Abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe urubozo, bigizwemo uruhare na bamwe mu banyeshuri n’abarimu b’intagondwa z’abahutu.
Kimwe n’ahandi henshi mu Mujyi wa Butare, nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Sindikubwabo Théodore yagiriye i Butare, agakoresha inama mu nzu mberabyombi, ijambo yahavugiye ryo gukangurira kwica Abatutsi, ryatumye ubwicanyi buhita butangira.
Kuva ku itariki ya 21-22 Mata 1994, ku Kabutare, mu Mujyi wa Butare, agace kari gatuwemo n’abarimu benshi bigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa mu mashuri yisumbuye yo mu Mujyi wa Butare, bishwe cyangwa bakarangwa n’abasirikare babaga barakomerekeye ku rugamba bakazanwa kuvurirwa i Butare. Abarimu bo muri Kaminuza barangaga abarimu bagenzi babo b’Abatutsi ngo bicwe.
Nk’uko tubikesha CNLG, muri Groupe Scolaire Officiel de Butare Indatwa (GSOB), igitero cya mbere cyaje kwica Abatutsi bari bahahungiye. Icyo gihe muri iki kigo hari hamaze iminsi habera imurikagurisha EXPO. Ibindi bitero byagarutse kwica Abatutsi bari bahasigaye ku itariki ya 28-29 Mata 1994.
Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Runyinya no kuri Komini Runyinya, ubu ni mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, bagoswe n’ibitero by’Interahamwe zirabica bose.
Ku Kigo Nderabuzima cya Matyazo, hari hahungiye Abatutsi basaga 6,000, baturutse muri za Komini Ngoma, Maraba, Runyinya na Huye, bishwe n’Interahamwe. Ubu ni mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.
Abatutsi bari bahungiye i Gihindamuyaga, habarizwa ubu mu Karere ka Huye, barishwe bose.
Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Huye ahitwa Karambi ku Rusengero rw’Abametodisiti, ubu ni mu Murenge wa Huye, mu Karere ka Huye, bakomokaga mu Matyazo, Nyaruguru n’ahandi, bishwe n’Interahamwe zoku Gikongoro zibateye za gerenade.
Kuva ku itariki ya 21-22 Mata 1994 ku kigo cy’amashuri abanza cya EP Matyazo, cyari giherereye muri Komini Huye ahitwaga ku Rusisiro, ubu ni mu Karere ka Huye, hiciwe abatutsi basaga 10,000 bari bahahungiye baturutse muri za Komini Ngoma, Runyinya, Maraba na Huye. Interahamwe zabishe zikoresheje lisansi yo kubatwika, amasasu n’intwaro za gakondo.
Abatutsi bose mu gace ka Gishubi, bashorewe n’Interahamwe babambitse ubusa, bajya kubaroha mu mugezi w’Akanyaru. Abagerageje gucika bahungiye i Kabuye, bicwa ku wa 23 Mata 1994, ubu ni mu Karere ka Gisagara.
Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Komini Ntongwe, barishwe. Ubu ni mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.
Kuva tariki ya 21 Mata 1994, Abatutsi bafatwaga n’Interahamwe, zabajyanaga ku iteme rya Nyabarongo rijya Karongi cyangwa ku kiraro cyambuka Nyabarongo kijya Kirinda (Kibuye), zikabicirayo, zikajugunya muri Nyabarongo.
Abatutsi b’i Bweramvura no mu tundi duce bamaze kwicwa n’Interahamwe, zajyaga kubajugunya mu mugezi witwa Kiryango.
Ku nzu ya Foyer ku Rukina, Interahamwe zahakusanyirizaga Abatutsi, bamara kuba benshi zikajya kubica zikabajugunya muri Nyabarongo.
Ahitwaku Rutabo, bahimbaga CND, ubu ni mu murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, hari hacukuye icyobo kinini cyane, Interahamwe zarohagamo Abatutsi zimaze kwica, hari n’abo bajugunyagamo ari bazima.
Abatutsi bagera ku 50,000 bari bahungiye mu ishuri rya Tekiniki rya Murambi (ETO), bishwe n’Interahamwe n’abasirikare, bayobowe na Perefe wa Gikongoro, Laurent Bukibaruta Félicien Semakwavu wari Burugumesitiri wa komini Nyamagabe, Kapiteni Faustin Sebuhura, Komanda wa Jandarumori ya Gikongoro. Bakeya mu barokotse ibyo bitero bahungiye kuri Kiliziya ya Cyanika, ariko naho Interahame zibasangayo zirabica.
Abatutsi bagera ku 20,000 biciwe i Kaduha. Ubwicanyi bwashishikajwe kandi buyoborwa n’abantu b’injijuke barimo Padiri Nyandwi Robert, Umurundi wari kuri Paruwasi i Kaduha, superefe Joachim Hategekimana, umukozi w’umushinga PDAG witwa Kaga Gatasi wabaye ikirangirire mu kwica i Kaduha, Ngezahayo Straton wahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe, Karangwa François umukozi w’urukiko, Kayihura Albert wari Burugumestri wa Komini Muko ariko abo bose bari bafatanyije n’abajandurume bageze kuri Paruwasi i Kaduha ku itariki 7 Mata 1994 bahabwa amabwiriza na Colonel SIMBA Aloys.
Kaduha yari mu gace kagenzurwa n’ingabo z’Abafaransa mu cyiswe Zone Turquoise. I Kaduha kimwe na Gikongoro yose hirunze abasirikare bamaze gutsindwa ku rugamba, n’interahamwe zihunze Inkotanyi, kandi ni ko bakomezaga kwica Abatutsi.
Abatutsi benshi bari bahungiye ku biro bya Komini Karama, baturutse mu duce dutandukanye harimo n’abaturutse Nyaruguru, bishwe n’Interahamwe ziturutse ku Gikongoro n’ahandi henshi.
Kuva tariki ya 21-22 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye Nyagasozi ku musozi wa Kigarama cya Mpare, Musange na Mpare, muri Komini ya Huye, ubu ni mu Karere ka Huye, bakorewe iyica rubozo no gufata abagore ku ngufu kandi baricwa.
Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari komini Kayenzi, biciwe ku musozi wa Gashinge, ubu akaba ari mu murenge wa Karama mu karere ka Kamonyi.
Abatutsi biciwe Busanze ku kibuga cy’umupira bitaga Demare, ubu habarizwa mu Karere ka Nyaruguru.
Ku mugoroba w’iyi tariki kandi, impunzi nyinshi z’abatutsi yari zahungiye mu Kiliziya ya Cyanika zikakirwa na Padiri Joseph Niyomugabo zishwe n’interahamwe n’abasirikare bari bamaze kwica abandi batutsi bari bahungiye i Murambi.
Abatutsi bagera kuri 24 gusa ni bo babashije kurokoka uwo munsi. Abayoboye ubwicanyi muri Cyanika ni Perefe Bucyibaruta Laurent, Superefe Joseph Ntegeyintwari, Désiré Ngezahayo wari burugumesitiri wa komini Karama, Azarias Nzungize wari umunyamabanga kuri superefegitura ya Karaba na Ugirindege Charles wari assistant burugumestre wa komini Rukondo. Interahamwe zatozwaga na Colonel Aloys Simba (wakatiwe n’urukiko rwa ICTR igifungo cy’imyaka 25) afatanije na Sebuhura Faustin, wahoze ari komanda wa Jandarumori ku Gikongoro.
Interahamwe zishe abatutsi ku kiliziya ya Cyanika zayobowe kandi na Emmanuel Ntaganira (alias Muturage) wari perezida w’ishyaka MDR.
Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Karambo (Kibumbwe) ho muri Perefegitura ya Gikongoro, Ubu ni mu Karere ka Nyamagabe.
Hishwe Abatutsi b’i Nyagatare muri Mahembe (Nyamasheke) biciwe ku musozi wa Kizenga
Hishwe Abatutsi bo ku Cyato (Nyamasheke).