• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kagame yahishuye ko yabajije Trump ‘mu buryo bucishije make’ ku bivugwa ko yatutse Afurika

Kagame yahishuye ko yabajije Trump ‘mu buryo bucishije make’ ku bivugwa ko yatutse Afurika

Editorial 03 Mar 2018 ITOHOZA

Perezida Kagame yahishuye ko ubwo yahuraga na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamubajije ku magambo bivugwa ko uyu muyobozi yavuze asebya ibihugu bya Afurika aho ngo yabigereranyije n’imisarane.

Mu ntangiriro za Mutarama, Perezida Trump yagiranye inama n’abasenateri bigira hamwe uko bakemura ibibazo by’abimukira byugarije Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iyo nama, bivugwa ko Trump yavugiye imbere y’abo basenateri ko yibaza impamvu Amerika ishobora kwakira abimukira bava mu bihugu bya Afurika yagereranyije n’imisarani, ko ahubwo nibura yakwakira abo muri Norvège.

Abasenateri bari muri iyo nama bamwe bavuze ko batigeze bumva ibyo bivugwa, abandi barimo nka Senateri uhagarariye Leta ya Illinois, Dick Durbin wo mu ishyaka ry’aba- démocrate, ahamya ko yabyumvise ndetse ko bitumvikana ukuntu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘yavuga amagambo nk’ayo numvanye Perezida ejo’.

Nyuma y’aho aya magambo asakaye mu itangazamakuru, abayobozi batandukanye ba Afurika bayamaganiye kure basaba ko Trump yatanga ibisobanuro ku mpamvu yibasiye umugabane.

Tariki ya 26 Mutarama 2018, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Trump, byabereye i Davos mu Busuwisi ahaberaga inama mpuzamahanga yiga ku bukungu.

Nyuma y’ibyo biganiro Trump yabwiye Kagame ko ari iby’agaciro ‘kumugira nk’inshuti’; ndetse bombi imbere y’abanyamakuru bavuze ko baganiriye ku bijyanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi n’umugabane muri rusange.

Mu biganiro byabo, nta kintu cyigeze kivugwa ku magambo bivugwa ko yakoreshejwe n’uyu muyobozi wa Amerika agereranya Afurika n’imisarane.

Perezida Kagame yahishuye ko yabajije Trump kuri aya magambo

Mu kiganiro GZERO cy’Impuguke muri Politiki akaba n’Umunyamakuru, Ian Bremmer cyabaye mu gihe habaga inama Mpuzamahanga yiga ku mutekano yabereye i Munich mu Budage, kuva tariki ya 16 Gashyantare 2018 kugeza ku wa 18 Gashyantare 2018; uyu mugabo yabajije Perezida Kagame niba haba hari icyo yabajije Trump kuri ariya magambo mu gihe bahuriraga mu Busuwisi.

Perezida Kagame yasubije Bremmer ko yabajije Trump kuri ariya magambo ariko ko yabikoze mu buryo bucishije make dore ko nta muntu n’umwe wari uzi niba koko yaba yaravuzwe.

Ati “Mu buryo bucishije make kurusha uko abantu babitekereza. Twagombaga kubiganiraho ariko tunazirikana ko nta muntu n’umwe wari uzi neza ibyavuzwe. Kuko abantu barimo na we ubwe, baravugaga ngo twagaragajwe nabi, bamwe ntibigeze babyumva, abandi barabyumvise […] kuba Trump ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nshishikajwe no kureba uko Amerika na Afurika byahuza.”

Perezida Kagame abajijwe niba mu biganiro byabo bombi haba hari icyo baba baragezeho kijyanye n’uburyo Afurika na Amerika byakorana mu buryo buruseho, yasubije ati ‘yego’ ndetse binashimangirwa n’ibaruwa Trump yandikiye abayobozi b’ibihugu bya Afurika.

Ati “Nyuma yaho Perezida [Trump] yandikiye ibaruwa Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe asobanura uko ashaka gukorana na Afurika n’abayobozi b’abanyafurika ndetse avugamo inama yanjye na we i Davos. Ubwo butumwa bwari buhagije kuri njye kuko yavugaga ati ’ndashaka gukorana neza na Afurika kandi ibyo mbikomeyeho’. Natekereje ko kuri njye icyo aricyo kintu cy’ingenzi.”

Muri iyo baruwa Trump yashimye ubuyobozi bw’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, ashimira Perezida wa Guinea, Alpha Condé, ucyuye igihe ku buyobozi bwa AU anifuriza Perezida Kagame akazi keza. Yavuzemo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zubaha cyane abaturage ba Afurika.

Trump yahakanye amagambo yavugaga ko yatutse ibihugu bya Afurika, ashimangira ko mu nama yagarukaga ku mushinga mushya w’itegeko ushobora kutorohera abimukira, yakoresheje imvugo ikomeye ariko idatuka ibihugu bya Afurika, Haiti n’ibindi.

2018-03-03
Editorial

IZINDI NKURU

Mbanda  yahaye ‘ Gasopo’  Amashyaka yiyita  Opposition  harimo  na RNC

Mbanda yahaye ‘ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

Editorial 26 May 2017
Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela Merkel

Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela Merkel

Editorial 26 Sep 2017
Dianne Rutabana yifurije umugabo we isabukuru y’amavuko akoresheje igisigo kizimije

Dianne Rutabana yifurije umugabo we isabukuru y’amavuko akoresheje igisigo kizimije

Editorial 20 Jan 2020
CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Editorial 20 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burundi Bugiye Kugura Mu Burusiya ‘Pantsir-S1’  Irasa Missiles Zikingira Ibitero Byo Mu Kirere
HIRYA NO HINO

U Burundi Bugiye Kugura Mu Burusiya ‘Pantsir-S1’ Irasa Missiles Zikingira Ibitero Byo Mu Kirere

Editorial 26 Aug 2018
Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi
Amakuru

Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Editorial 23 Apr 2025
Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo
ITOHOZA

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo

Editorial 11 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru