• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»KABUGA FELESIYANI ISI YAGEZAHO IMUBANA NTOYA, FLASH DISK YAFATANWE UMUKWE WE NGIRABATWARE YABA ARIYO MVANO YO GUFATWA KWE?

KABUGA FELESIYANI ISI YAGEZAHO IMUBANA NTOYA, FLASH DISK YAFATANWE UMUKWE WE NGIRABATWARE YABA ARIYO MVANO YO GUFATWA KWE?

Editorial 17 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda yagize ati amaherezo y’ inzira ni mu nzu,kandi amaraso arasama. Iryamukuru ntirihera,  nyuma y ‘imyaka 26 ashakishwa uruhindu,isi yarayimajije ibirenge,  umugwizatunga akaba n’ umugwizarwango, Felisiyani KABUGA , no murigereza ngo ba!!!Inkuru yabaye impamo, uyu muherwe watanze byose ngo Abatutsi bashirire ku icumu, kuri uyu wagatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, ahashyira 06h30 mu rukererera yatawe muri yombi hafi y ‘umujyiwa PARIS, Kapitali y’ uBufaransa. Gahini yishe umuvandimwe we Abeli, yibeshya ko amahanga azamuhisha, nyamara ntiyari kwihisha ijisho ry’ Uwiteka.Nguko byagendekeye Felisiyani Kabuga, ari narwo rutegereje undi mugambanyi wese.

Byavuzwe kenshi ko gufata KABUGA byananiranye ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyiraho igihembo cya miliyoni eshanu z’ amadolari, arabarirwa muri miliyari hafi eshanu uvunje mu manyarwanda, ariko buri gihe agaca mu myanya y’intoki abamugeraga amajanja. Mu myaka ya za 2000 ndetse hari uwaranze aho yari atuye muri Kenya, bimuviramo kwicwa.Nyuma yaho hakwijwe ibihuhako yapfuye.Ntibyari byo kuko mu mwaka  wa2007, umukwe we Augustin NGIRABATWARE yafatanywe flash disk iriho amakuru agaragaza ko Kabuga yari ari Frankfurt mu Budage, inagaragaza ko arwaye kuko hariho inyemezabuguzi y’ibitaro. Akibona Polisi ije ku mufata, Ngirabatware yakandiye Flash disk arayimena, ariko amakuru yariho abahanga bagerageza kuyabona nyuma yo kuyiteranya. Ndetse mu bwenge buciriritese, ubwo umugore wa Kabuga yitabaga Imana, umugabo we yoherereje ubutumwa bwogushimira abamushyinguye, nabyo bikaba ikindi kimenyetso ko abavugaga ko Kabuga atakiri ho byari ukuyobya uburari.Abasesenguzi bahamya ko n’ubwo KABUGA yari afite inoti zihagije zo kwigura, icyatumaga adafatwa ahanini ari impamvu za politiki, hakiyongeraho ubunebwe n’ ubushake buke bw’ abagenzacyaha b urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, bukunze kuranga abakozi ba Loni muri rusange.

Wasobanura ute ukuntu Kabuga, utaranaminuje mu mashuri, ashobora kwambukiranya isi yose ntawe umuvumbuye. Ni gute ikoranabuhanga mu itumanaho ryateye imbere bitangaje, ritashoboye gutahura Kabuga ubwo yavaga muri Kenya, ajya gutura no gucururiza mu Bubiligi, Ubusuwisi, Ubudage, RDC, uBufaransa, n’ ahandi ?Mu bariye ibifaranga bya Felisiyani Kabuga harimo na Col. Patrick Karegeya, wari mu buyobozi bw’inzego z’iperereza mu Rwanda, ndetse amakuru adashidikanywaho akemeza ko abakobwa ba Kabuga banahaye Col. Karegeya ruswa y’igitsina, maze aho gushyira imbere inyungu z’ igihugu ahitamo gushyira imbere inda no kwishimisha, abangamira kenshi ifatwa ryinkoramaraso Kabuga Felisiyani n’abandibatabarika. Nawe ariko ntibyamuhiriye, yaje kugwa igihugu igicuri, azize kukigambanira.

IFATWA RYA KABUGA RYAKIRIWE RITE?

Inkuru y’ uko Kabuga yatawe muri yombi, muri rusange yururukije imitima ya benshi mu banyotwe n’ubutabera, bifuza ko uwagize uruhare wese muri Jenoside yakorewe Abatutsi aryozwa ubugome bwe. Mu kiganiro bagiranye n’ itangazamakuru, yaba Ministri w’ Ubutabera, Johnson BUSINGYE, yaba na Dr Jean Damascène BIZIMANA uyobora CNLG, bagaragaje ko iyi ari intambwe itewe mu kwerekana ko ntawe uzacika ubutabera, bigatanga icyizere ko n’abakibundabunda hirya no hiro umunsi uzagera bagakubitwa intahe mu gahanga. Banongeyeho ko iki gikorwa kigaragaza kohari abamaze kumva ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha ndengakamere cyakorewe isi yose, bityo amahanga akaba akwiye guhagurukira rimwe agahiga bukware izo nkoramaraso.

Abasesenguzi banahamya ko iki gikorwa ari umusaruro mwiza w’umubano ugenda ubyutsa umutwe hagati y’ uRwanda n’ u Bufaransa, bakabishingira ku bindi bikorwa byiza Perezida Emmanuel MACRON yakoze birimo gutegeka ko inyandiko zose zireba uruhare uBufaransa bukekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zitakomeza kugirwa ibanga nk’uko byahoze ku ngoma zamubanjirije, ndetse ashyiraho Komisiyo yihariye ishinzwe gusesengura ibirego byose bishija u Bufaransa kwijandika mu bwicanyi bwadutwaye abasaga miliyoni mu gihe cy’ amezi atatu gusa. Hari n’ abasanga kuba Umuryango w’ Ibihugu bikoresha Ururimi rw’ Igifaransa uyobowe n’Umunyarwandakazi, Louise MUSHIKIWABO, nabyo ari ikimenyetso cy’ umubano mwiza hagati y’uRwana n’ u Bufaransa, nabyo bikaba byaba impamvu yo kwanga gukomeza kubika Felisiyani KABUGA.

ESE GUFATA KABUGA BYABA ARI AMACENGA AGAMIJE KURENGERA ABANDI BICANYI BATARAFATWA?

Nubwo muri rusange abenshi twavuganye, barimo n’abaharanira inyungu z’ abacitse ku icumu, ari abishimiye iri fatwa rya Kabuga, hari n’ababyakiranye amakenga. Muri bo, hari abagira bati Kabuga afite imyaka 84 y’ amavuko.Urubanza rwe rushobora kuzatinzwa nk’uko imanza za Arusha zatwaye imyaka n imyaniko, akazapfa rutarangiye, cyangwa rwanarangira ntazabashe kurangiza igihano azaba yarahawe, kubera ubusaza.

Hari abagira bati, none byaba ari ukujijijisha, ngo amahanga aboneko ntacyo  uBufaransa budakora ngo abahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwe ubutabera, kandi mu by’ukuri umuntu w’ imyaka 84 nta gihe kinini aba ashigaje ku isi. Ibi bakabishingira ko bitumvikana uko Kabuga yabayarageze mu Bufaransa, mu murwa mukuru Paris, nta bategetsi babimufashijemo.

Twibutseko KABUGA Felisiyani atari we mujenosideri wenyine uri mu Bufaransa. Ng’abo baDr Eugene Rwamucyona n’ubu byananiranye kumuburanisha, ng’uwo Agatha Kanziga umugore wa Yuvenali Habyarimana, uvugwa cyane mu kazu kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside, Padiri Wenceslas MUNYESHYAKA wisomera misa nka kera akibera kuri SainteFamille, Laurent BUCYIBARUTA wahaye imibiri y’Abatutsi inkongoro muriGikongoro yari abereyePerefe, n abandi bibereye muri paradizo mu Bufaransa. Si abo gusa, hari n’abandi ibihumbi byinshi bituye mu bihugu nka Cameroun, Cote d’Ivoire, Senegal, Benin, Congo Brazza, RDC n’ ibindi uBufaransa buvugamo ijambo rikijyana. Ese kuba aba bose badashyikirizwa ubutabera, ni igihe kitaragera koko, Ni uko nta bimenyetso se, ifatwa rya Kabuga ryaba rifunguri imiryango yagereza abasigaye se. Tubitege amaso.

UMWANZURO

Byaba ari ubushake bwa politiki bugenda bwiyongera, yaba ari umukino wa politiki no kuyobya uburari, ikiriho ni uko ubu ibigarasha ubwoba bwabitashye.Isi yabibanye nini cyane. Niba Kabuga afashwe we yari afite n’ ayo kwigura, izindi nzererezizi ziradagadwa zibaza aho zibandwa zerekeza.Hari amakuru atugezeho avuga ko muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, muri FDLR n’indi mitwe y’ iterabwoba, bari mu kiriyo. Uretse ibifaranga Kabuga yabahaga we na ba Rujugiro, batangiye kubona ko umugambi wabo utazarama, kuko amazi atakiri ya yandi, n’ u Bufaransa bari barambirijeho butangiye guca imizi y’igiti bicayeho.Batangiye kwibaza bati niba uBufaransa buduyeho amaboko, ni gute Afrika y’Epfo yakomeza kubika Fulgence Kayishema wamaze abantu mu yahoze ariKomini Kivumu? Ni gute Zimbabwe, bivugwa ko ihishe Protais Mpiranya, wari mu mutwe urinda Perezida Habyarimana wanishe abatabarika, yakomeza kumutsimbararaho. Ese ni ikihe gihugu cyakwirengera gukomeza gushyira munsi y’urutara Augustin Bizimana wari Ministri w’ ingabo zatsinzwe, n’umurundo w’ibirego agendana? Ubwoba bwa barukarabankaba burumvikana.

Kabuga Felisiyani yavukiye mu yahozeariKomini Mukarange, muriPerefegitura ya Byumba, muw 1935.Ubwicanyi bwo mu muryango we bwatangiye gutahurwa mu myaka ya za 80, ubwo mwenenyina NYANJOBE yicishaga umugore we inyundo nawe akiyahura. Kabuga Felisiyani ari ku isonga mu bashinze bakayobora radio RTLM/Inkoramahano. Uretse ibyo, yanashoye miliyoni nyinshi mu gutoza Interahamwe, azigurira imbunda grenades ,udushoka n’imipangaza koresheje mu bwicanyi. Nyuma y’aho ingoma-ngome iburiye amajyo, ikerekeza mu buhungiro, Kabuga yabaye umucungamutungo w’ikigega gishinzwe gutegura ibitero byo kugaruka mu Rwanda gusoza Jenoside basize batarangije.Icyokigega harinamafaranga cyahaye RNC yaKayumbaNyamwasa, doreko hari abakwe n’ abavandimwe ba Kabuga ba hafi bari muri iyi ngirwa shyaka. Kugabana ako kayabo byaje kunanirana, umwiryane uravuka, bigira n’ uruhare mu ifatwa rya Kabuga.

Dusoza twibukiranye ko inabi itajya itsinda ineza. Wakora ikibi ukihisha, ariko amaraso arasama.Uwareba kure yasaba imbabazi, akava mu mateshwa,  bitabaye ibyo amateka azabacira urubanza.Mbwirabumva ni umwana w’Umunyarwanda

 

2020-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyamakuru Mugabe Robert, aracyagudagurana n’ubutabera ku byaha byo gusambanya abana

Umunyamakuru Mugabe Robert, aracyagudagurana n’ubutabera ku byaha byo gusambanya abana

Editorial 24 May 2019
RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

Editorial 20 Oct 2019
Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu

Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu

Editorial 04 Dec 2018
DRC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda

DRC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda

Editorial 09 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Radio Itahuka mu buhungiro mu Bubiligi
ITOHOZA

Radio Itahuka mu buhungiro mu Bubiligi

Editorial 04 Aug 2016
Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique na Darfur bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka
Mu Rwanda

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique na Darfur bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka

Editorial 09 Apr 2016
Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994
ITOHOZA

Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994

Editorial 28 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru