahungira muri Kenya. Nyuma yaho, Frank Ntwali yamukuyeyo amwijeje ibitanganza amujyana muri Uganda ariko ubu bakaba badacana uwaka na Ntwali.

Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru za RNC avugako ko Christophe Busigo ariwe Nyirabayazana w’inshingwa rya Komite nshyashya ryanze kwemerwa n’Umuhutu wa Kayumba ariwe Jerome Nayigiziki nk’uko bigaragara mu itangazo rya Nayigiziki, Rushyashya ifitiye Copie.

Nayigiziki nyuma yo kubona ibaruwa yanditswe na Charles Lwanga imumenyesha abagize Komite ya RNC muri Uganda, yabasubije ko baba baretse kuyitangaza kuko bidahuye n’ amahame na statut ya RNC.

Tugarutse kuri Busigo ni umuntu uzwiho ubutiriganya bukabije akoresheje ubugambo busize umunyu, iyo  yakwitumye ntiwamuva munzara,  ariko akaba n’umuntu uzi guhangana kuko ntiwapfa kumwisukira. Akaba akomeje guhangana bikomeye na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali ndetse akanamutuka kumugaragaro, aherutse no gutuka Prossy Bona uri ku ibere akaba ariwe ushyigikiwe na Frank Ntwali, Epimaque, Nyarwaya ndetse nabandi

Dr. Ruvuma ; we azwiho kuba ari umuhuzabikorwa w’ibikorwa byitera bwoba akaba yari inyuma yo kohereza abantu bafatiwe Kikagati ubwo bajyaga mu Burundi kurema umutwe w’iterabwoba . Ruvuma yagize uruhare runini mu kubuza police ya Uganda mu kubafunga yifashishije ko ari mubyara wa Museveni akaba ndetse akorana byahafi n’urwego rwubutasi rwa CMI .

Abandi bagize RNC nabo n’uko mbese ninka byabindi ngo ibisa birasabirana.

Umubitsi wabo we ni agahomamunwa ninko kubitsa impyisi inyama ntumbaze niba hari icyo azaramura. Patrick Tumwine, ubusanzwe yari umukozi w’ikigo cy’imisoro mu Rwanda ( RRA) akorera ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe ntiyahakana ubwe ko atibye amadorari 50$ y’umugenzi yaratanze yishyura visa kuko yafatiwe mu cyuho.

Usibye kuba iyo Komite nshya yaranze kwemerwa na Frank Ntwali dore ko ariwe uvuga rikijyana muri iyi minsi, mu gihe Kayumba Nyamwasa yarwaye umutima akaba yipfuritse mu mwobo nk’inyaga cyangwa uruziramire; Ntibishoboka ko iyo Komite yagira icyo igeraho kuko bose ni abanyabyaha aho bameze nka bya bihanga by’ingurube bitahurizwa mu nkono imwe.  Abagize RNC niza senene ziryana hagati yazo kandi uzitegereje ahari.

2019-11-22
Editorial

IZINDI NKURU

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe-  Iperereza rya Polisi

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Editorial 20 Sep 2017
Gisagara: Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza

Gisagara: Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza

Editorial 04 May 2017
Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Editorial 07 Apr 2025
Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Editorial 07 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo
Mu Rwanda

Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Editorial 13 Jan 2016
Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa   
INKURU NYAMUKURU

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa  

Editorial 25 Jun 2020
Amakipe y’u Rwanda ari gukina Afro Basketball muri Afurika y’Epfo ntiyabashije kurenga 1/4
Amakuru

Amakipe y’u Rwanda ari gukina Afro Basketball muri Afurika y’Epfo ntiyabashije kurenga 1/4

Editorial 12 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru