Muri iki gitondo cyo kuwa kane tariki ya 11 Kanama 2016, igice cy’inyubako y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Bizimungu Pasteur, w’imyaka 66, cyafashwe n’inkongi y’umuriro kuburyo butunguranye ! iyi nyubako ikaba iherereye ku Kacyiru munsi ya Ambasade y’Abaholandi ahazwi nka KBC, iki gice cyarimo ububiko bw’ikigo mpuzamahanga IFDC nicyo cyafashwe n’inkongi, bikekwa ko yaba yatewe n’amashanyarazi y’aho bari mu bikorwa byo gusudira ibyuma.
Ariko hakaba hari n’abavugako ibi bintu by’inkongi zahato nahato haba hari ikindi kibyihishe inyuma.
Iyi nzu yafashwe n’inkongi ahagana saa tatu n’igice z’igitondo ikoreramo isomero rizwi nka Librarie Ikirezi, gusa ryo ntiryagezweho n’iyi nkongi kuko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya umuriro ryahise rigoboka.
Pasteur Bizimungu wigeze kuyobora u Rwanda, wari umaze igihe atagaraga bivigwa ko asigaye yibera muri Rubavu, ariko muri iki gitondo akaba yari mumjyi wa Kigali, ntiyaherukaga kugira icyo atangariza itangazamakuru, kuko mu mbabazi yahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, harimo ko abujijwe gukora ibikorwa bya Politiki no kuvugana n’Itangazamakuru akaba yavuze ko ashimira polisi uburyo yamugobotse.
Yagize ati “ Byadutunguye kuko ntabwo twakekaga ko impanuka nk’iyi yashoboraga kuba, twabyakiriye nabi kuko tutari tubyiteze, ariko Polisi yashoboye kuza vuba vuba, ifatanya n’ubushobozi twari dufite. Hari imodoka zirenze eshatu za polisi kandi bamaze igihe kirenze isaha barimo kurwana n’uyu muriro. Badutabaye rero vuba vuba, ngira ngo biri buze gutungana.”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali,Supt. Hitayezu Emmanuel yavuze ko bakimara kumenyeshwa amakuru bihutiye gutabara, umuriro utaragera ku yindi ntera.
Iyi nyubako Pasteur Bizimungu yayiguze mu cyamunara, igice cy’imbere gikoreramo Amasade y’Abaholande yamubaye hafi ubwo yari afungiye icyaha cyo kwigomeka k’ Ubutegetsi no gukora ibikorwa bya Politiki bitemewe n’amategeko, amacakubiri no kugumura rubanda yifashihije ishyaka rye PDR-Ubuyanja yari afatanije na Ntakirutinka Charles, yakatiwe imyaka 15, ahabwa imbabazi za perezida amazemo imyaka 4.
Inyubako ya Bizimungu Pasteur yafashwe n’inkongi y’umuriro