• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro ku wa gatanu tariki ya 03/02/2017

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro ku wa gatanu tariki ya 03/02/2017

Editorial 06 Feb 2017 Mu Mahanga

Ejo kuwa Gatanu, tariki ya 3 Gashyantare 2017, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye yishimira icyizere Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bongeye kugaragariza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, bahereye kuri gahunda y’ivugurura ry’uwo Muryango yabagejejeho ubwo bari bateraniye mu nama ya 28 yawo yabereye i Addis Ababa, kuva ku itariki ya 30 kugeza ku ya 31 Mutarama 2017.

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana batsinze neza mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, bari barakatiwe, Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa rukabafasha gukomeza kwiga bafunze.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 09 Ukuboza

2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Umwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu ku nshuro ya 14 igeze, itanga umurongo wo kuyinoza.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho imishinga y’ubwubatsi bw’amacumbi aciriritse igeze ishyirwa mu bikorwa, ifata ingamba zo kwihutisha gukemura ibibazo byagaragaye.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko ibyo ukwihaza mu biribwa mu Rwanda bihagaze, ishyiraho ingamba zikenewe muri urwo rwego.

Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’ubufatanye mu micungire y’ishyamba rya Leta hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete Unilever Tea Rwanda Ltd, riherereye mu Karere ka Nyaruguru.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta buherereye mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo bugahabwa Sosiyete Unilever Tea Rwanda mu rwego rw’ishoramari ryo kwagura ubuhinzi bw’icyayi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ingamba z’Igihugu (2015-2020) zo kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima na gahunda y’ibikorwa yo kuzishyira mu bikorwa.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo y’umwaka wa 2016 y’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu gushyira mu bikorwa Amasezerano Mpuzamahanga y’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo yemejwe n’u Rwanda.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Gahunda y’Ibikorwa (2017-2020) ku Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda.

10.Inama y’Abaminisitiri yemeje ingengo y’imari yo gutera inkunga ibikorwa by’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC).

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 31/2016 ryo kuwa 30/06/2016 rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2016/2017;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho amahoro ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga agenewe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe;

Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga No 07/2012/OL ryo kuwa 19/09/2012 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru y’Ubucamanza;

Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga No 06/2012/OL ryo kuwa 14/09/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Inkiko z’Ubucuruzi;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byayo.

12.Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Perezida ryemeza burundu Amasezerano ya Montréal yerekeye ibintu byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba avuguruye, yemerejwe i Kigali kuwa 15/10/2016;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imikorere ya Komite Nyobozi ishinzwe kwemeza no kugenzura ubufatanye bw’Inzego za Leta n’iz’Abikorera;

Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’itanga n’ihererekanya ry’uburenganzira bw’umushakashatsi ukora amoko y’ibihingwa;

Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusuzuma ubwoko bw’ibihingwa ku bijyanye n’ubudasa, kugira imimerere imwe no kudahindagurika mu miterere yabwo;

Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’ibyandikwa mu gitabo cyandikwamo amakuru ajyanye n’uburenganzira bw’umushakashatsi ukora amoko y’ibihingwa n’ibikurikizwa mu guhabwa ayo makuru;

Iteka rya Minisitiri rigena ibishingirwaho kugira ngo Laboratwari isuzumirwamo imbuto yemerwe;

Iteka rya Minisitiri rigena uburyo igenzurwa ry’imbuto n’itangwa ry’ibyemezo by’ubuziranenge bw’imbuto bikorwa;

Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa umuntu kugira ngo ahabwe uruhushya rwo kwinjiza mu gihugu no kohereza mu mahanga imbuto;

Iteka rya Minisitiri rigena ibirango by’imbuto n’ibigomba kugaragara ku kirango no ku gipfunyika cy’imbuto nziza n’ibipimo ngenderwaho mu gushyira imbuto mu byiciro n’amabara y’ibirango bya buri cyiciro;

Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe gutubura, gutunganya cyangwa gucuruza imbuto nziza;

Iteka rya Minisitiri rigena uburyo isuzuma, iyemezwa n’iyandikwa ry’amoko y’ibihingwa bikorwa, uburyo amoko y’ibihingwa yemejwe akurwa ku rutonde n’imiterere yarwo;

Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’imikorere bya Komite ishinzwe gusuzuma, kwemeza no kwandika amoko y’ibihingwa no kuyakura ku rutonde;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha ba Gisirikare bakurikira:

1. Capt Vincent NDAYISABA

2. Capt Christian KAYITARE

3. Lt Claudine MUHAWENIMANA

Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abagenzacyaha ba Gisirikare bakurikira:

1. 2Lt Triphonie UMUHIRE

2. 2Lt Donatien NDIKUBWIMANA

3. 2Lt Aimerance MUKESHIMANA

4. Sgt REBERO Jean de Dieu

5. Sgt MURANGIRA Joseph

6. Cpl KAMANZI Jimmy

7. Pte NSHIMIYIMANA Aimé Alex

8. Pte HAKIZIMANA Théoneste

Iteka rya Perezida ryemerera Dr. NKURUNZIZA Emmanuel, wari Umuyobozi Mukuru n’Umubitsi w’Impapuro Mpamo mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda (RNRA), guhagarika akazi mu gihe kitazwi, kugira ngo ashobore gutunganya imirimo ye mishya mu mwanya w’Umuyobozi wa Regional Center for Mapping Resources for Development i Nairobi, muri Kenya ;

Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda, kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi:

 Superintendent of Police (SP): 1

 Chief Inspector of Police (CIP): 4

 Inspector of Police (IP): 23

 Assistant Inspector of Police (AIP): 38

Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye na ba Police Constables 132 muri Polisi y’u Rwanda, kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi:

 Non-Commissioned Officers: 65

 Police Constables: 67.

13. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena

ibishingirwaho n’uburyo bwo guhabwa ubufasha bwa Leta mu mishinga yo guteza imbere

Amacumbi aciriritse n’ayo mu zindi nsisiro;

14.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi.

 Bwana RAO HONGWEI, w’Ubushinwa, afite icyicaro i Kigali.

 Bwana RAVI SHANKAR, w’Ubuhindi, afite icyicaro i Kampala, Uganda.

15. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

1. OFFICE OF THE PRESIDENT

Lt Colonel NYAMVUMBA Andrew: Head of SPU

2. Rwanda Development Board

1. AKAMANZI Claire: CEO & Cabinet Member

2. HATEGEKA Emmanuel: COO

3. RWANDA MINES, PETROLEUM AND GAS BOARD

1. GATARE Francis: CEO

2. Dr MUNYANGABE Emmanuel: COO

Rwanda Governance Board

1. Prof. SHYAKA Anastase: CEO

2. Dr. Usta KAYITESI: Deputy CEO

3. KALISA Edward: Secretary General

5. MINAFFET

1. Embassy/Zambia, Lusaka

MUKARULIZA Monique: Ambassador

2. High Commission Ottawa/Canada:

MARARA Igor: First Counselor

3. Permanent Mission of Rwanda/UN:

KAYINAMURA Robert: First Counselor

6. MINEDUC

1. MULINDWA Sam: Permanent Secretary

2. BAGUMA Rose: DG Education Planning

7. MIFOTRA

MUSONERA Gaspard: Permanent Secretary

8. MINEACOM

MBABAZI Rosemary: Permanent Secretary

9. MYICT

Maj. GATARAYIHA Regis: Permanent Secretary

10.NATIONAL COUNCIL OF SCIENCE AND TECHNOLOGY

Prof. Manasseh MBONYE: Director General

11. Office of the Auditor General

HABIMANA Patrick: Deputy Auditor General

12.NIDA

MUKESHA Josephine: Director General

13. RWANDA LAND MANAGEMENT AND USE AUTHORITY

MUKAMANA Esperance: Director General and Chief Registrar of land titles

14. Rwanda Water and Forestry Authority

NGABONZIZA Prime: Director General

15.Rwanda Management Institute

1. Dr. RUBAGIZA Jolly: Deputy Director General

2. ABIMANA Fidele: Principal Senior Training Coordinator

3. GATARI Eugene: Principal Senior Research and Consultancy Coordinator

16. Northern Corridor Integration Projects

SAFARI Innocent: National Coordinator

17. IN THE OFFICE OF THE PRIME MINISTER/OPM

MUNYABURANGA Cyprien: Cabinet Notes Taker

MUNYANDINDA Emmanuel: Policy Analyst in charge of Government Program

Monitoring.

AGABA Asaphson: Policy Analyst in charge of Cabinet Preparation.

IRAKOZE Prosper: ICT Policy Analyst in charge of Government Program Monitoring.

GASHUGI Aimé Claude: Director of ICT Unit.

18. MINALOC

NGENDAHIMANA Pascal: Advisor to the Minister of State in charge of Socio Economic Development.

Muri MIGEPROF

NIYIGENA Pierre Martin: Advisor to the Minister.

20. MINIRENA

UTAMULIZA Marie Chantal: Director of Finance and Administration Unit.

HODARI Jacob: Director of Planning, Monitoring and Evaluation Unit.

21.Muri REAF

GAKWAYA Harriet: Director of Finance and Administration Unit.

22. Muri NIRDA

TOTO WA MUGENZA Emmanuel: Director of Planning, Monitoring, Evaluation and ICT Unit.

16.Mu bindi:

i. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINALOC ifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo RALGA, irimo gutegura Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze. Insanganyamatsiko ni: “Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bushingiye ku muturage Abanyarwanda bifuza”.

ii. Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINISANTE ifatanyije na MINALOC na MINAGRI irimo gushyira mu bikorwa gahunda yo kugeza ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri ku bana bari mu kigero gihera ku mezi 6 kugeza ku mezi 24, abagore batwite n’abonsa bari mu cyiciro cya 1 cy’Ubudehe mu Gihugu hosen’abari mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe bo mu Turere 10 twugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira kw’abana.

iii. Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 26 Mutarama 2017, hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, batashye kumugaragaro Ibigo Nderabuzima 2 mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama.

i v. Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitri, mu izina rya Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, uri mu butumwa bw’akazi mu mahanga, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hasinywe amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari Albert Supply Ltd yerekeranye n’ishingwa ry’uruganda rukora imyenda muri Kigali Special Economic Zone. Imirimo yo gutangira kubaka inyubako z’uruganda yaratangiye.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore. Ku rwego rw’Igihugu, kwizihiza uwo munsi bizabera mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Shyira, Akagari ka Mpinga, Umudugudu wa Vunga ku itariki ya 8 Werurwe 2017. Insanganyamatsiko ni: “Munyarwandakazi, Komeza Usigasire Agaciro Wasubijwe”.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

Stella Ford MUGABO

Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2017-02-06
Editorial

IZINDI NKURU

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Editorial 13 Jan 2023
‘Tubuze umugabo ukunda u Rwanda’-Perezida Kagame

‘Tubuze umugabo ukunda u Rwanda’-Perezida Kagame

Editorial 08 Oct 2016
Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Editorial 29 May 2025
Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Editorial 08 May 2024
Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Editorial 13 Jan 2023
‘Tubuze umugabo ukunda u Rwanda’-Perezida Kagame

‘Tubuze umugabo ukunda u Rwanda’-Perezida Kagame

Editorial 08 Oct 2016
Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Editorial 29 May 2025
Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Editorial 08 May 2024
Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Editorial 13 Jan 2023
‘Tubuze umugabo ukunda u Rwanda’-Perezida Kagame

‘Tubuze umugabo ukunda u Rwanda’-Perezida Kagame

Editorial 08 Oct 2016
prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru