Haje umuntu w’umushyitsi muri Afurika y’uburasirazuba (EAC) akagerera
muri Kenya hanyuma akaza mu Rwanda, byamugora kumenya yuko na hano mu
gihugu hazaba hari amatora mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka nk’uko
bimeze muri Kenya !
Amatora ataha muri Kenya azaba tariki 8/8/2017 naho mu Rwanda akazaba
mbere gato, tariki 4/8/2017. Ariko muri Kenya ibikorwa byinshi bisanzwe bimaze guhagarara kubera imyiteguro y’amatora, naho hano mu
Rwanda abantu bashishikajwe n’imirimo yabo isanzwe ku buryo nk’umushyitsi koko bitamworohera kumenya yuko mu gihe kitageze ku mezi
atatu Abanyarwanda bazaba bari mu matora y’umukuru w’igihugu.
Aha niho tuzira kuri cya kibazo. Kuki iby’amatora ataha mu Rwanda bitaratangira kuvugwaho bihagije, naho muri Kenya bikaba byaratangiye
guhagarika indi imirimo kandi amatora mu bihugu byombi azaba mu bihe
bimwe ? Muri Afurika y’Epfo ho batangiye kampanye z’uzegukana umwanya
wa Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi (ANC) mu Ukuboza uyu mwaka.
Imyiteguro y’amatora ku mwanya wa Perezida w’ishyaka muri Afurika y’Epfo, amezi asaga atandatu kuva uyu munsi, irashyushye cyane kurusha
iy’amatora ya Perezida wa Repubulika hano mu Rwanda kandi hasigaye
igihe kitageze ku mezi atatu ngo akorwe !
Ibi bibazo byibajijweho cyane mu nama nkarishyabwenge yateguriwe abanyamakuru n’umuryango Media Impacting Communities (MIC) mu
ntangiriro z’iki cyumweru, bamwe mu bayobozi bashoboye kuyigeramo bagira icyo babivugaho.
Gerald Mbanda ni umuyobozi w’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB). Kuri icyo kibazo cy’uko iyo haje
iby’amatora mu bihugu nka Kenya na Afurika y’Epfo haza ibyo gushyuhaguza cyane naho mu Rwanda hakabaho ibyo kubyitondamo cyane, Mbanda avuga yuko koko muri Kenya habaho ibyo gushyuhaguza cyane,
akavuyo ndetse no gukubitana ibipfunsi ngo ariko buri gihugu kikagira
imyitwarire yacyo, bikakibera umuco ukiranga.
Gerald Mbanda ni umuyobozi w’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB).
Uko Mbanda abibona n’uko hano mu Rwanda abantu cyangwa imitwe ya politike ishobora kutavuga rumwe kuri byinshi ariko hakabaho ibyo
bagomba kuvugaho rumwe byanze bikunze. Urugero n’uko nta munyapolitike cyangwa ishyaka rishobora kwemererwa guhungabanya umutekano w’igihugu
cyangwa ngo ryihanganirwe rigaragaraho umurongo wo kubiba amacakubiri.
Ibi Mbanda yabihuje n’ibyo muri Afurika y’Epfo aho yatanze urugero rw’umuyobozi w’ishyaka The Economic Freedom Fighters (EFF), Julius Malema, utukira Perezida wa Repubulika, Jacob Zuma, mu nteko nshingamategeko akamubuza kuvuga ijambo yari yatumiwe ngo ageze ku badepite !
Mbanda akavuga yuko mu muco w’Abanyarwanda imyitwarire nk”iyo ya Malema idashobora kwemerwa, n’aho yaba hari ukuri yaba anafite. Umukuru w’igihugu afite icyubahiro ntavogerwa, akaba atagomba guteshwa agaciro !
Muganwa Gonzag ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ). Avuga yuko imyiteguro y’amatora ikunze kuzamo impaka za ngo turwane igihe ababa bahanganye mu matora baba bafite amahirwe yenda kungana kuba batsinda amatora.
Muganwa Gonzag ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).
Muri Kenya abakandida bazaba bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, Uhuru Kenyatta na Raila Odinga, koko bafite amahirwe yenda kungana kuba buri umwe yashobora gutsinda undi mu matora. Mu matora y’ubushize abo bagabo bombi bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu, Kenyatta atsinda n’amajwi atageze kuri 51 %, Odinga avuga yuko yibwe amajwi ariko urukiko rw’ikirenga ryza gushimangira intsinzi ya Uhuru Kenyatta.
Ariko uru rusaku rw’amatora ruriho ubu muri Kenya rwatangiye Odinga atarabona n’itike yo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu tariki 28/4/2017. Ahubwo uko bimeze n’uko amatora ataha muri Kenya atazaba ari ayo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu gusa nk’uko bimeze hano mu Rwanda.
Muri Kuretse itora rya Perezida wa Repubulika rizaba tariki 8/8/2017, kuri uwo munsi bazaba banatora abadepite, abasinateri, ba guverineri b’intara kimwe nab a maya b’uturere. Nta kuntu rero amatora nk’ayo menshi akorewe icyarimwe yabura kuzamo urusaku !
Kayumba Casmiry