• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura   |   08 Oct 2025

  • Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club   |   05 Oct 2025

  • Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica   |   04 Oct 2025

  • Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda   |   02 Oct 2025

  • REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC   |   02 Oct 2025

  • FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026   |   01 Oct 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kayonza: Polisi yafatanye abagabo batanu asaga ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika bibye bayakuye mu modoka

Kayonza: Polisi yafatanye abagabo batanu asaga ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika bibye bayakuye mu modoka

Editorial 21 May 2018 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yafatanye abagabo batanu Amadolari ya Amerika angana na 22,100 n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda; bakaba bakekwa kuba barayibye uwitwa Mazimpaka Jean Nepo bayakuye mu modoka.

Abafunzwe bakekwaho iki cyaha ni Jean Paul Nsengiyumva, Erneste Ntakirutimana, Modeste Ndigijimana, Janvier Manzi na Shabani Zambia; aba bakaba barafashwe ku itariki 19 z’uku kwezi nyuma y’umunsi umwe bakoze ubu bujura; dore ko babukoze ku wa gatanu tariki 18. Aba uko ari batanu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief  Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko ku itariki 18 Gucurasi uyu mwaka ; Mazimpaka yamenyeshe Polisi mu karere ka Kayonza ko yibwe Amadolari n’Amafaranga y’u Rwanda angana gutyo; Polisi irakurikirana kugeza iyafatanye bariya bagabo batanu bayagabanye.

Yagize ati,”Ubwo Mazimpaka yari muri gahunda ze mu karere ka Kayonza yageze  mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mukarange aparika imodoka; yicara muri metero nkeya n’aho ayiparitse. Uriya witwa Nsingiyumva bari bavanye i Kigali wari wabonye ibyo bihumbi by’Amadolari n’Amafaranga y’u Rwanda mu modoka bajemo, yandikiye ubutumwa bugufi bariya bandi bane basanzwe bakora akazi k’ubukanishi mu Mujyi wa Rwamagana; ababwira kumena iyo modoka bakiba ayo Madolari n’amafaranga y’u Rwanda yarimo, ndetse abarangira aho yari yayabonye; hanyuma baraza, bica imodoka yarimo bayakuramo”.

Yavuze ko Mazimpaka akigera ku modoka agasanga yibwe yahise yihutira kubimenyesha Sitasiyo ya Polisi iri hafi ;  nyuma y’ibazwa , Nsengiyumva yemera ko ari we waranze aho yabonye ayo Madolari n’Amafaranga y’u Rwanda.

CIP Kanamugire yavuze ko Nsengiyumva amaze gufatwa yatanze amakuru yashingiweho mu gushaka no gufata abayakuye mu  modoka; bakaba barafashwe nyuma y’amasaha make (umunsi umwe) bakoze ubu bujura.

Yongeyeho ko Polisi imaze gufatana abo bagabo ayo Madolari n’Amafaranga y’u Rwanda  yamenyeshe nyirayo (Mazimpaka), ndetse imusaba kuza kuyafata.

Ashima, Mazimpaka yagize ati,”Nkigera ku modoka ngasanga banyibye nihutiye kubimenyesha Polisi. Umupolisi wanyakiriye yanyijeje ko abanyibye bari bufatwe; kandi ko ibyo banyibye baza kubifatanwa . Nyuma y’amasaha make ntanze ikirego nagiye kumva numva Polisi irampamagaye imbwira ko Amadolari yose (22,100) n’ibihumbi 90 by’amafaranga y’u Rwanda; mu bihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda nibwe byafatanywe abagabo batanu; ndetse insaba ko naza kuyakira.”

Yagize kandi ati,” Polisi y’Igihugu cyacu ikora kinyamwuga. Ndayishimira uburyo yita ku kibazo igejejweho kugeza gikemutse. Ndagira abandi inama yo kutagendana amafaranga menshi kuko byabaviramo kuyibwa nk’uko byangendekeye.”

Ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho buhanishwa  igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

2018-05-21
Editorial

IZINDI NKURU

Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu

Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu

Editorial 10 Oct 2019
Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Editorial 03 Sep 2019
Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, wahaye igihembo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, wahaye igihembo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Editorial 19 Jul 2016
Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC

Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC

Editorial 06 Mar 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Editorial 03 Jul 2019
Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi
Amakuru

Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi

Editorial 28 Jul 2021
Bombori-Bombori muri FLN : Col. Masamba Marc yafashwe mpiri, abasirikare benshi baricwa, Col Javeli yigumuye kuri MRCD kubera amakimbirane ari mu ba ofisiye bakuru b’uyu mutwe ukuriwe na Gen. Hamada Habimana

Editorial 03 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru