• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Judi Rever na Kayumba Nyamwasa

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 29 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Judi Rever ni umunyakinyoma kabombo  w’umunya Canada wiyemeje kuba umuzindaro w’ibitekerezo  by’ imitwe y’iterabwoba nka RNC, n’abandi babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR.  Akaba yari n’inshuti cyane ya Patrick Karegeya nawe wafatanyije na Kayumba Nyamwasa gushinga umutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma yo guta inshingano ze mu Rwanda.

Amateshwa asebya u Rwanda n’abayobozi barwo n’ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Rudi Rever ayanyuza mu kinyamakuru”Marianne Rever” cy’aho muri Canada, kenshi ugasanga ari imvugo  isa neza neza n’iy’abicanyi, nka Théoneste BAGOSORA, Anatole NSENGIYUMVA, Ferdinand NAHIMANA, n’abandi  bahamwe n’uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu  mugome Judi Rever,  wahagurukiye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntanatinya gushyira  ku ngabo za FPR-Inkotanyi ubwicanyi bwabereye hirya no hino mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.Mu buswa bwinshi agashyiramo n’ubwabereye mu duce ingabo za FPR zitagenzuraga ku matariki  ahimbahimbana n’ ibigarasha n’interahamwe ngenzi ze. Ibi abikora kandi atitaye ku buhamya bwatanzwe  mu nkiko zinyuranye, zirimo  n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(ICTR), aho abantu batandukanye, barimo n’abashakashatsi mpuzamahanga, bagaragaje uruhare rudashidikanywaho  rw’Interahamwe, abajandarume n’ abasirikari ba Leta y’Abatabazi(FAR) mu gutsemba Abatutsi  hirya no hino mu Rwanda.

Urugero rugaragaza urwango ruvanze n’ubuswa bwa RUDI REVER, ni aho yanditse  ko ngo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu Bisesero  bwakozwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi , akirengagiza ko  ubwicanyi bukorwa,  Kibuye yose na yagenzurwaga n’ingabo za Leta. Ibi bigashimangirwa n’ubuhamya bw’abasirikari b’Abafaransa bari muri operation Turquoise,  banashinjwa kuba baratereranye abari bahungiye mu Bisesero, babwiye itsinda ry’abadepite b’Ubufaransa ko ingabo za FAR zari  mu BISESERO no mu bindi bice bya Kibuye  kugeza tariki 18 Nyakanga 1994.

Si ibi gusa kuko nko mu rubanza rwa Eriezel NIYITEGEKA rwabereye Arusha muri ICTR, abatangabuhamya barimo abarokotse ubwicanyi bwabereye mu Bisesero ndetse n’ababugizemo uruhare, basobanuye neza uburyo ku matariki ya 13 na 14/05/1994, uyu Eriezel Niyitegeka  yayoboye Interahamwe na EX-FAR basaga 6000 mu bitero byishe ibihumbi n’ibihumbi  by’Abatutsi bari bahungiye mu misozi ya Bisesero. Abatutsi bari basigaye bakomeje kwirwanaho, maze tariki 18/06/1994, Edouard Karemera Alias Rukusanya, wari Minitsri w’ubutegetsi bw’Igihugu, ategeka ko mu Bisesero hakorwa”isuku”, nabwo hapfa abatabarika.

Imiryango  iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nka SURVIE, igaragaza ko mu binyoma bye,  JUDI REVER yifashisha ababeshyi nka James MUNYANDINDA. Uyu muhemu  abenshi basigaye bafata nk’uwataye umutwe, muw’2017  yatanze ubuhamya yemeza ko indege ya Perezida Yuvenali HABYARIMANA  yahanuwe na FPR-Inkotanyi. Aya magambo yaje guteshwa agaciro kuko byagaragaraga ko ari aya mpemukendamuke.

Icyo abazi neza amateka y’uRwanda bakomeza kwibaza  kuri aya mahomvu ya  JUDI REVER rero, ni ukumenya  niba  ayaterwa  gusa n’urwango afitiye FPR-Inkotanyi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,  niba yifitiye uburwayi bwo kugoreka ukuri kugaragarira buri wese, cyangwa akaba afitemo izindi nyungu (iz’izirari ry’umubiri n’iz’amafaranga),dore ko  amakuru ava muri RNC na FDLR, avuga ko  uyu mugore witwara nk’uwigurisha  afitanye ubucuti bwihariye na Kayumba Nyamwasa n’abandi  bo mu mitwe y’iterabwoba.

Amakuru yizewe kandi, avuga ko uyu  Judi REVER afitanye isano ya hafi n’umugore witwa Nicole BERJOVIN waburaniye Paulina Nyiramasuhuko. Mu miburanire ye itaragenderaga ku itegeko na rimwe, yirirwaga atuka FPR kugeza ubwo abacamanza bari bayobowe n’Umunyatanzaniya William SEKULE bamwibukirije ko FPR atariyo iregwa muri urwo rubanza. Iyo yaburaga ingingo  ishinjura”umukiliya” we, yahitaga  asuka amarira(y’ingona), amayeri yo kuyobya abacamanza ngo batwarwe n’amarangamutima.Ntibyamuhiriye ariko kuko urubanza rwa Nyiramasuhuko rwari urucabana, biza kurangira akaniwe urumukwiye.

Twababwira kandi ko Iki kinyamakuru  MARIANNE REVER  cyakomeje gutambutsa inyandiko z’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’Umubiligi  Philip REYNTJENS, Umufaransa André GUICHAOUA, Umunyakameruni Charles ONANA , n’abandi  nka Pierre PEAN batahwemye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushyigikira ku mugaragaro Interahamwe n’ibindi bisa  nazo.

Ubugarasha n’ubuterahamwe bwa Rudi Rever n’agatsiko ke tuzakomeza kubukurikiranira hafi no kubwamagana, kuko tutakwihangarira abagoreka amateka y’Abanyarwanda.

2020-06-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Ubwanditsi 10 Jan 2019
Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Ubwanditsi 02 Jul 2018
Uganda: Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi nawe yarusimbutse

Uganda: Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi nawe yarusimbutse

Ubwanditsi 28 Sep 2018
Ibinyamakuru bya CMI Bikomeje Gukwirakwiza Ibinyoma Bikubiye mu Birego ko Bamwe mu Basirikari ba Uganda Banekera u Rwanda nta Kimenyetso na akimwe Batanga

Ibinyamakuru bya CMI Bikomeje Gukwirakwiza Ibinyoma Bikubiye mu Birego ko Bamwe mu Basirikari ba Uganda Banekera u Rwanda nta Kimenyetso na akimwe Batanga

Ubwanditsi 28 Aug 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2016 : Ibiciro by’Amatike  ku mukino w’uRwanda na congo Kinshasa  byazamuwe
IMIKINO

CHAN 2016 : Ibiciro by’Amatike ku mukino w’uRwanda na congo Kinshasa byazamuwe

Ubwanditsi 27 Jan 2016
Isano ya Museveni n’urupfu rwa Kirumira rwashegeshe imitima y’Abanya-Uganda
INKURU NYAMUKURU

Isano ya Museveni n’urupfu rwa Kirumira rwashegeshe imitima y’Abanya-Uganda

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside
ITOHOZA

Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 08 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru