Umuraperi w’Umunyamerika, Kanye West n’umugore we, Kim Kardashian bageze mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Ukwakira, aho bagiye kurangiriza album ye yari itegerejwe cyane yise Yandhi.
Kanye West akaba yerekeje muri Uganda nyuma yo gusura perezida Donald Trump muri White House akavugirizwa induru n’abahanzi bagenzi be barimo n’abavuze ko batazongera kumuvugisha nka TI.
Uyu muraperi ujya ukunda guteza impaka kubera ibikorwa bye yageze muri Uganda mu ijro ryo kuri uyu wa gatanu ushize nk’uko tubikesha Chimpreports, aho yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe ari kumwe n’umugore we, Kim Kardashian, ndetse n’umukobwa wabo, North West, aho bavuye berekeza muri pariki yitwa Murchison Falls.
Kanye West akaba yari aherutse gutangariza urubuga TMZ ko ashaka kongera ikintu cy’umwimerere muri album ye ubundi yagombaga kumurika mu kwezi gushize none itariki yo kuyisohora ikaba yarigijwe inyuma kugeza kuwa 23 Ugushyingo nk’uko byemezwa na Kardashian.
Biravugwa ko ibi byamamare biri kurara muri Chobe Safari Lodge kugeza igihe bazasubirira muri Amerika, ariko bakazabanza no kujya kwishimishiriza ku iri sumo rya Murchison bakoresheje ubwato bwabugenewe.
Sema Halelua
Bebaale Okujja!