• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara   |   18 Jul 2025

  • Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club   |   17 Jul 2025

  • Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto   |   17 Jul 2025

  • Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira   |   17 Jul 2025

  • Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo   |   16 Jul 2025

  • Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri   |   16 Jul 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa  
Joseph Ntawangundi arikumwe na Ingabire baza mu Rwanda mu mwaka wa 2010 n'ifoto yavuba ya Ntawangundi muri Gereza nyuma yo kwemera ibyaha bya Jenoside yashinjwaga

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa  

Editorial 25 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ntibyaba ari igitangaza ko Ingabire Victoire ahakana ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi biregwa kandi byahamye ababyeyi be Therese Dusabe na Gakumba Pascal kuko sibo bambere atagatifuza abagira abere. Ingabire nk’intagondwa yasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yitwaza ko atari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bityo agashaka kuyihakana cyane cyane mu murongo wo kuvuganira abayikoze. Ninayo mpamvu yarambagijwe na Col Juvenal Bahufite, wari umuvugizi ya Leta yakoze Jenoside imaze guhungira muri Kongo, kuko Bahufite yari azi amatwara y’uwo mukobwa icyo gihe kuko yari umwinjira wa nyina Therese Dusabe. Umubano wa Therese Dusabe na Bahufite niwo watumye umugore w’imyaka 25 ahabwa inshingano zikomeye zo kuyobora RDR, ishyirahamwe cyangwa ishyaka rya politiki ryari rigizwe n’abasize batsembye Abatutsi mu Rwanda, ngo bafite umugambi wo gucyura impunzi ku ngufu bari baragize ingwate hirya no hino mu bihugu duturanye.

Ubwo yazaga mu mwaka wa 2010 ngo aje kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, Ingabire Victoire yazengurutse mu bo babana muri FDU Inkingi asanga bose niba ruharwa bazwi, ahitamo Joseph Ntawangundi yumvaga izina rye ritazwi kuko abandi bayobozi bakuru muri iryo shyirahamwe ry’abicanyi FDU Inkingi, kandi bamufashije gurishinga barimo Charles Ndereyehe, Jean Baptiste Nyabusore n’abandi ari abicanyi bazwi.

Ingabire akiza mu Rwanda akazana n’umwungirije cyangwa se umukuru w’ibiro bye ariwe Joseph Ntawangundi yemeje ko mu gihe cya Jenoside yari mu gihugu cya Suwedi; Hari ku wakane tariki ya 15 Mata 2010, ubwo Joseph Ntawangundi yagaragaye imbere y’urukiko Gacaca, kubera ibyaha bya Jenoside yakoze mu gihe yayoboraga ishuri rya EAV Gitwe.

Imbere y’Inteko ya Gacaca kuri uwo munsi, Joseph Ntawangundi yemeye uruhare rwe mu iyicwa ry’abantu umunani harimo umwarimu yayoboraga muri iryo shuri na bamwe mu muryago we. Mu bindi birego yemeye, Ntawangundi yemeyeko yicishije abandi bantu batandatu. Abajijwe impamvu atavugishije ukuri mbere, Ntawangundi yatangarije abari aho ko ubwo yavugaga ko we n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi batemeraga inkiko Gacaca ngo kuko bumvaga zitujuje ibyangombwa. Ati “ariko ubu ndabyemera.”

Mu itangazo Ingabire Victoire yahise akwirakwiza mu bitangazamakuru, yavuzeko Leta y’u Rwanda iri guhohotera abatavuga rumwe nayo kubera impamvu zikurikira

  • Ntawangundi ntiyigeze akora mu burezi, ubwo Ingabire yavugaga ko Ntawangundi atigeze aba Umukuru w’Ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya EAV Gitwe.
  • Ingabire kandi yavuze ko Ntawangundi yavuye mu Rwanda muri 1992 ajya gukorera ikigo gishinzwe Isoko Rusange gifite ibiro I Nairobi, Confederation of Free Trade Union African Regional Organisation (ICFTU- AFRO).
  • Nyuma y’iperereza byaje kugaragara ko Ntawangundi yakoreye ICFTU- AFRO guhera mu mwaka wa 2000 atari mu mwaka wa 1992 nkuko Ingabire yabivugaga.
  • Muri urwo rubanza kandi, umugore watawe na Ntawangundi mu nkambi ya BENACO muri Tanzaniya yari yitabiriye urwo rubanza.

Joseph Ntawangundi kandi muri urwo rubanza, yanyuzagamo agakubita ibipfukamiro hasi imbere y’inyangamugayo za Gacaca, ariko yahitaga abwirwa guhaguruka no kutongera gupfukama. Joseph Ntawangundi yakatiwe igihano cy’imyaka 17 kuri ubu akaba ari muri Gereza ya Rubavu aho ari mu mashyirahamwe ashinzwe kwigisha uburenganzira bwa Muntu.

2020-06-25
Editorial

IZINDI NKURU

RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe

RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe

Editorial 20 Jun 2018
Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Editorial 17 Aug 2018
U Burundi bugereranwa n’iseta ibagirwaho abantu, HRW irabusabira ibihano bikakaye

U Burundi bugereranwa n’iseta ibagirwaho abantu, HRW irabusabira ibihano bikakaye

Editorial 18 Mar 2018
General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Editorial 26 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru