• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha

Ubwanditsi 03 Jan 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yasabye urubyiruko rwo muri aka karere gufatanya n’inzego z’umutekano mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakabigiramo uruhare rugaragara hagamijwe kurikumira no kurirwanya.

Ibi babisabwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Gakenke, Inspector of Police (IP) Marc Rugero, ku itariki 29 Ukuboza 2015. Yabibasabiye mu nama yagiranye n’urubyiruko rugera kuri 80 rwibumbiye muri Criox-Rouge y’u Rwanda muri aka karere. Yabigishije kwirinda no guhosha amakimbirane, kwirinda ibiyobyabwenge ,ubwoko bwabyo n’ingaruka zabyo kandi abakangurira kutabinywa, kutabicuruza no kutabikwirakwiza no gutanga amakuru ku gihe y’ababikora.

Ibi byabaye nyuma y’ibikorwa bitandukanye bakoze birimo gutera imigano igera kuri 497 ku nkengero z’umugezi witwa Kinoni, bakaba barayiteye mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa Gakenke; banasize kandi irangi mu muhanda, aho abanyamaguru bagenewe kwambuka umuhanda(Zebra Crossing) ndetse bafatanya n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Gakenke kwigisha abaturage bari baremye isoko rya Gakenke uko bakoresha umuhanda cyane cyane kwambuka no kwirinda impanuka muri rusange.

Nyuma y’ibyo bikorwa, IP Rugero, yagiranye ikiganiro n’uru rubyiruko aho yarusobanuriye ko ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye ati:”Ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu mbere y’undi uwo ariwe wese. Mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu”.

IP Rugero yabwiye uru rubyiruko ko ibiyobyabwenge bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana ku mbaraga, ibi bikaba bijyanye n’insanganyamatsiko bari bihitiyemo ngo iyobore ibikorwa bari bategenyije uriya munsi yagiraga iti:” Dukangurire urubyiruko gukumira ibyaha n’ingaruka zabyo.”

Yabasobanuriye ko ibyo byaha biteza umutekano muke, bityo abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’abanywa, abatunda, n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi byaha.

Mu kiganiro cyabaye kandi hari ushinzwe urubyiruko muri Croix Rouge y’u Rwanda wabakanguriye kunganira inzego z’umutekano mu bikorwa by’ubutabazi abaturage babakeneramo, hari kandi intumwa yaturutse muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, Bwana Bizimana Paul nawe wabakanguriye gukomeza ibikorwa byo kwiinda ibiza birimo n’ibyo bari bavuyemo byo gutera imigano nku nkengero z’umugezi.

RNP

2016-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwanditsi 16 Sep 2022
Mu Rwanda : RGB irashima intambwe imaze guterwa  mu iterambere ry’Itangazamakuru

Mu Rwanda : RGB irashima intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’Itangazamakuru

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda

Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Feb 2017
Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agashya mu mikino Olympic: Umukobwa ukinira ikipe ya Brazil yasabwe numukobwa bakundana ko yazamubera umugore hagati mu kibuga nyuma yaho bari bamaze gutsindwa
IMIKINO

Agashya mu mikino Olympic: Umukobwa ukinira ikipe ya Brazil yasabwe numukobwa bakundana ko yazamubera umugore hagati mu kibuga nyuma yaho bari bamaze gutsindwa

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Umuryango w’Abavoka batagira Umupaka wahagaritse ibikorwa byawo mu Burundi
POLITIKI

Umuryango w’Abavoka batagira Umupaka wahagaritse ibikorwa byawo mu Burundi

Ubwanditsi 17 Dec 2018
Perezida Kagame arasaba Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abayobozi bamuca intege
POLITIKI

Perezida Kagame arasaba Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abayobozi bamuca intege

Ubwanditsi 03 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru