Boeing 737-800NG, indege nshya ya RwandAir yahawe izina rya Kalisimbi yasesekaye i Kanombe.
Iyi ndege yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku migoroba wo kuri uyu wa gatatu iturutse Athens mu Bugiriki aho yaruhukiye ku munsi w’ejo ubwo yari ivuye mu Leta zunze ubumwe za Amerika aho yakorewe.
Iyi ndege ni imwe muri ebyiri zatumijwe muri Amerika, RwandAir ikaba yatangaje ko muri Gicurasi umwaka utaha hategerejwe indi yitwa Muhabura na yo yakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Iyi ndege nshya yahawe izina rya Kalisimbi itegerejweho kwagura ingendo RwandAir yakoreraga hirya no hino ku isi.
Iyi Boeing ije ikurikira iherutse kuzanwa mu Rwanda yo mu bwoko bwa Airbus 330-200, yo yahawe izina Ubumwe.
Izi ndege ziri kwiyongera ku zindi RwandAir yari isanganwe byose bikaba bigamije kwagura ingendo zayo dore ko mu mwaka utaha biteganyijwe ko izatangira kujya i London mu Bwongereza ndetse no muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Kuri ubu RwandAir imaze kwagura amarembo yayo kuko ubu ikorera ingendo mu mijyi nka: Cotonou, Benin, Abidjan na Coté d’Ivoir, Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Cotonou, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville na Brazzaville.
Mu minsi mike kandi RwandAir izaba igera na Harare muri Zimbabwe na Mumbai, mu Buhindi.
Ibi byose birajyana na gahunda RwandAir iteganya mu myaka itanu iri imbere yo kongera umubare b’abagenzi itwara bakava ku bihumbi magana atanu (500,000) ku mwaka bakagera kuri Miliyoni eshatu (3,000,000) buri mwaka.