Ku italiki 13 ugushyingo 2019 , nibwo RNC yashyizeho Komite i Bugande ; iyo urebye abagize iyo Komite biguha isura nyayo yerekana icyo RNC aricyo kubera ibikorwa n’amateka by’abayigize abo ari abo.
RNC ni umutwe w’iterabwoba ugizwe naba mafia ruharwa bahunze ubutabera cyangwa banyereje umutungo mu gihugu. Abayigize nabo ni abantu b’ibisambo , bampemuke ndamuke kandi babirasi kabuhariwe.
Mpereye kuri Déo Nyirigira yavuye mu Rwanda atorotse yarateje uruhagarara mu madini. Mbere yo guhunga yabanje no kuvuga murusengero ko mu Rwanda hagiye kuba intambara kugirango ateze impagarara bamukurikire.
Christophe Busigo: Uyu mugabo usibye kuba ari umusazi mu mutwe kubera ukuntu akabya akanabomborekanya amagambo, yavuye mu Rwanda yibye amafaranga yari yaratanzwe na MINALOC yo kubaka amadamu mu ntara y’iburasirazuba ahungira muri Kenya. Nyuma yaho, Frank Ntwali yamukuyeyo amwijeje ibitanganza amujyana muri Uganda ariko ubu bakaba badacana uwaka na Ntwali.
Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru za RNC avugako ko Christophe Busigo ariwe Nyirabayazana w’inshingwa rya Komite nshyashya ryanze kwemerwa n’Umuhutu wa Kayumba ariwe Jerome Nayigiziki nk’uko bigaragara mu itangazo rya Nayigiziki, Rushyashya ifitiye Copie.
Nayigiziki nyuma yo kubona ibaruwa yanditswe na Charles Lwanga imumenyesha abagize Komite ya RNC muri Uganda, yabasubije ko baba baretse kuyitangaza kuko bidahuye n’ amahame na statut ya RNC.
Tugarutse kuri Busigo ni umuntu uzwiho ubutiriganya bukabije akoresheje ubugambo busize umunyu, iyo yakwitumye ntiwamuva munzara, ariko akaba n’umuntu uzi guhangana kuko ntiwapfa kumwisukira. Akaba akomeje guhangana bikomeye na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali ndetse akanamutuka kumugaragaro, aherutse no gutuka Prossy Bona uri ku ibere akaba ariwe ushyigikiwe na Frank Ntwali, Epimaque, Nyarwaya ndetse nabandi
Dr. Ruvuma ; we azwiho kuba ari umuhuzabikorwa w’ibikorwa byitera bwoba akaba yari inyuma yo kohereza abantu bafatiwe Kikagati ubwo bajyaga mu Burundi kurema umutwe w’iterabwoba . Ruvuma yagize uruhare runini mu kubuza police ya Uganda mu kubafunga yifashishije ko ari mubyara wa Museveni akaba ndetse akorana byahafi n’urwego rwubutasi rwa CMI .
Abandi bagize RNC nabo n’uko mbese ninka byabindi ngo ibisa birasabirana.
Umubitsi wabo we ni agahomamunwa ninko kubitsa impyisi inyama ntumbaze niba hari icyo azaramura. Patrick Tumwine, ubusanzwe yari umukozi w’ikigo cy’imisoro mu Rwanda ( RRA) akorera ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe ntiyahakana ubwe ko atibye amadorari 50$ y’umugenzi yaratanze yishyura visa kuko yafatiwe mu cyuho.
Usibye kuba iyo Komite nshya yaranze kwemerwa na Frank Ntwali dore ko ariwe uvuga rikijyana muri iyi minsi, mu gihe Kayumba Nyamwasa yarwaye umutima akaba yipfuritse mu mwobo nk’inyaga cyangwa uruziramire; Ntibishoboka ko iyo Komite yagira icyo igeraho kuko bose ni abanyabyaha aho bameze nka bya bihanga by’ingurube bitahurizwa mu nkono imwe. Abagize RNC niza senene ziryana hagati yazo kandi uzitegereje ahari.