• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari   |   30 Jun 2025

  • APR BBC izahura na REG ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball 2025, ni nyuma yo gusezerera Patriots BBC   |   30 Jun 2025

  • AMAFOTO: Serumogo Omar yongereye amasezerano muri Rayon Sports, Rushema Chris na Tambwe Gloire basinya amasazerano mashya   |   28 Jun 2025

  • Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka   |   28 Jun 2025

  • AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali   |   26 Jun 2025

  • Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi   |   25 Jun 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»KABUGA FELESIYANI ISI YAGEZAHO IMUBANA NTOYA, FLASH DISK YAFATANWE UMUKWE WE NGIRABATWARE YABA ARIYO MVANO YO GUFATWA KWE?

KABUGA FELESIYANI ISI YAGEZAHO IMUBANA NTOYA, FLASH DISK YAFATANWE UMUKWE WE NGIRABATWARE YABA ARIYO MVANO YO GUFATWA KWE?

Editorial 17 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda yagize ati amaherezo y’ inzira ni mu nzu,kandi amaraso arasama. Iryamukuru ntirihera,  nyuma y ‘imyaka 26 ashakishwa uruhindu,isi yarayimajije ibirenge,  umugwizatunga akaba n’ umugwizarwango, Felisiyani KABUGA , no murigereza ngo ba!!!Inkuru yabaye impamo, uyu muherwe watanze byose ngo Abatutsi bashirire ku icumu, kuri uyu wagatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, ahashyira 06h30 mu rukererera yatawe muri yombi hafi y ‘umujyiwa PARIS, Kapitali y’ uBufaransa. Gahini yishe umuvandimwe we Abeli, yibeshya ko amahanga azamuhisha, nyamara ntiyari kwihisha ijisho ry’ Uwiteka.Nguko byagendekeye Felisiyani Kabuga, ari narwo rutegereje undi mugambanyi wese.

Byavuzwe kenshi ko gufata KABUGA byananiranye ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyiraho igihembo cya miliyoni eshanu z’ amadolari, arabarirwa muri miliyari hafi eshanu uvunje mu manyarwanda, ariko buri gihe agaca mu myanya y’intoki abamugeraga amajanja. Mu myaka ya za 2000 ndetse hari uwaranze aho yari atuye muri Kenya, bimuviramo kwicwa.Nyuma yaho hakwijwe ibihuhako yapfuye.Ntibyari byo kuko mu mwaka  wa2007, umukwe we Augustin NGIRABATWARE yafatanywe flash disk iriho amakuru agaragaza ko Kabuga yari ari Frankfurt mu Budage, inagaragaza ko arwaye kuko hariho inyemezabuguzi y’ibitaro. Akibona Polisi ije ku mufata, Ngirabatware yakandiye Flash disk arayimena, ariko amakuru yariho abahanga bagerageza kuyabona nyuma yo kuyiteranya. Ndetse mu bwenge buciriritese, ubwo umugore wa Kabuga yitabaga Imana, umugabo we yoherereje ubutumwa bwogushimira abamushyinguye, nabyo bikaba ikindi kimenyetso ko abavugaga ko Kabuga atakiri ho byari ukuyobya uburari.Abasesenguzi bahamya ko n’ubwo KABUGA yari afite inoti zihagije zo kwigura, icyatumaga adafatwa ahanini ari impamvu za politiki, hakiyongeraho ubunebwe n’ ubushake buke bw’ abagenzacyaha b urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, bukunze kuranga abakozi ba Loni muri rusange.

Wasobanura ute ukuntu Kabuga, utaranaminuje mu mashuri, ashobora kwambukiranya isi yose ntawe umuvumbuye. Ni gute ikoranabuhanga mu itumanaho ryateye imbere bitangaje, ritashoboye gutahura Kabuga ubwo yavaga muri Kenya, ajya gutura no gucururiza mu Bubiligi, Ubusuwisi, Ubudage, RDC, uBufaransa, n’ ahandi ?Mu bariye ibifaranga bya Felisiyani Kabuga harimo na Col. Patrick Karegeya, wari mu buyobozi bw’inzego z’iperereza mu Rwanda, ndetse amakuru adashidikanywaho akemeza ko abakobwa ba Kabuga banahaye Col. Karegeya ruswa y’igitsina, maze aho gushyira imbere inyungu z’ igihugu ahitamo gushyira imbere inda no kwishimisha, abangamira kenshi ifatwa ryinkoramaraso Kabuga Felisiyani n’abandibatabarika. Nawe ariko ntibyamuhiriye, yaje kugwa igihugu igicuri, azize kukigambanira.

IFATWA RYA KABUGA RYAKIRIWE RITE?

Inkuru y’ uko Kabuga yatawe muri yombi, muri rusange yururukije imitima ya benshi mu banyotwe n’ubutabera, bifuza ko uwagize uruhare wese muri Jenoside yakorewe Abatutsi aryozwa ubugome bwe. Mu kiganiro bagiranye n’ itangazamakuru, yaba Ministri w’ Ubutabera, Johnson BUSINGYE, yaba na Dr Jean Damascène BIZIMANA uyobora CNLG, bagaragaje ko iyi ari intambwe itewe mu kwerekana ko ntawe uzacika ubutabera, bigatanga icyizere ko n’abakibundabunda hirya no hiro umunsi uzagera bagakubitwa intahe mu gahanga. Banongeyeho ko iki gikorwa kigaragaza kohari abamaze kumva ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha ndengakamere cyakorewe isi yose, bityo amahanga akaba akwiye guhagurukira rimwe agahiga bukware izo nkoramaraso.

Abasesenguzi banahamya ko iki gikorwa ari umusaruro mwiza w’umubano ugenda ubyutsa umutwe hagati y’ uRwanda n’ u Bufaransa, bakabishingira ku bindi bikorwa byiza Perezida Emmanuel MACRON yakoze birimo gutegeka ko inyandiko zose zireba uruhare uBufaransa bukekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zitakomeza kugirwa ibanga nk’uko byahoze ku ngoma zamubanjirije, ndetse ashyiraho Komisiyo yihariye ishinzwe gusesengura ibirego byose bishija u Bufaransa kwijandika mu bwicanyi bwadutwaye abasaga miliyoni mu gihe cy’ amezi atatu gusa. Hari n’ abasanga kuba Umuryango w’ Ibihugu bikoresha Ururimi rw’ Igifaransa uyobowe n’Umunyarwandakazi, Louise MUSHIKIWABO, nabyo ari ikimenyetso cy’ umubano mwiza hagati y’uRwana n’ u Bufaransa, nabyo bikaba byaba impamvu yo kwanga gukomeza kubika Felisiyani KABUGA.

ESE GUFATA KABUGA BYABA ARI AMACENGA AGAMIJE KURENGERA ABANDI BICANYI BATARAFATWA?

Nubwo muri rusange abenshi twavuganye, barimo n’abaharanira inyungu z’ abacitse ku icumu, ari abishimiye iri fatwa rya Kabuga, hari n’ababyakiranye amakenga. Muri bo, hari abagira bati Kabuga afite imyaka 84 y’ amavuko.Urubanza rwe rushobora kuzatinzwa nk’uko imanza za Arusha zatwaye imyaka n imyaniko, akazapfa rutarangiye, cyangwa rwanarangira ntazabashe kurangiza igihano azaba yarahawe, kubera ubusaza.

Hari abagira bati, none byaba ari ukujijijisha, ngo amahanga aboneko ntacyo  uBufaransa budakora ngo abahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwe ubutabera, kandi mu by’ukuri umuntu w’ imyaka 84 nta gihe kinini aba ashigaje ku isi. Ibi bakabishingira ko bitumvikana uko Kabuga yabayarageze mu Bufaransa, mu murwa mukuru Paris, nta bategetsi babimufashijemo.

Twibutseko KABUGA Felisiyani atari we mujenosideri wenyine uri mu Bufaransa. Ng’abo baDr Eugene Rwamucyona n’ubu byananiranye kumuburanisha, ng’uwo Agatha Kanziga umugore wa Yuvenali Habyarimana, uvugwa cyane mu kazu kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside, Padiri Wenceslas MUNYESHYAKA wisomera misa nka kera akibera kuri SainteFamille, Laurent BUCYIBARUTA wahaye imibiri y’Abatutsi inkongoro muriGikongoro yari abereyePerefe, n abandi bibereye muri paradizo mu Bufaransa. Si abo gusa, hari n’abandi ibihumbi byinshi bituye mu bihugu nka Cameroun, Cote d’Ivoire, Senegal, Benin, Congo Brazza, RDC n’ ibindi uBufaransa buvugamo ijambo rikijyana. Ese kuba aba bose badashyikirizwa ubutabera, ni igihe kitaragera koko, Ni uko nta bimenyetso se, ifatwa rya Kabuga ryaba rifunguri imiryango yagereza abasigaye se. Tubitege amaso.

UMWANZURO

Byaba ari ubushake bwa politiki bugenda bwiyongera, yaba ari umukino wa politiki no kuyobya uburari, ikiriho ni uko ubu ibigarasha ubwoba bwabitashye.Isi yabibanye nini cyane. Niba Kabuga afashwe we yari afite n’ ayo kwigura, izindi nzererezizi ziradagadwa zibaza aho zibandwa zerekeza.Hari amakuru atugezeho avuga ko muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, muri FDLR n’indi mitwe y’ iterabwoba, bari mu kiriyo. Uretse ibifaranga Kabuga yabahaga we na ba Rujugiro, batangiye kubona ko umugambi wabo utazarama, kuko amazi atakiri ya yandi, n’ u Bufaransa bari barambirijeho butangiye guca imizi y’igiti bicayeho.Batangiye kwibaza bati niba uBufaransa buduyeho amaboko, ni gute Afrika y’Epfo yakomeza kubika Fulgence Kayishema wamaze abantu mu yahoze ariKomini Kivumu? Ni gute Zimbabwe, bivugwa ko ihishe Protais Mpiranya, wari mu mutwe urinda Perezida Habyarimana wanishe abatabarika, yakomeza kumutsimbararaho. Ese ni ikihe gihugu cyakwirengera gukomeza gushyira munsi y’urutara Augustin Bizimana wari Ministri w’ ingabo zatsinzwe, n’umurundo w’ibirego agendana? Ubwoba bwa barukarabankaba burumvikana.

Kabuga Felisiyani yavukiye mu yahozeariKomini Mukarange, muriPerefegitura ya Byumba, muw 1935.Ubwicanyi bwo mu muryango we bwatangiye gutahurwa mu myaka ya za 80, ubwo mwenenyina NYANJOBE yicishaga umugore we inyundo nawe akiyahura. Kabuga Felisiyani ari ku isonga mu bashinze bakayobora radio RTLM/Inkoramahano. Uretse ibyo, yanashoye miliyoni nyinshi mu gutoza Interahamwe, azigurira imbunda grenades ,udushoka n’imipangaza koresheje mu bwicanyi. Nyuma y’aho ingoma-ngome iburiye amajyo, ikerekeza mu buhungiro, Kabuga yabaye umucungamutungo w’ikigega gishinzwe gutegura ibitero byo kugaruka mu Rwanda gusoza Jenoside basize batarangije.Icyokigega harinamafaranga cyahaye RNC yaKayumbaNyamwasa, doreko hari abakwe n’ abavandimwe ba Kabuga ba hafi bari muri iyi ngirwa shyaka. Kugabana ako kayabo byaje kunanirana, umwiryane uravuka, bigira n’ uruhare mu ifatwa rya Kabuga.

Dusoza twibukiranye ko inabi itajya itsinda ineza. Wakora ikibi ukihisha, ariko amaraso arasama.Uwareba kure yasaba imbabazi, akava mu mateshwa,  bitabaye ibyo amateka azabacira urubanza.Mbwirabumva ni umwana w’Umunyarwanda

2020-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Editorial 26 Jun 2018
Nyuma yo gutsindwa na Mushikiwabo k’Ubuyobozi bwa OIF Michaella Jean yatangiye kwivanga muri politiki y’u Rwanda

Nyuma yo gutsindwa na Mushikiwabo k’Ubuyobozi bwa OIF Michaella Jean yatangiye kwivanga muri politiki y’u Rwanda

Editorial 09 Nov 2018
Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Editorial 11 Oct 2019
Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe  Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda

Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda

Editorial 04 Dec 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru