• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Editorial 02 Jan 2016 Mu Mahanga

Abantu bamwe babangamira uburenganzira bw’umwana babizi ko ari icyaha, abandi bakaba babubangamira batazi ko aricyo.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yakanguriye abaturage bako kubahiriza uburenganzira bw’umwana no kuyiha amakuru y’abantu babubangamiye.

Ubwo butumwa bwatanzwe ku wa 30 Ukuboza 2015 na Superintendent of Police (SP) Donath Kinani, akaba ari umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere.
Yabutangiye mu kiganiro yagiranye n’abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 60 bo mu murenge wa Mugina. Yunganiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge Nkurunziza Jean de Dieu.

SP Kinani yagize ati:”Abana babyarwa n’abakobwa bakiri iwabo bahabwa amazina abapfobya kandi abangamira uburenganzira bwabo. Hari ababita ‘Ibinyendaro’ ndetse n’andi. Ikindi gikomeye ni uko bamwe muri abo bana bihakanwa na ba se. Ibyo byose ni ukubavutsa uburenganzira bwabo.”

Yavuze ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, kurindwa gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, ndetse afite n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

SP Kinani yagize kandi ati:”Uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese bugomba kubahirizwa hatitawe ku buryo yavutsemo, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose.”
Yakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe nka Kanyanga kuko biri mu bishobora kurushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho nimero ya terefone itishyurwa yo gutangiraho amakuru y’ihohoterwa ryakorewe umwana, iyo nimero akaba ari 116.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Nkurunziza Jean de Dieu yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku kiganiro yahaye aba bakobwa babyariye iwabo, maze abasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kubahiriza uburenganzira bw’abana.

RNP

2016-01-02
Editorial

IZINDI NKURU

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Editorial 28 Dec 2021
Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu

Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu

Editorial 25 Aug 2016
Abanyeshuri b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha

Abanyeshuri b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha

Editorial 29 Jul 2016
Impinduka mu bitaramo bya Primus bya 2016

Impinduka mu bitaramo bya Primus bya 2016

Editorial 24 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida  KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi
ITOHOZA

Perezida KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi

Editorial 31 Dec 2016
Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades
IMIKINO

Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades

Editorial 13 Nov 2016
Mu Burundi kwangira abakandida bigenga bihangayikishije ba Rwasa
INKURU NYAMUKURU

Mu Burundi kwangira abakandida bigenga bihangayikishije ba Rwasa

Editorial 04 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru