Huawei, Ikigo ku isonga mu gutanga serivise z’ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibikorwaremezo rwashyizeho urukuriye ku rwego rw’igihugu Bwana Yang Shengwan, n’umuyobozi Mukuru w’ibikorwa byayo mu Rwanda.
Bwana. Yang Shengwan akaba asimbuye Bwana. Xiong Jun, akaba afite uburambe mu kazi bw’imyaka ikabakaba umunani, akaba kandi yaranakoraga mu myanya y’ubuyobozi bukuru, mu bihugu nk’ Ubushinwa, Kenya na Uganda.
Madamu Lina Caro, Ushinzwe ubuvugizi mu Kigo Huawei Rwanda, yemeza ko Bwana Yang azanye ubunararibonye mu rwego rwa tekinike, bityo bikazafasha imikorere myiza ya Sosiyete.
Ati :“URwanda ni isoko rikomeye kuri twe, ruri ku isonga mu guhanga udushya, kandi rukaba rugana inzira y’igicumbi cy’ikoranabauhanga muri aka Karere. Kubera imiterere y’isoko ryarwo, inshingano ya mbere yacu nka Sosiyete, ni gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga, nka gahunda y’uRwanda mu gushyigikira ikoranabuhanga, gutanga akazi, guteza imbere impano zerekeranye n’ikoranabuhanga.”
kuba hari ubu buhanga n’ubunararibonye, turizera ko Bwana Yang azashobora kuzuza neza inshingano zacu, n’inzozi icyerecyezo mu rwego rwo kwegereza ikoranabuhanga buri muntu, urugo, ibigo, byose bigamije gushyigikira ikoranabuhanga mu Rwanda, ” nkuko bivugwa Na Madamu Lina Cao, ushinzwe ubuvugizi muri Sosiyete
“Mu myaka 11 ishize mu Rwanda, Huawei yiyemeje kunoza ibikorwaremezo mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga . Ibi bikaba bisobanura impamvu tubiba imbuto zizafasha impano z’Abanyarwanda mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga, tukabatwara mu Bushinwa, mu rwego rwo kubahugura muri tekinike kugeza magingo aya.
Ku birebana na Sosiyete Huawei
Huawei ni Ikigo cyiri ku isonga ku rwego mpuzamahanga mu rwego rw’ibikorwaremezo mu ’ikoranabuhanga n’itumanaho n’ibikoresho by’itumanaho. Mu rwego rwo gukemura, ibibazo mu ikoranabuhanga mu nzego enye- Dushishikajwe no kuziba icyuho hagati y’abantu mu rwego rw’ikoranabuhanga, no mu ngo n’ibigo, kugirango habeho kunoza ikoreshwa ry’ihanahana ry’amakuru mu isi yose hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ibikoresho bya Huawei aho biva bikagera, ndetse na za serivise bikoraneza, kandi birizewe. Nubwo hari imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa, duha abakiliya bacu ibikoresho byiza by’agaciro, bakoresha mu guha ubushobozi abantu, guteza imbere ingo no gushyigikira ihanga ryudushya mu bigo binyuranye.
Muri Huawei, ihanga ry’udushya ryibanda ku byifuzo bya abakiliya. Tukaba dushora bikomeye mu bushakashatsi, hibandwa ku kuvumbura ibishyashya biteza imbere isi. Dufite abakozi basaga 180.000, kandi dukorera mu bihugu bisaga 170 mu bice byose bigize isi. Huawei ikaba yaratangiye mu mwaka wa 1987, ikaba ari isosiyete yigenga banyirayo bakaba ari abakozi bayo.