Nyuma yaho ikinyamakuru Igihe.com gitambukije inkuru ifite umutwe Ugira uti “Ni iki cyihishe inyuma y’umugambi w’u Bubiligi wo gukingira ikibaba abagize Jambo Asbl” igaruka ku buryo icyo gihugu gikomeje gukingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside n’abakomeje kuyipfobya, binyuze mu kubaha ubufasha bw’amafaranga yo kongerera imbaraga ibi bikorwa byabo, Jambo asbl yahise isohora itangazo yamagana iyo nkuru yigize umuvugizi w’u Bubiligi.
Icyo umuntu yakwibaza kuva ryari Jambo asbl iba umuvugizi wa Leta y’Ububiligi? Jambo asbl igizwe n’abana b’interahamwe icyo ntawe ugishidikanyaho. Si ababiligi nkuko bibeshya, bafite ibyangombwa by’icyo gihugu. Abagize Jambo ni abakomoka ku bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Barishinze mu 2008 bagamije gutera icyuhagiro benewabo, bateguye ndetse bashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki cyumweru gisoza ukwezi k’Ukuboza, mu Bubiligi no mu Bufaransa basoje imanza eshatu z’abajenosideri bose bakaba barahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa ibihano bitandukanye. Jambo asbl yararuciye irarumira. Usibye gukingira ikibaba ababyeyi babo bahunze ibyaha bya Jenoside, Jambo ishyigikiye ibikorwa bya FDLR, umutwe w’iterabwoba wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, wafatiwe ibihano na Amerika, bakorana kandi n’indi mitwe nka FLN ikorera mu Burasirazuba bwa RDC. Iyi mitwe yose yashinzwe n’abahoze muri FAR ndetse n’initerahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Twibukiranye abagize Jambo asbl
Muri iki gihe Jambo asbl iyoborwa na Robert Mugabowindekwe. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n’abayobora igisirikari cy’u Bufaransa.
Natacha Abingeneye; Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana, wahoze ari Ministiri w’ubucuruzi akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa MRND yari k’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana. Muri 2005, yakatiwe na ICTR kubera ibyaha bya Jenoside ariko yapfuye agikorana n’ubushinjacyaha bw’urukiko ngo atanga amakuru y’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Placide Kayumba; niwe washinze iri huriro aranariyobora. Ubu niwe mukuru wa FDU Inkingi ryashinzwe na Ingabire Victoire. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo, wahoze ari Sous-Préfet wa Gisagara mu ntara y’amajyepfo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 2010, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’icyahoze ari ICTR kubera ibyaha bya genocide, aho yayoboye ubwicanyi k’umusozi wa Kabuye ahiciwe Abatutsi barenga 30,000.
Liliane Bahufite; Ni umukobwa wa Col Juvénal Bahufite, umuvugizi w’ingabo n’interahamwe zahungiye mu cyahoze ari Zaire I Bukavu nyuma yo gutsindwa n’ingabo za RPA/ RPF Inkotanyi