Bwa mbere kuva yirukanwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, James Comey, yatanze ikiganiro kuri televiziyo cyagarutse cyane kuri Perezida Donald Trump aho yavuze ko imyitwarire ye itabereye umukuru w’igihugu.
Tariki 9 Gicurasi 2017 nibwo Trump yirukanye Comey avuga ko adafite ubushobozi bwo kuyobora FBI, icyemezo cyahise gishyirwa mu bikorwa.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na ABC News, Comey uri kwamamaza igitabo cye yise “A Higher Loyalty”, yagarutse ku buryo yabanye na Trump, umugambi wo kwirukana Robert Mueller ndetse no kuba u Burusiya bushobora kuba bufite amakuru yashyira perezida mu kaga.
Yavuze ko Trump aramutse yirukanye Mueller ukuriye Iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora yo mu 2016, yaba agaragaje gusuzugura amategeko.
Yanagarutse kandi ku kuba bishoboka cyane ko hari amakuru Abarusiya bafite kuri Trump ashobora kwangiza isura ye, ndetse anagaragaza ko imyitwarire y’uyu mugabo ufata abagore nk’abo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina gusa itamwemerera kuba perezida.
Ati “Uriya muntu uhora abeshya ku bintu bikomeye n’ibyorohereje ndetse agaharanira ko Abanyamerika babyemera. Ushingiye ku myitwaririre, uwo muntu ntakwiriye kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe.”
Nubwo amubona gutya ariko Comey yavuze ko atifuza ko Trump yeguzwa kuko byaba ari ukubuza Abanyamerika kujya gutora, bihitiramo indangagaciro bakwiye kugenderaho.
Comey kandi yavuze ko Trump yamubwiye ko amwitezeho kuba indahemuka ndetse amusaba guhagarika iperereza kuri Michael Flynn, ibintu perezida we ahakana. Flynn wari Umujyanama wa Trump mu by’umutekano yemeye ko yabeshye FBI ku makuru arebana n’u Burusiya yatanze.
Mu gihe igitabo cya Comey kizashyirwa hanze kuwa kabiri gitegerezanyijwe amatsiko n’abatari bake, Trump na bamwe mu bo ishyaka rye ry’aba- républicains bacyamaganiye kure bavuga ko ibikubiyemo ari ibinyoma ndetse akwiye guhanirwa kumena amabanga y’igihugu.
Hari n’abandi ariko basanga iki gitabo ari umwanya mwiza Comey abonye wo kwisobanura no gukura icyasha ku izina rye. Aba- démocrates bamushinja kutitwara neza mu kibazo kirebana no kuba Hillary Clinton yarabitse ubutumwa bw’akazi kuri mudasobwa ye bwite, aho bashimangira ko amagambo yavuze ari mu byagize uruhare mu gutuma atsindwa amatora ya perezida.