Jean Pierre Bemba, Umunyapolitiki uherutse kugirwa umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yatangaje ko tariki ya Mbere Kanama azasubira mu gihugu cye cya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo gutanga kandidatire mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
Bemba ari mu Bubiligi nyuma yo kugirwa umwere na ICC mu kwezi gushize.
Mu kiganro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, uyu mugabo wahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko vuba aha azasubira mu gihugu cye.
Yagize ati “Ndifuza kugera i Kinshasa tariki ya 1 Kanama mu gitondo. Namenyesheje abayobozi ndetse na Loni igihe nzahagerera.”
Bemba w’imyaka 55 ni we washinze umutwe MLC (Mouvement de Libération du Congo) waje guhindukamo ishyaka ari naryo aziyamamaza ahagarariye.
Yavuze ko uretse amatora, azajya no kureba igituro cya se witabye Imana ari mu buroko.
Ati “Hari n’izindi mpamvu zijyanye n’umuryango zizatuma ngenda harimo no kureba ahashyinguwe data no gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida.”
Amatora ya Perezida agamije gushaka uzasimbura Joseph Kabila utemerewe n’Itegeko Nshinga kongera kwiyamamaza nubwo nta gihamya ko atazabikora.
Jeune Afrique yatangaje ko Bemba yavuze ko Kabila aramutse yongeye kwiyamamaza yaba ashakira ibyago Congo.
Ati “Itegeko Nshinga rirahari, niriramuka ritubahirijwe bizaba ari ibyago ku gihugu.”
Yasabye abatavuga rumwe na Leta kwishyira hamwe ndetse byaba na ngombwa bagatanga umukandida umwe. Yavuze ko yifuza kubiganira na mugenzi we Moise Katumbi utavuga rumwe na Leta uri mu buhungiro.
Yagize ati “Niba dushaka impinduka, hakenewe umukandida umwe uhagararira abatavuga rumwe na Leta. Nzashyigikirra uwo ari we wese uzahagararira inyungu z’abatavuga rumwe na Leta.”
Uyu mugabo wari umaze igihe muri gereza yavuze ko azanye inyandiko y’amapaji 200 ikubiyemo imigabo n’imigambi yo kuzahura Congo haba mu burezi, mu bukungu, ubuzima n’ibindi.
Bemba yagizwe umwere na ICC nyuma yo guhamywa ibyaha mu mwaka wa 2016 byakorewe muri Centrafrique n’inyeshyamba yari ayoboye mu myaka ya 2000.
MAOMBI jOHN
NONE SE MURI IBYO MUVUZE NI IKIHE YABURIYE KABILA? CYANGWA NI IBYIFUZO BYANYU MURI GUTANGAZA NKUKO MUHORA MUBIGIRA?????