Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017 ubwo hizihizwaga umunsi nyafurika w’itangazamakuru n’inama ya cyenda y’umushyikirano w’itangazamakuru mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase, yavuze ko umubare w’ibinyamakuru bimaze kuvuka n’ubwiza bw’amakuru atangazwa mu Rwanda bigaragaza neza ko hari iterambere.
Prof. Shyaka Anastase Umuyobozi wa RGB
Yavuze kandi ko nubwo ibinyamakuru bitandukanye byateye imbere, hakiri ikibazo cy’ubushobozi cyane cyane mu binyamakuru byandika, akaba yavuze ko ibyo binyamakuru byareba uko byakwihuza Kugira ngo birusheho kugira imbaraga, akaba yahamagariye Abanyamakuru kurushaho kuba maso, bakirinda gukora inkuru zikurura urwango n’ivangura mu Banyarwanda.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,Madamu Louise Mushikiwabo, we yavuze ko yishimira iterambere itangazamakuru ryo mu Rwanda ryagezeho nyuma y’ibibazo bitandukanye ryanyuzemo, ashimangira ko Leta izakomeza kurishyigikira mu gutera imbere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo niwe wafunguye iyi nama
Ati” Nkurikije aho uyu mwuga uhagaze uyu munsi n’aho wari mu minsi yashize, nta gushidikanya ko wateye imbere, nishimiye Kuba muri ibi birori kuko uyu ni umwanya urwego rw’itangazamakuru rwateye imbere cyane haba mu bwinshi no mu bwiza.
Yakomeje avuga kandi ko nk’umuntu wabaye Minisitiri w’Itangazamakuru azi neza ko ryavuye kure, bityo ko umunsi w’itangazamakuru ukwiye kuba umwanya abafite uruhare muri urwo rwego bahura bakaganira uburyo ryatera imbere, bagamije kubaka itangazamakuru rikomeye kandi ribereye Abanyarwanda.
Abayobozib’Ibitangazamakuru ndetse n’Abanyamakuru muri rusange bahamagariwe gukoresha itangazamakuru rigezweho (Digital Media), kuko ryihutisha amakuru kandi akagera kubo agenewe kugihe.
Abitabiriye ibi biganiro batandukanye batangaje ko mu mavugururwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateguwe na Perezida Paul Kagame, kugira ngo uwo muryango ubashe gutera imbere no guteza imbere abanyafurika, basanga itangazamakuru rikenewe cyane kugira ngo rigire uruhare mu kugeza ku baturage ibibakorerwa.
Norbert Nyuzahayo