Antoine Felix Tchisekedi Tchilombo (uwakabiri iburyo) Perezida wa RDC yateraniye ejo ku cyumweru mu Itorero rya Philadelphia
Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikesha igitangazamakuru cyitwa Digital Congo gihamya ko aba perezda 2 biyamamarije ku mwanya w’umukuru w’igihugu ari bo Felix Tchisekedi na Martin Fayulu kugeza ubu ugitekereza ko ari we watsinze amatora, ejo ku cyumweru bahuriye mu rusengero rwitwa Philadelphie mu Mujyi wa Kinshasa mu rwego rwo gusenga.
Ku wa 04 Mutarama 2019 Umukuru w’Igihugu Felix Antoine Tchisekedi Tchilombo kimwe n’abandi bayoboke b’Itorero rya Philadelphia yateraniye yitabira amateraniro yo ku cyumweru aha ni muri Komini ya Gombe ari kumwe na Martin Fayulu watsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu ariko akanga kuva ku rizima avuga ko yibwe amajwi na mugenzi we F A Tchisekedi.
Umuvugabutumwa w’uwo munsi wo ku cyumweru yibanze mu kuzirikana imibanire aho yasabye buri wese kumenya umuntu ushobora kugufasha kugira ngo utere imbere ariko kandi ko ukwiye kwirinda umuntu ushobora gutuma usubira inyuma, kuko ngo yakubera inzitizi ishobora kuba utatera imbere.
Muri ayo materaniro yo ku cyumweru yarimo na M Fayulu watsinzwe amatora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018 kuko byatangajwe n’Akanama gashinzwe amatora CENI, itsinda ry’Abapastori b’iryo torero basengeye basabira umukuru w’igihugu ari we F Tchisekedi.
Muri ayo materaniro, umukuru w’igihugu F Tchisekedi Tchilombo yavuze kandi ko ababajwe n’umuturage bamweretse wari watawe hanze y’inzu yakodeshaga kubera kubura ubwinshyu avuga ko mu gihe ikibazo cye kigiye gusuzumanwa ubushishozi ko yaba ashakiwe ahantu ho kwikinga n’umuryango we.
Umuvugabutumwa mu Itorero Philadelphia wabwirije ko ugomba kumenya abakwifuriza gutera imbere n’abakwifuriza gusubira inyuma ugahitamo igikwiye