Abantu bamwe babangamira uburenganzira bw’umwana babizi ko ari icyaha, abandi bakaba babubangamira batazi ko aricyo.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yakanguriye abaturage bako kubahiriza uburenganzira bw’umwana no kuyiha amakuru y’abantu babubangamiye.
Ubwo butumwa bwatanzwe ku wa 30 Ukuboza 2015 na Superintendent of Police (SP) Donath Kinani, akaba ari umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere.
Yabutangiye mu kiganiro yagiranye n’abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 60 bo mu murenge wa Mugina. Yunganiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge Nkurunziza Jean de Dieu.
SP Kinani yagize ati:”Abana babyarwa n’abakobwa bakiri iwabo bahabwa amazina abapfobya kandi abangamira uburenganzira bwabo. Hari ababita ‘Ibinyendaro’ ndetse n’andi. Ikindi gikomeye ni uko bamwe muri abo bana bihakanwa na ba se. Ibyo byose ni ukubavutsa uburenganzira bwabo.”
Yavuze ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, kurindwa gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, ndetse afite n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.
SP Kinani yagize kandi ati:”Uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese bugomba kubahirizwa hatitawe ku buryo yavutsemo, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose.”
Yakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe nka Kanyanga kuko biri mu bishobora kurushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe.
Polisi y’u Rwanda yashyizeho nimero ya terefone itishyurwa yo gutangiraho amakuru y’ihohoterwa ryakorewe umwana, iyo nimero akaba ari 116.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Nkurunziza Jean de Dieu yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku kiganiro yahaye aba bakobwa babyariye iwabo, maze abasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kubahiriza uburenganzira bw’abana.
RNP