Buri mu nyarwanda wese arashima impinduka u Rwanda rwagezeho rubikesha Paul Kagame mu gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bwari bwarasandaye kuri ubu buri munyarwanda wese akaba afite agaciro, afite ikerekezo cyubaka. Ngubwo Ubudasa bwa Perezida Kagame.
Icyambere : Ubwo byari bimaze kugaragara ko ubuyobozi bubi bwahejeje umwana w’umunyarwanda ishyanga, ivangura moko n’uturere bya gejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubwo imperuka y’abatutsi yabaga Paul Kagame yatanze amabwiriza yo guhagarika Jenoside birakorwa Jenoside irahagarikwa, abanyarwanda turiruhutsa.
Amaze guhagarika Jenoside, FPR n’Ingabo yari ayoboye ntibikubiye, yahamagaye amashyaka, yemera kugabana ubutegetsi, byerekana ko FPR, yemeraga mu mishyikirano y’ARUSHA.
Kugeza ubu ubutegetsi burasaranganijwe mu Rwanda, buri wese arishyira akizana, ntawe uniganwa ijambo.
Tariki ya 3 na 4 Kanama 2017, Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda n’ababa mu Rwanda bihitiyemo Umukuru w’Igihugu uzayobora u Rwanda kuva muri 2017 kugeza mu mwaka 2024. Kagame Paul yegukanye intsinzi bidasubirwaho n’amajwi 98.63 %.
Abanyarwanda benshi bakaba baratoye umukandida w’umuryango FPR- Inkotanyi ariwe Paul Kagame. Nta gushidikanya umuryango FPR-Inkotanyi ni umuryango ufite ubushake n’ubushobozi bwo kuyobora abanyarwanda, kubaha imibereho myiza ndetse n’iterambere rirambye. Nkuko Perezida Paul Kagame yabyijeje abamushyigikiye n’abataramushyigikiye.
Ibi byose umuryango FPR-Inkotanyi ukaba uzabigeraho ugendeye ku mahame 9 ya Politike uyu muryango wihaye ariyo:
1. Kugarura ubumwe mu Banyarwanda
2. Kubungabunga ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abagituye
3. Guteza imbere imiyoborere myiza na demokarasi
4. Guteza imbere ubukungu bw’igihugu hibandwa ku mutungo kamere w’igihugu
5. Kurwanya ruswa n’ikimenyane
6. Guteza imbere imibereho myiza y’abaturage
7. Kuvanaho ubuhunzi no gufasha abanyarwanda bose bahunze gutahuka
8. Guteza imbere ububanyi n’amahanga mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’imibanire y’ibihugu
9. kurwanya Genocide n’ingengabitekerezo yayo
Ibi byose umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba yaragiye abigarukaho aho yiyamamarije hose mu gihugu, ari nako yizeza abaturage ibihumbi n’ibihumbi babaga baje kumwakira bahamya ko aribo babyisabiye ko yakwemera agakomezanya nabo na nyuma ya 2017, nawe akaba yarabijeje ko atazabahemukira nkuko yabyiyemeje akazabagezaho iterambere, ashingiye kubimaze kugerwaho muri izi manda zombi uko ari ebyiri.
Kubera iki umuryango FPR-Inkotanyi wagombaga kongera kuyobora Abanyarwanda?
Nkuko m’ubuhamya butandukanye bwatanzwe n’abanyamuryango ba FPR bwagiye bubigarukaho hose mu gihugu, hari aho bavuye, hari naho bajya, bigaragaza ko ibyo bavuga bibava ku mutima, ntawe ubibahatira, bavuga ko kubera imiyoborere myiza ya FPR na Paul Kagame babashije kwiteza imbere bavuye kubusa.
Urugero : Straton Ntawumenyumunsi wo mu Karere ka Rwamagana umuhinzi w’ urutoke yavuze ko yari munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka 10 ishize, ubu afite ubutaka bwa hegitari 10, inzu n’indi mitungo.
Ukurikije ubu buhamya bwa benshi byaragaragaraga ko Paul Kagame yari no kubona amajwi 100%.
Straton Ntawumenyumunsi wo mu Karere ka Rwamagana
Dusubize amaso inyuma gato turebe uko byari byifashe aho Umukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamarije hose mu gihugu [ VIDEO ]
Mu myaka irindwi ishize kuva mu 2010-2017 umuryango FPR-Inkotnyi wakoze ibishoboka kugirango uteze imbere imibereho y’abanyarwanda mu byiciro bitandukanye.
Mu bijyanye n’ubukungu twavuga ko umuryango FPR –Inkotanyi wakoze iyo bwabaga mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu n’abanyarwanda muri rusange.
Mu bijyanye n’ubuhunzi, ingada,ishoramari, ubukerarugendo, ubucuruzi, n’izindi serivisi zitandukanye.
Mu mibereho myiza umuryango FPR-Inkotanyi washyize ingufu mu mibereho myiza y’abanyarwanda, mu kurwaya impfu z’abana ,no kurwanya ubwandu bwa SIDA.
uyu muryango kandi washyizeho gahunda y’uburezi kuri bose aho abanyarwanda bose bahawe amahirwe angana ku burezi, ubutaka, ndetse n’indi mitungo.
Mu miyoborere myiza umuryango FPR-Inkotanyi wibanze cyane cyane ku kwita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu, kugarura ubumwe mu banyarwanda ndetse no guteza imbere ihame ry’uburinganire mu banyarwanda.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi Francois Ngarambe arikumwe na bamwe mu bayoboke ba FPR.
Uyu muryango kandi wateje imbere ihame rya demokarasi aho wahaye abanyarwanda uburenganzira bwo kwihitiramo abayobozi, kubegereza ubuyobozi n’ibindi.
Mu butabera FPR-Inkotanyi yashyize ingufu mu kongerera ubushobozi abacamanza, gushyiraho ubucamanza burinda kandi bubereye buri munyarwanda wese.
Uyu muryango kandi warwanyije akaregane, ruswa, ihohoterwa ry’abagore n’abana, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka. Twavuga nka gahunda ya Girinka, guteza imbere ibikomoka ku nganda, kwegereza serivisi abaturage, iterambere mu ikoranabuhanga, guha abaturage amashanyarazi, kugabanya umubare w’abaturage bakennye aho wavuye kuri 45% muri 2010 ukagera kuri 39% muri 2014, guha abaturage amazi meza, gusana imihanda no kubaka indi ahari ngombwa, iterambere ry’amahoteli agezweho n’inyubako z’ubucuruzi zirimo Kigali Convention Center,n’ibindi……
Ibi byose tumaze kuvuga haruguru bigaragaza ko umuryango FPR-Inkotanyi wagombaga kongera, gukomeza kuyobora abanyarwanda no gukomeza guteza imbere igihugu.
Ese ni ibihe bikorwa Perezida Kagame azakomerezaho mu guteza imbere igihugu.
Muri rusange mu yindi myaka 7 iri imbere Perezida Kagame n’umuryango FPR –Inkotanyi uri k’Ubutegetsi, bazakomeza gushyira ingufu mu iterambere n’ubukungu by’igihugu, guhanga imirimo ihagije mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, guteza imbere imiturire n’iterambere ry’icyaro, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, guteza imbere ubucuruzi, gushyira ingufu mu kubyaza umusaruro umutungo kamere w’igihugu, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kubungabunga ibidukikije n’ibindi….
Perezida Paul Kagame akaba aherutse gutangaza ko yiteguye gukorana n’abo yatsinze mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba akaba ari we wegukanye intsinzi, yongeraho ko azanakorana n’undi wese ubyifuza.
Yabitangaje kuwa Mbere mu kiganiro cyihariye yagiranye na Televiziyo NBS yo muri Uganda ku migendekere y’amatora n’ibigiye gukomeza nyuma yayo.
Perezida Kagame yavuze ko abo yatsinze nta kibazo biteye gukorana nabo. Yagize ati “Ndatekereza ko umwanya ufunguye kuri buri wese.”
Yakomeje avuga ko nta cy’umwihariko agiye kwibandaho muri manda nshya y’imyaka irindwi yatorewe, ahubwo ngo azakomereza ku byakozwe.
Yagize ati “Nta cy’umwihariko wavuga ko ari gishya, ni ugukomeza byinshi twagiye twifuza kugeraho. Muri manda ebyiri zabanje, twari turi kongera kubaka igihugu cyacu, ubukungu bwasenyutse n’umuryango nyarwanda wasenywe n’amateka mabi.”
Ibindi Perezida Kagame ateganyiriza abanyarwanda mu myaka 7 iri imbere.
Tugenekereje twavuga ko azibanda kuri ibi bikurikira nkuko bigaragara no muri Manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi:
1.Guhanga imirimo: uyu muryango ugaragaza ko uzongera umubare w’abarangiza amashuri y’imyuga kandi bakenewe ku isoko ry’umurimo,ndetse no Kongera ingufu mu guhanga udushya n’imishinga y’ikoranabuhanga.
2. Guteza imbere imiturire: uyu muryango uzibandamu ku korohereza abaturage kubaka ndetse no gufasha abatuye mu manegeka kuhava mu rwego rwo kwirinda Ibiza.Gufasha abaturage kubona amashanyarazi ndetse n’amazi meza.Gushyira ingufu mu bijyanye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu giturage.
3.Guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda: uyu muryango uzakorana bugufi n’abikorera ku giti cyabo mu kubaka inganda nshya no kwagura ubushobozi bw’izisanzwe kugira ngo hatezwe imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Hazafashwa kandi abikorera ku giti cyabo kubona ubushobozi bwo kubona inguzanyo kugira ngo hongerwe umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga
4.Kwagura ibikorwa by’ubucuruzi: hazubakwa imihanda itandukanye ireshya na KM 800 irimo Ngoma-Bugesera-Nyanza, Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare, Huye-Kibeho-Munini, na Kagitumba-Kayonza-Rusumo.hazarangizwa ibikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera hazanashyirwa ingufu mu bucuruzi bwambukiranya imipaka bizafasha abanyarwanda mu bucuruzi n’ibihugu duturanye.
5.Gushora Imari mu gucunga umutungo kamere w’igihugu: hazakomeza gushyirwa ingufu mu kubyaza umusaruro umutungo kamere w’igihugu no kongera ubushobozi mu bucukuci bw’amabuye y’agaciro.
6.gushyira ingufu mu bumenyi ngiro na Serivisi z’ubucuruzi
Hazakomeza kwegereza abaturage serivisi z’inguzanyo hifashishijwe Ikoranabuhanga. Hazashyirwaho kandi ingamba zihamye zo kwizigamira igihe kirerire.Hazakomeza gushyirwa ingufu mu kongerera ubumenyi urubyiruko muri ICT,Hanashyirwe ingufu mu bushakashatsi n’iterambere nk’urufunguzo ruzahindura ubukungu bw’U Rwanda.
7.kongera ubushobozi bw’ibikomoka ku buhinzi: uyu muryango uzakorana n’abikorera ku giti cyabo mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi.Kongera ubutaka buhinzweho amaterasi no gushyiraho progaramu zo kongera ubunyamwuga mu bahinzi n’aborozi kgira ngo hongerwe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
8.Gukomeza kubungabunga ibidukikije: hazakomeza gushyirwa ngufu mu gucunga amashyamba ndetse no kuyabyaza umusaruro.Hazigwa uburyo bwo gucunga amazi ava mu birunga no mumigezi mu rwegorwo kwirinda Ibiza bya hato na hato.
Mu myaka 7 iri imbere kandi umuryango FPR-Ikotanyi uzakomeza politike yawo guteza imbere igihugu hibandwa ku nyungu z’umuturage,ingufu nyinshi zikazashyirwa mu guhindura imibereho y’umunyarwanda no kumuha ubushobozi bwo kwigira bizatum abanyarwanda bakomeza ugira icyizere cy’ubuzima bwiza n’igihugu kiza kandi gifite amahoro n’umutekano.
Perezida Kagame yegukanye intsinzi mu matora yabaye tariki 3 na 4 Kanama, agira amajwi 98.63 %, akurikirwa na Mpayimana Phillipe umukandida wigenga ufite 0.73 % naho Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party agira 0.47 %.
Turakomeza kubararikira gusoma ibice bizakurikira aho tuzakomeza kubakorera isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika…
Ubwanditsi